AmakuruPolitiki

Musanze: Polisi yafashe 2 bakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe umugabo n’umugore batuye mu mudugudu wa Gataraga, akagali ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse litiro 3360 z’ikinyobwa cyitwa butunda zimenwa mu ruhame kuko bigira ingaruka ku babinywa.

Ni mu bikorwa byabaye ku mugoroba bigamije kurwanya ibinyobwa bishobora kugira ingaruka ku babinywa, aho Polisi n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kubirwanya bibukije abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka mu mutekano n’imibereho myiza y’umuryango.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturarwanda kwirinda ibi binyobwa kandi bagatanga amakuru ku babikora kugira ngo babibazwe aho gukomeza kwangiza umuryango nyarwanda bakoresheje ibyo binyobwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace NGIRABAKUNZI avuga ko batazihanganira umuntu wese ukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku mutekano n’imibereho myiza y’umuturage.

“Turashima inzego n’abaturage dufatanya muri ibi bikorwa byo kurwanya ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge, tuboneraho no kuburira ubikora, ubitunda, ubicuruza n’ubinywa ko nibatabireka, ingaruka zizabageraho mu gihe gito.”

“Amakuru y’ababikora atugeraho ni nayo mpamvu bafatwa kandi n’utarafatwa yumve ko ejo azafatwa bityo abireke mbere y’uko afatwa.”

Aba babiri bafashwe bari kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ibishinzwe.

Kuva mu kwezi kwa gatatu mu Ntara y’amajyaruguru hamaze kumenwa mu ruhame litiro zisaga ibihumbi 150 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byahawe amazina atandukanye bitewe n’aho bikorerwa ndetse n’ingaruka bigira ku babinywa {Muriture, kunjakunja, nzog’ejo, yewemuntu, muhenyina……)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *