Abahinzi bo mu Mayaga bahangayikishijwe n’ibura ry’imbuto nziza y’imyumbati
Abahinzi bo mu gace cy’Amayaga, mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko bamaze igihe bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto z’imyumbati zitanga umusaruro mwiza kandi zihanganira indwara. Bavuga ko imbuto bagiye bahabwa zitashoboye guhangana n’indwara zibasira iki gihingwa, bigatuma umusaruro ugabanuka, bamwe bakahomba ndetse n’ubuso bahingagaho imyumbati bukagabanuka.
Mu myaka yashize, Amayaga yari azwi nk’imwe mu ntara z’ubuhinzi bw’imyumbati zikomeye mu Rwanda, aho iki gihingwa cyari isoko ikomeye y’amikoro ku miryango myinshi.
Abahinzi bo muri aka gace bavuga ko amafaranga bakuraga mu buhinzi bw’imyumbati yabafashaga kwiteza imbere, kwagura ubutaka bahingaho, kubaka amazu no kwishyurira abana amashuri.
Umwe muri bo yagize ati: “Iyo twejeje tukabona amafaranga atubutse, umuntu arongera akagura umurima, akubaka inzu ndetse akohereza n’abana ku ishuri.”
Gusa, ubu isura y’ubuhinzi bw’imyumbati muri aka gace yarahindutse. Imirima myinshi yahozeho iki gihingwa yagabanutse, ndetse n’ahakigaragara abahinzi bavuga ko umusaruro wabaye muke ugereranyije n’uwo babonaga mu bihe byashize.
Bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye byatumye ubuhinzi bw’imyumbati busubira inyuma ari imbuto zitihanganira indwara, cyane cyane ububore bw’imizi n’indwara ya Mosaic y’imyumbati. Izi ndwara zituma ibihingwa bidakura neza, bikuma cyangwa bikabora, bityo bikabangamira umusaruro.
Undi mu bahinzi yasobanuye uko iki kibazo cyagiye kigaragara agira ati: “Byatangiye umuntu atera, ikamera igatangira kuma, naho iyo yazamutse ukayireba ugasanga yaraboze.”
Ingaruka z’iri gabanuka ry’umusaruro ntizigarukira mu mirima gusa, kuko zageze no ku isoko. Abaturage bavuga ko mu bihe byashize wasangaga hafi ya buri rugo muri aka gace hari imyumbati yanitse, mu gihe ku mihanda abaturage bayitonoraga ari benshi bitegura kuyicuruza. Ibi byari ikimenyetso cy’ubwinshi bw’umusaruro w’iki gihingwa.
Ubu, ariko, ibintu byarahindutse, aho abaturage bavuga ko n’ifu y’imyumbati yabaye iy’igiciro kiri hejuru. Bagaragaza ko ikiro kimwe cyayo kigurishwa amafaranga 1,000 Frw, igiciro bavuga ko kitari gisanzwe mu bihe byashize.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ubuyobozi buvuga ko bukomeje gukora ubushakashatsi no gutubura imbuto nshya z’ibihingwa hagamijwe kongera umusaruro no gufasha abahinzi guhangana n’indwara.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yijeje abahinzi bo mu Mayaga ko imbuto nshya y’imyumbati iri hafi kuboneka. Yavuze ko izabafasha guhangana n’indwara zirimo ububore bw’imizi n’indwara ya Mosaic zimaze igihe zibangamira umusaruro w’imyumbati muri aka gace.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na yo igaragaza impinduka mu buhinzi bw’iki gihingwa. Raporo yacyo igaragaza ko muri Season A ya 2025, imyumbati yari yatewe ku buso burenga hegitari 247.000 mu gihugu hose.
Muri gihembwe cy’ihinga(Season) A ya 2026, ubuso bwateweho imyumbati bwari burenga hegitari 236.000, mu gihe ubuso bwagezweho n’isarura bwari burenga hegitari 41.000.
Iyi mibare igaragaza itandukaniro rikomeye hagati y’ubuso bwateweho imyumbati n’ubwashoboye gusarurwa, nubwo hakenewe ibisobanuro birambuye ku mpamvu zatumye ubwo buso butagerwaho n’isarura.
Mu gihe abahinzi bo mu Mayaga bagitegereje imbuto nshya yitezweho kongera umusaruro no guhangana n’indwara, barasaba ko haboneka ingamba zirambye zirimo kubagezaho imbuto z’indobanure zifite ubudahangarwa ku ndwara, kongera ubushobozi bwo kurwanya indwara no kubaha ubujyanama mu buhinzi.
Bavuga ko igisubizo kirambye kuri ibi bibazo ari ingenzi kugira ngo ubuhinzi bw’imyumbati bwongere kuba imwe mu nkingi z’ubukungu bw’imiryango yo mu Mayaga, nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Yanditswe na Zawadi Deborah Irakoze
Src:RBA
