AmakuruPolitiki

Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF undi mwaka umwe nyuma y’impaka ku matora

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yemerewe gukomeza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu gihe cy’undi mwaka umwe, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma biwugize bananiwe kumvikana ku matora y’umunyamabanga mukuru mushya.

Ibi byabaye nyuma y’impaka ndende zagaragaye mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri OIF, yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, aho abakandida batatu bari bateganyijwe guhatanira uyu mwanya.

Mu biganiro byabaye, uruhande rumwe rwashakaga ko amatora akorwa, mu gihe urundi rwifuzaga ko habaho ubwumvikane ku mukandida uzayobora uyu muryango.

Kudahuza ibitekerezo kwatumye hafatwa icyemezo cyo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ho amezi 12.

Muri icyo gihe, Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora uyu muryango, ariko ntazemererwa kongera kwiyamamaza. U Rwanda na rwo ntiruzemererwa gutanga undi mukandida muri ayo matora azaba yasubitswe.

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorwa mu Ukwakira 2018. Akomeje kuyobora uyu muryango umaze imyaka myinshi uhuza ibihugu na za Guverinoma bifite aho bihuriye n’ururimi rw’Igifaransa.