Gicumbi: Batangiye kwiga ku mushinga ugomba kubungabunga ibidukikije mu Mirenge 12 isigaye
Akarere ka Gicumbi gafite imirenge 21 ariko icyenda muriyo yashyizwemo ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gusa basigaranye indi Mirenge 12 itangiye gukorerwa inyigo.
Ni umushinga ugomba kumara igihe cy’imyaka itandatu bibanda ku bikorwa byo gutera amashyamba, kureba ahacyenewe ubuhinzi bw’ icyayi bugira uruhare mu gufata ubutaka no kuzamura ubukungu, guca imirwanyasuri, gukora amaterasi y’indinganire n’ibindi byafasha kubungabunga ibidukikije.
Mu bikorwa byaganiriweho kuri uyu wa 06/ Gicurasi/ 2026, bavuze ko hazibandwa ku gutera ibiti by’ imbuto ariko kandi hakanaterwa imboga hagamijwe gushyira abaturage ku isonga, no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Iyi nyigo iri gukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu, Akarere ka Gicumbi ndetse n’ Umushinga Green Gicumbi wagize uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije mu Mirenge icyenda y’aka Karere, ariko ibikorwa byawo bigiye kuzasimburwa na SOS Villages d’enfats, iri gutekereza ibyakorwa mu Mirenge 12 isigaye muri aka Karere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Kirenga Moses avuga ko nihamara kureba ibikenewe ngo babungabunge ibidukikije mu Mirenge isigaye, bizafasha abaturage kuva mu manegeka, ndetse ko nta ngaruka zikomeye zizongera kubangamira abaturage biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama iri guhuza abakorera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu, abafatanyabikorwa barimo SOS Villages d’enfats, n’umushinga Green Gicumbi umaze imyaka 6 ukora ibikorwa bigendanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Mirenge icyenda ,.
Ibikorwa bitandukanye by’ uyu mushinga Green Gicumbi bikaba bigeze ku musozo w’igihe cyari giteganijwe kingana n’imyaka 6.
Bari kuganira ku kubaka ubukungu bw’ u Rwanda ariko bushingiye ku kubungabunga ibidukikije, kwita ku mazi,amashyamba, bikagerwaho ku bufatanye bw’ inzego zitandukanye.
Harigwa kandi ibyakorwa mu Mirenge harimo nk’ ubuhinzi cyangwa gutera amashyamba ariko bigakorwa hagendewe ku mwihariko w’Umurenge runaka.
Ibindi bagarutseho ni ugukorana n’urubyiruko mu guhanga imirimo igendanye n’ibidukikije, kwita ku marerero y’abana mu gihe ababyeyi bazaba bari mu mirimo, amashuri y’imyuga, gukorera mu makoperative ,no kwigisha abaturage kwizigama bakiteza imbere mu gihe bazaba bahembwe mu mirimo itandukanye.
Umukozi ushinzwe kongerera inzego z’ ibanze ubushobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu Mudatinya Martin, avuga ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari bimwe mu bifasha umuturage kujya ku isonga, kuko hibandwa ku bikorwa bijyana no gukumira ibiza, kubaha akazi kuko bari mu bagomba gutekerezwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Kirenga Moses Agira Ati:
” Turashima ko ibyari byarateganijwe n’umushinga Green Gicumbi byagezweho kandi neza, haba guca imirwanyasuri, gutera amashyamba, icyayi, no kubungabunga icyogogo cy’ umuvumba, kuri ubu rero hakozwe inama itegura ibizakorwa mu Mirenge 12 isigaye itaragezwemo n’uyu mushinga kandi bizamara imyaka itandatu”.
Akarere ka Gicumbi gafite imirenge 21, igera ku icyenda yamaze gukorerwamo imishinga irimo kubakira abaturage imidugudu y’ikitegerezo ku miryango igera ku ijana yahoze ituye mu manegeka ,iyi midugudu yubatswe ifite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bateye icyayi ku musozi kuko mbere cyarengerwaga n’amazi y’imvura mu gishanga, abaturage baterewe amashyamba, n’ibindi bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije.










