AmakuruPolitiki

Gakenke:Icyo ubuyobozi buvuga ku muhanda Kinoko-Mubuga ukunda kwangirika mu gihe cy’imvura

Abakoresha umuhanda wa Kinoko–Mubuga–Nyabitare uherereye mu Karere ka Gakenke bavuga ko bakomeje guterwa impungenge n’uko wangirika bikabije mu bihe by’imvura, bakavuga ko nibidakemuka ushobora kuzagera aho utaba ukiri nyabagendwa.

Bavuga ko mu gihe cy’izuba umuhanda uba umeze neza kandi ugakoreshwa nta nkomyi, ariko iyo imvura imaze igihe igwa ubutaka bugahaga amazi, uhinduka isayo irimo ibinogo byinshi, bigatuma ibinyabiziga bigorwa no kuwunyuramo.

Hari aho abashoferi basabwa kwegera inkombe z’umuhanda kugira ngo babashe gukomeza urugendo, ibintu bavuga ko bishobora no guteza impanuka, kuko hari ibice biherereye ahahanamye.

Mu baturage bahuye n’ingaruka z’iki kibazo harimo Nyinawabera Salaphine, uvuga ko ubwo yari mu rugendo yitabiriye ubukwe, imodoka ya Coaster bari barimo yananiwe gukomeza kubera imiterere y’umuhanda, biba ngombwa ko bo n’abo bari kumwe bakomeza urugendo n’amaguru.

Izindi nkuru wasoma

COTAMU

MUKUNA

INDAYA

Yagize ati: “Iyo imvura yaguye, uyu muhanda uba umeze nabi cyane. Imodoka twarimo yananiwe gukomeza, tuyisiga hakurya dukomeza n’amaguru kandi twari tugifite urugendo rurerure rugana mu Murenge wa Mubuga. Turasaba ubuyobozi kuwushyira mu murongo kuko nibidakorwa ushobora kuzangirika kurushaho ntube ugikoreshwa.”

Mabano Nopomoscène, umwe mu bahinzi bakoresha uyu muhanda buri munsi, avuga ko kwangirika kwawo bibangamira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi.

Yagize ati: “Uyu muhanda ni wo dukoresha tujya mu mirima, dutwara imbuto, ifumbire ndetse n’umusaruro twasaruye tuwujyana mu rugo no ku masoko. Iyo wangiritse, imodoka zipakiye ntizibasha kuwunyuramo neza kubera ubunyereri n’ibinogo byinshi, bikadusaba kwikorera umusaruro ku mutwe, ibintu bituma ibikorwa byacu bihenda kandi bikadutwara igihe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko buzi neza ikibazo cy’uyu muhanda, bukemeza ko hari ingamba zirimo gufatwa ku bufatanye n’inzego zibishinzwe kugira ngo ubungabunzwe mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye umuhanda wangirika ari uburemere bw’amakamyo atwara umucanga uvanwa ku Mugezi wa Mukungwa.

Yagize ati: “Uyu muhanda ukoreshwa cyane n’amakamyo atwara umucanga. Mbere yanyuraga mu Karere ka Nyabihu, ariko kubera ibipimo by’ibiraro bitakwemereraga kunyuraho, menshi yatangiye kunyura muri Gakenke. Urebye aho umuhanda wubatse, ni ku butaka bworoshye, bityo uburemere bw’ayo makamyo bufatanyije n’imvura bikihutisha iyangirika ryawo.”

Yakomeje avuga ko Akarere gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA) ndetse n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Imihanda (RMF), hashyizweho amatsinda y’urubyiruko rwahuguwe mu gufata neza imihanda yo mu cyiciro cya mbere.

Yasobanuye ko kuri uyu muhanda habaye ikibazo cy’isosiyete yari ishinzwe kuwitaho, bituma ibikorwa byo kuwubungabunga bidakorwa uko bikwiye. Icyakora ngo nyuma y’igenzura ryakozwe na RTDA na RMF, iyo sosiyete yategetswe gusana ibice byangiritse kugira ngo umuhanda wongere ukoreshwe neza.

Niyonsenga Aimé François yavuze kandi ko gahunda nshya igamije gukurikirana imihanda mu buryo buhoraho izafasha gukemura ibibazo bikiri bito mbere y’uko bifata intera.

Ati: “Intego ni ukugira ngo ahagaragaye ikibazo gito gihite gikemurwa hakiri kare. Turizera ko gukomeza kubungabunga uyu muhanda bizatuma ukomeza gukoreshwa neza kandi ikibazo cy’uko wangirika cyane mu bihe by’imvura ntikizongere kubaho.”

Nubwo umuhanda ugikomeje gukoreshwa, abaturage basaba ko ibikorwa byo kuwusana no kuwubungabunga byakwihutishwa kandi bigahoraho, kugira ngo urusheho korohereza ingendo z’abawukoresha ndetse n’ikorwa ry’ubuhinzi n’ubucuruzi rishingiye kuri wo.

Andi mafoto y’umuhanda