Gicumbi: Hacyebuwe abayobozi bitwaye nabi mu mihigo, abitwaye neza barabihemberwa
Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026 mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi habereye inama mpuzabikorwa igamije gusuzuma ibyagezweho mu myaka itanu ishize, hagamijwe kureba ahagikenewe kongerwamo imbaraga ngo Akarere karusheho gutera imbere.
Ni inama mpuzabikorwa yari rifite insanganyamatsiko igira iti:’ Umuryango ushoboye kandi utekanye, umusingi w’iterambere “: hagarutswe ku mitangire ya Serivisi igomba kurushaho kunozwa, kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurwanya Ruswa, kurushaho kwegera abaturage no kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’ inkorano zikunze kwangiza ubuzima bw’ Abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abatarabashije kwesa imihigo kurushaho kunoza ibitaragenze neza, gusa ashima buri wese wagize uruhare mu miyoborere myiza kuva ku rwego rw’ isibo kugera ku bakozi b’Akarere.
Mayor Nzabonimpa yagize Ati:” Iyi nama igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka itanu ishize haba mu kwita ku miryango ituzuza inshingano, kurwanya ubusinzi, imitangire ya Serivisi ku baturage hagamijwe gukosora aho bitagenze neza”.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko nubwo hari byinshi byagezweho ariko hari aho hagomba kongera imbaraga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ati:” Buri wese agomba kumva uruhare mu kwesa imihigo, ibyakozwe tubigendereho kandi bidufashe kugera aheza, turashimangira kongera Serivisi nziza ku baturage, haba abakoresha sisitemu ya Mbaza, n’ahandi ariko bitubere umwanya wo kwirebaho no kwikosora,”.
Ati:” Gutanga Serivisi nziza bigomba kujyana n’umuco wo gufasha abaturage bakagera aho bagomba kugera, kandi bitandukanye n’imyumvire y’abaturage usanga bumva ko ibyo bifuza byose bazabikorerwa n’ubuyobozi “.
Abayobozi bitwaye neza kuva ku mudugudu kugera kuba nyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge hari aho basangaga bamwe bararengeje 100%, ariko hakabaho bagenzi babo byagaragaye ko banikirwaga ku manota kandi bahuriye ku mihigo imeze kimwe, basabwa kurushaho kwegera abaturage no kugira umuco wo gukunda umurimo no kongera imikoranire myiza mu kazi hagati yabo, hagamijwe kurushaho guteza imbere Akarere ka Gicumbi.








