Green Voice Rwanda yashishikarije Urubyiruko kwitabira ibikorwa bigamije kubaka ahazaza harambye
Uwanditse: Manzi Sabin
Green Voice Rwanda igizwe n’abanyeshuri biga itangazamakuru bakora inkuru ku bidukikije, yagejeje ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije ku ishuri rya GS Remera Protestant, ishishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no gusobanukirwa n’akamaro kabyo mu kubaka ahazaza harambye.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Ugushyingo 2026, gishyigikirwa na FOJO Media Institute binyuze muri Rwanda Media Programme, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:
“Abanyeshuri mu Bikorwa Bigamije Kubaka Ahazaza Harambye.” Cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu n’abaharanira kurengera ibidukikije, barimo Nduwayezu Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri n’ubujyanama ku mwuga muri East African University Rwanda, Ishami rya Kigali; abanyeshuri 1,089 biga muri GS Remera Protestant; ndetse n’uhagarariye umuryango w’urubyiruko wa Forest4Life ukora ibikorwa byo kurengera ibidukikije.
Green Voice Rwanda ihuza abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza enye zo mu Rwanda: Mount Kigali University (MKU), University of Rwanda (UR), East African University Rwanda (EAUR) na Institut Catholique de Kabgayi (ICK). Aba banyeshuri bahurijwe hamwe n’intego yo gukora inkuru ku bidukikije no gukangurira abantu kubibungabunga, hibandwa ku mihindagurikire y’ikirere, urusobe rw’ibinyabuzima, no kurengera ibinyabuzima.
Muri iki gikorwa, abanyamuryango ba Green Voice Rwanda baganirije abanyeshuri ba GS Remera Protestant ku kamaro k’ibidukikije, inshingano buri wese afite mu kubibungabunga n’ingaruka ziterwa no kutabyitaho.
Ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo akamaro k’ibiti, gucunga neza imyanda, imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo baganiriyeho, abitabiriye igikorwa bateye ibiti 10 mu bice bitandukanye by’ishuri. Abanyeshuri kandi bahawe ibikoresho bigamije kubafasha kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, ibikoresho byifashishwa mukubona hao gushyiraimyanda (Dusbins), amacupa y’amazi ashobora kongera gukoreshwa n’ibindi bikoresho.
Akimpaye Sandrine, uyobora Ihuriro ry’Abanyeshuri bashinzwe kurengera ibidukikije muri GS Remera Protestant, yashimye iki gikorwa avuga ko cyabahaye ubumenyi bw’ingirakamaro bazasangiza bagenzi babo.
Yagize ati: “Igiti twateye twacyise Igiti cyanjye. Ibi byampaye inshingano zo kukitaho no gushishikariza abandi kubigenza batyo. Iyo ibiti byitaweho neza, bigirira akamaro abantu bose.”
Bizimana Jean Baptiste, Umuyobozi wungirije w’abanyeshuri ushinzwe imyitwarire muri iryo shuri, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abanyeshuri kurushaho gukunda ibidukikije no kunguka ubumenyi bufatika ku buryo bwo kubibungabunga.
Yagize ati: “Twishimiye iki gikorwa kuko gifasha abanyeshuri gukunda ibidukikije. Iyo babonye abantu baturutse ahantu hatandukanye baje kubasobanurira akamaro kabyo, barushaho kubishishikarira no gusobanukirwa n’akamaro bifite mu buzima bwabo.”
Yashimye kandi igikorwa cy’urubyiruko rw’abanyeshuri ba kaminuza bahuriye hamwe kugira ngo basangize ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko kandi bageze ku bantu benshi inkuru zivuga ku bidukikije binyuze mu itangazamakuru.
Nduwayezu Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri n’ubujyanama ku mwuga muri East African University Rwanda, yashishikarije abanyeshuri kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga ibidukikije, ashimangira ko buri wese afite inshingano zo kubirengera.
Yavuze ko ubushake urubyiruko rugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije bushimishije, cyane ko bihuye n’ibyihutirwa mu iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati: “Kurengera ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Twebwe nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri, biradushimisha kubona abanyeshuri tuyobora bafite imyumvire nk’iyi, cyane ko ihuye n’icyerekezo igihugu cyacu cyafashe.”
Niyonkuru Patrick wize muri kaminuza ya East African University Rwanda akaba ari n’Umuhuzabikorwa wa Green Voice Rwanda, yashimiye FOJO Media Institute, GS Remera Protestant na za kaminuza zihagarariwe muri uyu muyoboro ku ruhare rwabo mu gushyigikira iki gikorwa.
Yashimangiye ko guha urubyiruko ubumenyi ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kubaka abenegihugu basobanukiwe n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Turashimira FOJO Media Institute, kaminuza zacu na GS Remera Protestant kuba batwakiriye neza kandi bagashyigikira igikorwa cyacu. Twaganirije abanyeshuri ku kamaro k’ibiti, gutandukanya imyanda no kuyijugunya ahabugenewe, imihindagurikire y’ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima.”
Yongeyeho ko ubumenyi basangije abanyeshuri bwabafashije kurushaho gusobanukirwa n’ibibazo birebana n’ibidukikije, bukabafasha no gusangiza ibyo bize bagenzi babo, bityo ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije bukagera ku bantu benshi.
Patrick yagize ati: “Igihe cyiza cyo kugira icyo dukora mu kurengera ibidukikije cyari ejo hashize, ariko n’uyu munsi ni andi mahirwe dufite yo kugira icyo dukora, turengera isi dutuye, ikiremwamuntu, ibidukikije n’abazadukomokaho.”
Yagaragaje ko ibikorwa bya Green Voice Rwanda bitagarukira gusa ku gukora inkuru zivuga ku bidukikije, ahubwo ko binagamije gukangurira abaturage kubibungabunga no gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo cy’u Rwanda 2050, kirimo kubaka igihugu cyihanganira imihindagurikire y’ikirere kandi kibungabunga ibidukikije.








