AmakuruPolitiki

Gicumbi: Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu yagarutse ku bibazo by’ abana bitari byashakirwa ibisubizo

Kuri uyu wa 25 Mata 2026 nibwo abaturage b’Akarere ka Gicumbi bahawe impanuro zitandukanye ngo bitekerezaho ubwabo, basabwa kuzirikana inshingano zo kurera bazira imirire mibi n’igwingira.

Ni ubutumwa bagejejweho na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique waganirije abatuye mu Murenge wa Kaniga Akagari ka Murindi , asaba Ababyeyi kugarura abana bataye amashuri, bikazabafasha kugira ejo heza.

Babigarutseho mu Muganda rusange wakorewe ahari umudugudu wubakiwe abaturage basenyewe n’ibiza, abasaba kudakoresha abana imirimo ivunanye, kubagaburira indyo yuzuye, ndetse abafite inka bahawe bakazifata neza kuko zizabafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Yagize Ati:” Turashima ko muri imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse na ejo heza, ariko ntabwo umwanya wa mbere mu igwingira ubabereye!. Gicumbi mufite byose bikwiriye kugira ngo igwingira murirwanye murihashye, kugira ngo mugire abana bafite ubuzima bwiza, bafite imikurire myiza, bazira imirire mibi n’igwingira”.

Yongera Ati:” nagira ngo nongere mbasabe y’uko dukomeza gushishikarira umurimo, kandi dukeneye abaturage bafite abana biga batagwingiye, bafite isuku kandi bashobora kwivuza mu gihe

Akarere ka Gicumbi kari mu Turere tune twa mbere dufite ubukungu mu gihugu ariko bakabangamirwa n’imyumvire y’ababyeyi batazirikana kwita ku ndyo yuzuye igomba kugaburirwa abana ngo bareke kujya mu mirire mibi.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice nawe yashimangiye ku mibare idashimishije igaragaza Akarere ka Gicumbi, aho abana 38% bari mu mirire mibi n’igwingira, asaba ubufatanye no gukora iyo bwabaga ngo abana barusheho kugira imibereho myiza.
babikeneye”.

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique ari kumwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice bifatanije n’abaturage gukora uturima tw’igikoni ngo barwanye imirire n’igwingira

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *