AmakuruPolitikiUbukungu

Minisitiri Habimana yahumurije Abanyarwanda ku izamuka ry’ibiciro, avuga ko nta muturage uzabura ibiribwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yahumurije Abanyarwanda bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, avuga ko nta muturage uzabura ibyo kurya kuko igihugu kigifite ibiribwa kandi inzego za Leta ziteguye gufasha abakeneye ubufasha.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2026, mu gihe ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka ku masoko yo mu gihugu.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa 2025, mu gihe muri Nzeri 2026 byari byazamutseho 17,2%.

Minisitiri Habimana yavuze ko nubwo izamuka ry’ibiciro rihangayikishije, ikibazo gikomeye atari ukubura ibiribwa mu gihugu, ahubwo ari ubushobozi buke bw’abaturage bamwe na bamwe butuma batakibona ibyo bakeneye ku rugero bari basanzwe babibonaho.

Yagize ati: “Icyo cy’ibiciro kirahari. Ariko icyo twakwishimira ni uko tutaragera aho umuturage abura ibyo kurya. Ibikomoka ku buhinzi, ibikenerwa mu gutegura amafunguro birahari. Ikibazo ni abantu bamwe na bamwe, kubera ubushobozi buke badashobora kubibona nk’uko bari basanzwe babibona. Hanyuma n’abasanzwe babibona bakabibona byabahenze.”

Yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu bigira ingaruka ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri Habimana yakomeje avuga ko Leta itazatererana abaturage bahura n’ikibazo gikomeye cyo kubona ibibatunga, kuko inzego z’ibanze n’izindi nzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana imibereho yabo.

Ati: “Nta muturage ukwiriye kugira impungenge igihe yaba afite rwose ikibazo gikomeye atabasha kubona ibimutunga, uwo byabaho inzego zacu ziba ziteguye kumufasha. Kandi hirya no hino bari kubikurikirana ku buryo tubona ko nta kibazo.”

Yongeyeho ko Leta yagiye ifata ingamba zo kwitegura ibihe bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, birimo ihindagurika ry’ikirere n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Umunyamabanga wa Leta, Dr Uwituze Solange, yavuze ko u Rwanda rufite ibigega by’ibiribwa hirya no hino mu gihugu, ku buryo hari ingamba zo gukumira ibura ryabyo.

Yasabye abahinzi bafite ubutaka buto kurushaho gukoresha uburyo bwo kuhira kugira ngo badahora bategereje imvura, cyane cyane mu bihe by’izuba.

Yagize ati: “Icyo turimo kureba ko twafatanya gukora ni ukureba ibishobora kuramirwa no kuhira. Turasaba abaturage ko dukoresha utudikoresho twabahaye two kuhira ahantu hato, tugatangira kuhira aho bishoboka. Aho bidashoboka, abahinzi begere agronome babagire inama ku bihingwa bashobora guhinga, byerera mu mezi abiri kandi birahari.”

Ibi biganiro bije mu gihe izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku bushobozi bw’imiryango yo kugura ibiribwa, bigatuma ikibazo cy’ubushobozi bwo kubona amafunguro gihangayikisha bamwe mu baturage.