Kwita Izina 2026: Imyiteguro irarimbanyije, Musanze itangiza ibikorwa bibanziriza umuhango
Imyiteguro y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 21 uzaba ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, irarimbanyije mu Karere ka Musanze, aho ibikorwa bibanziriza uyu muhango mpuzamahanga byatangiye, birimo imikino n’ibitaramo bitandukanye.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, abatuye mu Murenge wa Kinigi basogongeye ku byishimo bizagaragara muri ibi bikorwa, ubwo ku Kibuga cya Kampanga habaga umukino wa gicuti wahuje abayobozi b’Akarere ka Musanze bazwi nk’Inyangakugoma z’Akarere ka Musanze n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Umukino watangiye ahagana saa cyenda, urangira Inyangakugoma z’Akarere ka Musanze zitsinze igitego kimwe ku busa bwa RDB.
Uyu mukino wabaye nko kwihorera ku ntsinzi RDB yari yabonye mu mwaka ushize wa 2025, ubwo yari yatsinze Inyangakugoma z’Akarere ka Musanze ibitego 2-0 mu mukino wabaye mu bikorwa byo gutegura umuhango wo Kwita Izina.
Reba videwo hano
Abakinnyi ku mpande zombi bagaragaje ishyaka rikomeye, buri ruhande rushaka gutsinda, mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi bo mu Murenge wa Kinigi no mu bice biwukikije.
Uyu mukino wari kimwe mu bikorwa bibanziriza umuhango wo Kwita Izina, ndetse uzakurikirwa n’irushanwa ry’imikino naryo riterwa inkunga na SACOLA, rikazahuza amakipe ahagarariye uturere tune twegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ari two Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi, ari na wo murenge uzaberamo umuhango wo Kwita Izina, Gahonzire Landuard, yasabye abaturage gukomeza kwitegura neza uyu muhango, ndetse bakawufatamo umwanya wo kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati: “Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uri hafi. Musanzwe muwumenyereye kandi abenshi mwagiye muwitabira. Iyi mikino twatangiye ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage murusheho kumenya ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”
Gahonzire kandi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere bya Leta, birimo umuganda rusange.
Umuyobozi muri SACOLA, Habarurema Fidele, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye bwabwo mu gutegura ibi bikorwa, avuga ko iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere.
Ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Akarere bwemeye ko dutera inkunga iyi mikino. Ni igikorwa twatangiye kizabera mu turere tune ari two Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.”
Yakomeje avuga ko SACOLA yashinzwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’ubuyobozi bwite bwa Leta, ifite mu ntego harimo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Bayobozi, mu izina ry’umuyobozi wa SACOLA, ndagira ngo mbamenyeshe ko iyi ari intangiriro. Gahunda irakomeje, iyi mikino irakomeza muri twa turere twavuze. Uyu munsi kwari ukugira ngo dufungure iki gikorwa cyo Kwita Izina kizabera hano iwacu mu Kinigi.”
Madamu Louise Mbabazi, umuyobozi muri RDB ushinzwe guhuza pariki z’igihugu n’abaturage, yashimiye SACOLA ku nkunga yatanze mu bikorwa bibanziriza umuhango wo Kwita Izina.
Yavuze ko kuba abaturage bitabira ibikorwa nk’ibi kandi bakabigiramo ibyishimo ari ikimenyetso cy’amahoro n’umutekano, asaba abaturage gukomeza kwitegura umuhango wo Kwita Izina, banarangwa n’isuku.
Ati: “Ndashimira SACOLA yateye inkunga ibi birori mwabonye. Iyo abantu bafite ibirori bishimye, biba bigaragaza ko bafite amahoro n’umutekano. Turi hano mu bukangurambaga bw’ibirori twitegura, tunabamenyesha ko Kwita Izina bigenda bihindura imikorere.”
Louise Mbabazi yibukije ko mu myaka yashize ibirori byo Kwita Izina byitabwaga n’abantu benshi cyane, ariko ko kuri ubu hakomeje gushyirwa imbere uburyo bwo kubicunga neza.
Ati: “Muribuka ko kuva na kera mwese mwajyaga ku kibuga mugera ku bihumbi 30–35, ubushize babaye ibihumbi 10 n’uyu mwaka ni ibihumbi 10. Abatazabasha kuhagera kubera impamvu zitandukanye, aho muzaba muri hose mugomba kurangwa n’isuku.”
Yongeye kwibutsa abaturage ko ibirori byo Kwita Izina ari igikorwa gikomeye gihuza abantu baturutse hirya no hino ku Isi, bitewe n’umwihariko w’umutungo kamere w’u Rwanda, cyane cyane ibirunga n’ingagi zibamo.
Ati: “Muzi ko Isi yose iba yaje iwacu i Musanze, kubera ibyiza dufite ari byo Ibirunga n’ingagi.”
Muri ibi bikorwa bibanziriza Kwita Izina, abaturage kandi bibukijwe gukomeza kugira isuku, kubungabunga ibidukikije no kwirinda ibiyobyabwenge, cyane cyane mu gihe hitegurwa kwakira abashyitsi benshi bazitabira ibi birori.
Umukino wa gicuti wahuje Inyangakugoma z’Akarere ka Musanze na RDB witabiriwe n’abaturage benshi, abayobozi b’ubuyobozi bwite bwa Leta, Ingabo na Polisi, ndetse n’abakunzi b’imikino bari baje kwihera ijisho uko aya makipe ahatana.
Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 21 uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, aho ibikorwa bibanziriza uyu muhango bikomeje kuba umwanya wo kwishimira iterambere ry’ubukerarugendo, guteza imbere imibanire myiza y’abaturage no gukangurira abantu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.




