AmatangazoUbukungu

Gasabo: Abanya-Nigeria baba mu Rwanda batangije ibikorwa by’indashyikirwa ku baturage bo mu murenge wa Ndera

Abanya-Nigeria baba mu Rwanda bibumbiye mu muryango wa Igbo Community in Rwanda, binyuze muri Oganihu Cooperative Society (Oganihu CS), batangije ubufatanye n’Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo bugamije kuzamura imibereho y’abaturage, babafasha kubona ubwisungane mu kwivuza, kubahugura imyuga no kubafasha kwihangira imirimo. Bavuga ko ari uburyo bwo gusubiza u Rwanda ibyiza rwabakoreye nk’igihugu cyabakiriye.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026 mu Mudugudu wa Burunga, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, cyitabirwa n’abaturage, abanyamuryango ba Oganihu Cooperative Society ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Mu rwego rwo gutangiza ubu bufatanye, Oganihu Cooperative Society yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) abaturage 60 bo mu miryango 13.

Abateguye iki gikorwa bavuze ko bahisemo kubanza kwita ku buzima bw’abaturage kuko ari bwo shingiro ry’iterambere, bemeza ko nyuma y’aho hazakurikiraho ibikorwa bibafasha kwiteza imbere mu bukungu, birimo amahugurwa y’imyuga n’ubufasha mu kwihangira imirimo.

Abaturage bahawe iyi nkunga bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kuba babanje kubona ubwisungane mu kwivuza bibahaye icyizere cyo gukora no kwitabira gahunda z’iterambere nta bwoba bw’uburwayi.

Uwitwa Safari Martin yagaragaje ibyiyumvo bye agira ati:“Turashimira cyane Oganihu Cooperative Society ku nkunga baduhaye yo kutwishyurira Mutuelle de Santé. Ni igikorwa kiduhaye icyizere kuko ubuzima ari bwo shingiro ry’ibindi bikorwa byose. Kuba badutekerejeho bitwereka ko hari abantu batwitayeho kandi natwe turiyemeje gukoresha neza aya mahirwe kugira ngo twiteze imbere.”

Bamusabese Josiane na we yunze mo ati;“Twishimiye cyane ubu bufasha twahawe kuko Mutuelle de Santé izadufasha kubona serivisi z’ubuvuzi igihe tubikeneye. Turashimira aba bafatanyabikorwa baduhaye icyizere, kandi turifuza ko tuzakoresha neza n’andi mahirwe azadufasha kwiga imyuga no kwihangira imirimo.”

Uhagarariye Umuyobozi w’Akagari ka Kibenga muri iki gikorwa, Uwumukiza Marie Claire, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage kubaho batekanye no gutekereza ku bikorwa bibateza imbere.

Yagize ati:«”Ibikorwa nk’ibi ni umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umuturage. Iyo abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza babasha gukora batekanye, kandi ubuyobozi bukabona abafatanyabikorwa badufasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kugera ku mihigo y’iterambere.”»

Yakomeje avuga ko kwegera abaturage muri ubu buryo bituma ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bahuriza hamwe imbaraga zo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati:”Iyo dufite abafatanyabikorwa begera abaturage muri ubu buryo, bidufasha gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere no kubafasha kugera ku mibereho myiza mu buryo bwihuse.”

Yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe, bakitabira amahugurwa n’ibikorwa byose bizabafasha kwigira no kwiteza imbere.

Perezida wa Oganihu Cooperative Society, Kelechi Mugisha Anyanwu, yavuze ko Igbo Community isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo n’iterambere aho iba hose, kandi ko bahisemo gufasha abaturage ba Ndera nk’uburyo bwo kwitura u Rwanda ibyiza rwabakoreye.

Yagize ati:”U Rwanda rwatwakiriye neza cyane. Rwaduhaye amahoro, umutekano n’amahirwe yo gukora no kubaho neza. Twafashe u Rwanda nk’urugo rwacu rwa kabiri, bityo twiyemeza ko tugomba kugira icyo dusubiza abaturage barwo. Icyo twakoze uyu munsi cyo kwishyurira abaturage Mutuelle de Santé ni intangiriro gusa.”

Yakomeje avuga ko Oganihu Cooperative Society ifite gahunda yo gufasha abaturage kwiteza imbere mu bukungu binyuze mu kubahugura imyuga, kubongerera ubushobozi no kubafasha gutangiza ibikorwa bibyara inyungu.

Ati:”Twabonye ko hano hari ubutaka bunini n’urubyiruko rufite imbaraga ariko rutarabona amahirwe ahagije. Turashaka kubahugura, kubatoza imyuga no kubafasha kubona icyerekezo cy’ejo hazaza. Turateganya no guteza imbere ubuhinzi bugezweho bukoresha imashini kugira ngo abaturage babashe kongera umusaruro no kwiteza imbere mu buryo burambye.”

Anyanwu yavuze ko ibikorwa byabo bihuye n’icyerekezo cy’iterambere cy’u Rwanda, bityo nk’abanyamahanga baba mu gihugu bafite inshingano zo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabakiriye.

Yagize ati:”Guhera uyu munsi, Umurenge wa Ndera ni umufatanyabikorwa wacu wa mbere. Imishinga myinshi tuzakorera mu Rwanda izajya itangirira hano mbere yo kugera no mu yindi mirenge. Twizeye ko ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage.”

Iki gikorwa cya Oganihu Cooperative Society gitangije icyiciro gishya cy’ubufatanye hagati y’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda n’abaturage b’Umurenge wa Ndera. Uretse kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, hateganyijwe amahugurwa y’imyuga, kongerera ubushobozi urubyiruko, guteza imbere ubuhinzi bugezweho ndetse no gushyigikira ibikorwa bibyara inyungu, byose bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage mu buryo burambye.

Abantu 60 bo muri uyu murenge batangiwe ubwisungane mu kwivuza bungana n’ibihumbi 300
Abaturage bagaragaje ibyishimo biyemeza kubyaza umusaruro aya mahurwe
Nabo bavuga ko bari mu rugamba rwo kwiga imyuga no guhanga imirimo ibateza imbere
Ubuyobozi bwa Oganihu cooperative society bwemeje ko ibi bikorwa ari itangiriro