AmakuruUbuhinzi

Gakenke: Bahangayikishijwe n’indaya zishaje zirikugwingira ntizitange umusaruro

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, bamwe mu bahinzi bavuga ko ubwoko bw’urutoki ruzwi nk’indaya bugenda busaza, bugatangira kugwingira no gutanga umusaruro muke ugereranyije n’andi moko agezweho y’insina.

Nubwo uru rutoki rumaze igihe kirekire ruhingwa muri aka karere kandi rukundwa kubera uburyohe bwarwo, abaturage bavuga ko rutakijyanye n’igihe mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Abahinzi bavuga ko insina nyinshi z’indaya ziba zifite ibice bicucitse, zigakura zifite akavovo gato, ndetse n’ibyana byazo bikagenda bigwingira. Ibyo bituma zera ibitoki bito kandi bike, bikagira ingaruka ku musaruro umuhinzi aba yiteze.

Nyirabajyinama Vestine, utuye mu Mudugudu wa Gikerera, Akagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke, yavuze ko ugereranyije n’amoko mashya y’insina, indaya idatanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati: “Insina za Fiya zitanga imineke minini kandi myinshi, mu gihe urutoki rw’indaya rutera agatoki gato ku buryo n’umwana muto ashobora kugaterura. Hari n’aho usanga zatewe ku buso bunini, ariko umusaruro ukaba ari muke cyane.

Iyo ugereranyije n’andi moko nk’incakara, usanga zo zera neza ku buryo igitoki cyazo kiba kiremereye. Ndetse indaya eshanu wazishyira mu gafuka kamwe, ibyo bikaba bigaragaza ko zidatanga umusaruro uhagije.”

Yandamuriye Marie Chantal, wo mu Mudugudu wa Murandi, Akagari ka Rukoro mu Murenge wa Gashenyi, na we yavuze ko umusaruro muke uterwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kutita ku nsina uko bikwiye.

Ati: “Hari aho usanga urutoki rw’indaya rugwingira cyangwa rugakendera bitewe n’uko rutitaweho. Iyo rutarimbye neza cyangwa ngo rusasirwe uko bikwiye, rukura rufite akavovo gato, bikagira ingaruka no ku bunini bw’agatoki. Hari kandi indwara nka kirabiranya iyo yinjiye mu rutoki igatuma rupfa, bityo iyo umuhinzi atarimbuye insina zirwaye ngo asimbuze izindi, ikibazo cy’umusaruro muke kirushaho gukomera.”

Akomeza avuga ko nubwo indaya ikundwa kubera uburyohe bwayo, hari igihe amoko mashya yakagombye guhabwa amahirwe.

Ati: “Turayikunda kuko ari yo twamenyereye kandi ni yo ivamo umutobe n’urwagwa biryoshye. Ariko icy’ingenzi ni ukubona umusaruro mwiza. Nitumenyera n’andi moko atanga umusaruro mwinshi, na yo abaturage bazayakira.”

Aba bahinzi basaba inzego z’ubuhinzi kubafasha kubona imbuto z’insina zigezweho zitanga umusaruro mwinshi kandi zihanganira indwara n’imihindagurikire y’ibihe.

Biganza Jean Nepo, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gakenke, yavuze ko gahunda ihari ari ugukangurira abaturage kuvugurura insina bakava ku moko ashaje bakajya ku zitanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati: “Turakangurira abahinzi gukoresha imbuto z’imibyare nka Fiya n’incakara, zitanga umusaruro mwiza. Kuba indaya zigwingira bifitanye isano n’imiterere yazo, ariko kandi ubushakashatsi bukorwa ku bufatanye na RAB bukomeje kudufasha kubona amoko mashya atanga umusaruro kandi akihanganira indwara.

Muri iki gihe cy’impeshyi na bwo urutoki rugira ibibazo byo kudakura neza, ari yo mpamvu dusaba abahinzi kurwitaho neza kugira ngo rubashe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.”

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, Kanyetariki Evariste, yavuze ko gahunda y’ubuhinzi bwa kijyambere idashyigikira gukomeza guhinga insina zitakigira umusaruro.

Yagize ati: “Urutoki rw’indaya ni urwa gakondo, ariko gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi ishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga no guhinga amoko atanga umusaruro mwinshi. Ubu hari insina za Fiya n’andi moko ashobora gutanga umusaruro uruta kure uw’indaya. Hari aho ushobora gusarura umurima wose w’indaya nturenze ibiro 50, mu gihe igitoki kimwe cya Fiya gishobora kwegera uwo musaruro. Ni yo mpamvu tugira inama abahinzi gutema izo nsina bagatera izigezweho zibaha inyungu ifatika.”

Yakomeje avuga ko gukunda indaya bishingiye ahanini ku muco no ku byo abaturage basanzwe bamenyereye.

Ati: “Hari abavuga ko indaya irusha ayandi moko uburyohe cyangwa ko ari yo itanga urwagwa rwiza, ariko ibyo ni imyumvire. N’andi moko araryoha kandi atanga umusaruro ushimishije. Gukomeza guhinga indaya gusa bishobora gutuma ubutaka budatanga umusaruro ukwiriye.”

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu bahinzi baganiriye na Greenafrica.rw bavuga ko impamvu bakomeje guhinga indaya ari uko ari yo imenyereye ubutaka n’imiterere y’ikirere cya Gakenke. Bemeza ko hari abagerageje gutera amoko mashya ariko ntabashe gukura neza.

Kanyetariki na we yemera ko icyo kibazo gihari, ariko akavuga ko ubushakashatsi bukomeje gukorwa kugira ngo haboneke amoko y’insina ahuza umusaruro mwinshi n’ubushobozi bwo kwihanganira imiterere y’ubutaka n’ikirere byo muri Gakenke, bityo abaturage bazabashe kongera umusaruro mu buryo burambye.

Insina z’indaya ziravugwaho kudatanga umusaruro
Izi nsina ngo n’ubwo ziryoha zera udutoki duto

Ubuyobozi bivuga ko abaturage bagomba guhindura imyumvire ku bihingwa bitabanga umusaruro bagahinga ibigezweho
Marie Chantal avuga ko bahawe ubundi bwoko bw’insina byabafasha kurushaho
Vestine nawe isanzwe ari umuhinzi w’ikawa avuga ko uru rutoki rutakijyanye n’igihe

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *