AmakuruUbuzima

Musanze: Umuryango H4H wasuye unafasha umubyeyi ufite ubumuga bwo kutagenda

Mu rwego rwo kwimakaza ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza bigamije kuzamura imibereho y’abatishoboye, ku wa 14 Gicurasi 2026 mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, habereye igikorwa cyo gusura no gufasha umubyeyi UMUGWANEZA Annonciathe ufite ubumuga bwo kutagenda bwatewe n’impanuka yamugizeho ingaruka ku maguru.

Iki gikorwa cyakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wa Help for Hopeless (H4H), ufite icyicaro mu Karere ka Musanze, ugamije gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubufatanye.

Uyu muryango watangiye ibikorwa byawo ku wa 24 Ukwakira 2025, ufite intego zitandukanye zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye n’abageze mu zabukuru, kurwanya agahinda n’ihungabana cyane cyane mu bageze mu zabukuru, guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko, kwimakaza umuco wo kwizigama, kurwanya imirire mibi no guteza imbere imibanire myiza hagati y’abantu n’ibidukikije.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bizimana Alexis, umuvugizi wa H4H akaba anayihagarariye mu rwego rw’amategeko, yavuze ko gusura uyu mubyeyi ari kimwe mu bikorwa by’ibanze uyu muryango uteganya gukomeza gukora mu rwego rwo gufasha no kwegera abantu bafite ubuzima bugoye.

Yagize ati: “Turifuza kugera ku bantu benshi bashoboka, kabone n’iyo twaba tudafite ubushobozi buhagije bwo gukemura ibibazo byose bafite. Hari igihe no kubasura no kubaganiriza bibafasha kumva ko batitaweho bonyine, ahubwo ko nabo ari abanyamuryango ba sosiyete bafite agaciro nk’ak’abandi.”

Yakomeje avuga ko H4H yahaye uyu mubyeyi ibyangombwa nkenerwa birimo ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku bizamufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Bizimana Alexis yanavuze ko nubwo uyu muryango ukiri mushya, ufite icyerekezo cyo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa banyuranye ndetse n’abanyamuryango kugira ngo uzabashe kugera ku ntego wihaye zo kuzamura imibereho y’abanyarwanda, by’umwihariko abatishoboye, abageze mu zabukuru ndetse n’urubyiruko.

Yagaragaje kandi ko H4H ikomeje gushaka abafatanyabikorwa bazayifasha gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umubyeyi UMUGWANEZA Annonciathe wasuwe yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse ashimira abagize uyu muryango ku rukundo bamugaragarije.

Yagize ati: “Iyo ngize abantu bansura bakanganiriza numva nduhutse kandi nkumva ntari njyenyine. Kuba ntashobora kugenda bituma hari igihe mara igihe kinini ntavugana n’abantu. Nishimiye cyane aba bavandimwe batansuye gusa, ahubwo bakanamfasha mu buryo bushoboka. Ibyo bampaye biramfasha mu mibereho ya buri munsi kandi binansubizamo icyizere.”

Yakomeje asaba abantu bafite umutima w’impuhwe kujya bafasha abatishoboye no kubitaho, kuko bibafasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima no kumva ko bakiri abanyamuryango b’umuryango mugari nyarwanda.

Umuryango H4H wasabye abantu bose kugira umutima wo gufasha no gufatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abatishoboye, bavuga ko impinduka nziza zishingira ku rukundo, ubufatanye n’impuhwe.

Mu butumwa bwatanzwe, bagize bati: “Buri wese afite icyo yakora kugira ngo ubuzima bw’abari mu bukene cyangwa bafite ibibazo burusheho kuba bwiza. Ntibisaba kuba umukire kugira ngo ufashe, kuko umutima mwiza ushobora guhindura byinshi. Dusangize urukundo, icyizere n’impuhwe abari mu bibazo. Icyo ushobora kubona nk’icyoroheje, hari uwo gishobora gusobanurira ubuzima bwe bwose.”

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *