AmakuruUbuhinzi

Gakenke: Abahinzi barasaba ubwanikiro bujyanye n’umusaruro bagezeho

Abanyamuryango ba Koperative Twihangire Umurimo (COTUMU) ikorera mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, bavuga ko gahunda yo guhuza ubutaka no kubuhingira hamwe, kimwe no gukurikiza uburyo bwo guhinga basigasira ubutaka, byahinduye ubuzima bwabo, bibafasha kongera umusaruro no kwiteza imbere mu mibereho.

Iyi koperative yatangiye mu myaka isaga umunani ishize ifite abanyamuryango 64 gusa, ariko kuri ubu ibikorwa byayo bimaze kwaguka ku buryo ikorana n’abahinzi barenga 3,600 bo mu Mirenge ya Gakenke, Mataba, Minazi, Rushashi na Gashenyi, bahinga ku buso burenga hegitari 200.

Umuyobozi wa COTUMU, Niyibizi Jean de Dieu, avuga ko mbere y’uko gahunda yo guhuza ubutaka itangira, abaturage bahingaga mu buryo bw’akajagari, buri wese agahinga icyo yishakiye ku gice gito cy’ubutaka, ibintu byatumaga umusaruro uba muke cyane.

Yagize ati: “Mbere ubutaka twabukoresgaga nabi. Abantu bahingagamo insina, amateke, ibijumba n’imyumbati bya gakondo gusa, bigatuma dusarura umusaruro muke cyane kandi twarahingaga ku buso bunini. Leta yaje gushyiraho gahunda yo guhuza ubutaka natwe turayitabira. Abantu bari batuyemo barimuka, amatungo yororerwa mu biraro, maze twiyemeza kwibanda ku bihingwa by’ibigori n’ibishyimbo.”

Avuga ko batangiriye kuri hegitari 12 gusa, ariko kubera ubufatanye n’ubwitabire bw’abaturage, ibikorwa byakomeje kwaguka.

Ati: “Twatangiriye kuri hegitari 12 turi abanyamuryango 64. Uyu munsi dufite abahinzi barenga 3,600 dukorana kandi duhinga kuri hegitari zirenga 200. Dufite kandi hegitari 65 zatunganyijwe neza ku buryo zera umusaruro ushimishije.”

Niyibizi agaragaza ko umusaruro w’ibigori wazamutse ku rwego rutigeze rubaho kuva aho koperative itangiriye.

Ati: “Tukivangavanga imyaka, ku bigori twasaruraga ibiro 600 kuri hegitari. Tumaze kuba koperative twageze kuri toni 4.5 kuri hegitari. Ubu kubera gahunda yo guhinga dusigasira ubutaka, gusasira ibisigazwa by’ibihingwa mu murima no gukoresha gahunda ya FIRBAS y’ibyanya bigega by’ibiribwa, duteganya kugera kuri toni 10 kuri hegitari.”

Yongeraho ko no ku bihingwa by’ibishyimbo umusaruro wazamutse cyane.

Ati: “Mbere twabonaga nk’ibiro 300 kuri hegitari. Nyuma y’ikorwa rya gahunda zo kubungabunga ubutaka twageze kuri toni 1.5 kuri hegitari, ariko ubu turateganya kugera kuri toni 3-4 kuri hegitari.”

Niyibizi avuga ko izi mpinduka zishingiye ku mahugurwa bahawe ku kubungabunga ubutaka, gukoresha inyongeramusaruro no kubika umusaruro mu buryo bugezweho.

Ati: “Ibi byaradufashije ku buryo ku musaruro w’ibigori hari abahinzi bageze kuri toni 8.5 kuri hegitari, abandi bagira toni 9.7, mu gihe hari n’abageze kuri toni 5 cyangwa 4. Iyo tubigereranyije, impuzandengo y’umusaruro yavuye kuri toni 4.5 igera kuri toni 5.6 kuri hegitari.”

Nubwo umusaruro ukomeje kwiyongera, iyi koperative ivuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwanikiro bushaje kandi budahagije.

Ati: “Ubu dusigaranye ikibazo cy’ubwanikiro bushaje. Turimo kwirwanaho tukubaka, ariko habonetse inkunga byadufasha cyane. Dufite ubwanikiro bushobora kwakira toni 60 gusa, nyamara umusaruro duteganya uzagera kuri toni 120. Dukeneye nibura ubwanikiro butatu bikomeye kuko buri bumwe bushobora kwakira toni 40.”

Uyu muyobozi avuga ko kwibumbira muri koperative byabaye umusingi w’iterambere ry’abanyamuryango benshi.

Ati: “Natangiye ubuhinzi mfite ubutaka buto kandi ntuye muri Nyakatsi. Twigishijwe gukorana n’imishinga ifasha ubuhinzi, twunguka ubumenyi n’ubushobozi. Ubu Sinkiba muri Nyakatsi, ndi umuhinzi ushobora kubona umusaruro uhagije kandi nkubahiriza gahunda za Leta.”

Kugeza ubu, COTUMU imaze kugera ku mutungo ufite agaciro ka miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Yanubatse inyubako iteganya gushyirwamo uruganda ruzafasha kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku bahinzi.

Byeramfite Jean Paul, umwe mu banyamuryango batangiranye na koperative, avuga ko mbere bahingaga bagasarura bike, ariko ko kwibumbira hamwe kwabafashije kwiteza imbere.

Ati: “Mbere twarahingaga ntitweze. Ubu twamenye guhinga neza kandi umusaruro wabaye mwiza. Njye ubwanjye amafaranga nakuye mu buhinzi yatumye ngura inka. Ubu ndi umuhinzi n’umworozi kandi mbona ifumbire hafi. Imibereho yanjye yarahindutse ku buryo bugaragara.”

Mu Karere ka Gakenke, ubuhinzi ni rwo rwego rutunze abaturage benshi. Imibare igaragaza ko akarere gafite abaturage basaga 389,110, muri bo abagore bangana na 50.5%, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rugera kuri 30.2%. Muri bo abaturage bangana na 92.7% batunzwe n’ubuhinzi.

Meya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko ubuhinzi bukomeje gushyirwa imbere nk’inkingi y’iterambere ry’akarere.

Yagize ati: “Dufite gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu. Ibi biri mu mihigo y’akarere kandi turateganya kongera ingengo y’imari igenewe ubuhinzi mu mwaka wa 2026/2027.

Tuzakomeza gushora imari mu mbuto z’indobanure zunganirwa, amafumbire no gufasha abahinzi gukoresha uburyo bugezweho bwo guhinga.”

Ku kibazo cy’ubwanikiro, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko akarere gafite ubwanikiro 48, ariko hafi kimwe cya kabiri cyabwo bukaba bushaje.

Ati: “Mu Karere ka Gakenke dufite ubwanikiro 48 bwifashishwa mu buhinzi. Kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cyabwo burashaje kandi bushobora guteza impanuka. Turimo gukorana n’amakoperative n’abafatanyabikorwa kugira ngo ubwanikiro bwose buteje impungenge busanwe mbere y’igihe cy’isarura ry’ibigori.”

Ibi biri mu byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwagiranye n’abanyamakuru ku wa 19 Kamena 2026, hagamijwe kugaragaza ibikorwa by’iterambere byagezweho n’ibikomeje gushyirwamo imbaraga. Iki kiganiro cyabimburiwe no gusura ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ibikorwa remezo n’amacumbi yubakiwe abaturage batishoboye.

Mu rwego rw’Igihugu, guteza imbere ubuhinzi bikomeje gushyirwa imbere binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gukoresha imbuto z’indobanure, amafumbire, kubungabunga ubutaka, kubaka ibyanya bigega by’ibiribwa no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi. Intego ni ukugera ku buhinzi bugezweho, butanga umusaruro mwinshi kandi bugafasha abaturage kwihaza mu biribwa no kongera amafaranga binjiza.

Ubu bwanikiro nibwo koperative irikwifashisha ariko bavuga ko budakwiranye n’umusaruro babona
Ubwo bakoreshaga,umusaruro warabuganjije burasenyuka
Perezida wa COTAMU Niyibizi Jean de Dieu avuga ko habonetse nkunganire byarushaho kubafasha
Aba bahinzi bavuga ko koperative yababereye ingirakamaro mu kwiteza imbere kwabo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuze ko buzakoneza gushyira imbaraga mu buhinzi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *