AmakuruIbidukikijeUbuhinzi

MINAGRI yashyizeho ingamba zikomeye zo kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore, yagiranye inama n’Abayobozi bungirije b’Uturere bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu hamwe n’Abayobozi b’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere baturutse mu Turere twose tw’u Rwanda, baganira ku buryo bwo kongera umutekano w’ibiribwa no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije.

Iyi nama yagarutse ku bibazo bikomeje kugaragara mu rwego rw’ubuhinzi, birimo ihindagurika ry’ibihe, iyangirika ry’ubutaka, ndetse n’umusaruro ukiri muke ku bahinzi bato. Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko gukemura ibi bibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zose, cyane cyane izegereye abaturage, kugira ngo ingamba zifatwa zigere ku bahinzi ku gihe kandi zishyirwe mu bikorwa neza.

Minisitiri Ndabamenye yashimangiye ko kwihaza mu biribwa bidashoboka hatabayeho guhindura uburyo busanzwe bwo guhinga hagashyirwa imbere ubuhinzi burambye. Yagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu gukoresha imbuto z’indobanure, kunoza uburyo bwo kuhira imyaka no gukoresha neza amakuru ajyanye n’iteganyagihe, kugira ngo abahinzi babashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yongeyeho ko ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bugomba gushyirwa ku isonga, kuko bufasha kurinda ubutaka gutakaza intungamubiri no kongera umusaruro mu buryo burambye. Ubu buryo burimo kudahingira cyane ubutaka, gukoresha ibisigazwa by’imyaka nk’umwambaro w’ubutaka no guhinduranya imyaka, bikaba bifasha ubutaka gukomeza kugira ubuzima bwiza no gutanga umusaruro uhamye.

Abayobozi b’Uturere basabwe kurushaho kwegera abahinzi, bakabaha ubujyanama n’amahugurwa abafasha gusobanukirwa neza n’ubu buryo bushya bw’ubuhinzi. Basabwe kandi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda no gufasha abahinzi kubona ibikenewe birimo inyongeramusaruro ziboneye n’amakuru ku masoko.

Muri iyi nama hanagarutswe ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugira ingaruka ku buhinzi, hafatwa ingamba zirimo kongera ibikorwa byo kuhira imyaka, kubungabunga ubutaka n’amazi, ndetse no guteza imbere ibikorwa byo kurwanya isuri nko gutera amashyamba no gukora amaterasi.

Abitabiriye iyi nama bemeje ko gushyira imbaraga mu buhinzi bubungabunga ibidukikije bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije. Banagaragaje ko ubufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gutuma izi gahunda zigerwaho ku buryo burambye.

Iyi nama yasize hafashwe imyanzuro igamije kunoza imikoranire, kongera amahugurwa ku bahinzi no gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro uhagije kandi burambye mu gihugu.

Minisitiri Dr Ndabamenye yagaragaje ko Kwihaza mu biribwa bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abahinzi, no gashyira imbere ubuhinzi burambye bubungabunga ubutaka n’ibidukikije
Nta mutekano w’ibiribwa wagerwaho hatitawe ku kubungabunga ubutaka no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Abitabiriye bemeza ko bagomba guhindura imyumvire mu buhinzi, bagakoresha uburyo bugezweho butuma haboneka umusaruro uhagije kandi urambye
Uruhare rw’inzego z’ibanze ni ingenzi mu kugeza ku bahinzi ubumenyi n’inkunga bikenewe kugira ngo ubuhinzi butange umusaruro ufatika

Greenafrica rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *