AmakuruIbidukikije

Gicumbi: Ubworozi bw’ Inyambo, amashyamba, no gutunganya ibishanga-  bimwe mu bidukikije bashyizemo imbaraga

Akarere ka Gicumbi kamaze gutera amashyamba mu Mirenge icyenda itandukanye , baca imirwanyasuri ndetse no gutunganya igishanga cya Gatuna hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibi kandi nubwo byakozwe , banatekereje ku bworozi bw’ inka nziza z’ inyambo ku buryo usanga zisurwa na ba Mukerarugendo benshi, ndetse zigatanga n’ifumbire mu mirima y’abaturage.

Abatuye ku Murindi w’intwari bavuga ko baterewe amashyamba yera mu gihe gito, kandi afite umwihariko mu gutanga umwuka mwiza mu bite bitandukanye.

Iyo ubajije isano babiburizaho no korora Inka twafata nkaho ari iza kinyarwanda, bagusobanurira ko zitanga ifumbire nziza, zikagira amata y’umwimerere kuko zigaburirwa ibyatsi gusa, ku buryo bifasha kurwanya n’imirire mibi ku baturanye n’ahakorerwa ubwo bworozi.

Ngendahimana utuye mu Murenge wa Kaniga Akagari ka Murindi, asobanura ko ubworozi bw’ inyambo bunagaragaza amateka yahozeho kuko abanya Rwanda bahoranye ubutunzi, no gukunda ubworozi bw’ amatungo cyane cyane bagakunda inka.

Agira Ati:” Kuva na cyera Inyambo zari zitunze benshi mu Rwanda, ariko uko ibihe bigenda bisimburana ninako haje n’izindi nka z’ inzungu, gusa tugomba gusigasira amateka y’ubworozi bwahozeho, hagati aho zitazashira hose mu gihugu”.

Iyo ugeze ahari igikuyu cy’ Inyambo, bagusobanurira ko zagaburiraga amata ku basirikari b’inkotanyi mu gihe cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu
, dore ko zororerwa ahahoze Radio Muhabura yakorerwagamo abanyamakuru batangaga ihumure ku baturage bari baraheze ishyanga, ndetse n’ abari mu gihugu bakamenyeshwa ko umutekano wenda kugaruka.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi bufata izi nka z’ inyambo nk’ amateka akomeye, ndetse ko ari hamwe mu hasurwa cyane kandi hakurura Abakerarugendo, kimwe naho batunganyirije igishanga cy’ urugezi mu Murenge wa Miyove, gifite ubwoko bw’ inyoni zitandukanye.

Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, asaba abashoramari gutekereza ku hantu hakomeza gukurura abashyitsi ndetse bikazabafasha no kwinjiza ku mafaranga, haba abubaka amacumbi agezweho, amahoteri, gutunganya ahatabarijwe Imigogo y’abami n’abagabekazi, ndetse no gutekereza ku mishinga yakorerwa ku kiyaga cya Muhazi.

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique yasabye abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije, bakabyaza umusaruro amashyamba abafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize Azi:” Gicumbi muri abakozi, dukomeze gufata neza ibidukikije, mwite ku mashyamba mwaterewe na Green Gicumbi, muce imirwanyasuri ituma ubutaka budatemba, ku buryo muzarushaho kugira ubutaka bwiza, kandi Amata y’inka mworora azagire uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Karere”.

Muri aka Karere ka Gicumbi, hubatswe umudugudu ugezweho w’abahuye n’ibiza mu Mirenge yegereye umupaka wa Gatuna, abawutujwemo bavuga ko bafite amazu afite umwihariko mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bityo ko nabo bazakomeza kugira uruhare mu gutera amashyamba afata ubutaka, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Bafite inka z’ Inyambo mu rwego rwo kubungabunga Amateka
Umuturage washikirijwe Inka na Ministre yashimye cyane
Dusure Kaniga hari byinshi byiza. (U Mulindi w’intwari, Uruganda na Musée)

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *