AmakuruUbukungu

Imihindagurikire y’ibihe ikomeje gukoma mu nkokora umusaruro w’icyayi

Nubwo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikora kuri benshi mu nzego zitandukanye, ariko iyo bigeze mu rwego rw’ubuhinzi, abakora uwo mwuga bashegeshwa n’ingaruka zayo bitewe n’uko umusaruro uba mucye.

Ni ikibazo bamwe mu bahinzi batangiye kugenda bashakira ibisubizo binyuze mu kubishakira mu kuhira imyaka mu gihe ibihe by’izuba byabaye birebire, ariko ubu buryo bikaba bukiri ingorabahizi ku buhinzi bw’icyayi bitewe n’uko akenshi kidahingwa hafi y’ibishanga.

Mu gihe mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga ya gatandatu y’imurikabikorwa ry’icyayi muri Afurika, abahinzi b’icyayi by’umwihariko abo mu Rwanda baravuga ko bahangayikishijwe n’imihindagurikire y’ibihe kuko ituma umusaruro wabo ugabanuka ugereranyije n’iyo ibihe bimeze neza.

Abakora ubuhinzi bw’icyayi bavuga ko nubwo ari ubuhinzi bwahinduye ubuzima bwa benshi mu babukora bakagira aho bava, bakaba bafite n’aho bageze kandi ho kwishimirwa, ariko imihindagurikire y’ibihe ikomeje kubakoma mu nkokora, ku buryo umusaruro wabo ugenda ugabanuka ugereranyije n’uwo basanzwe batanga.

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rusizi, Marc Musabiremye, avuga ko imbogamizi ziri mu buhinzi bw’icyayi ari ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ituma umusaruro wabo utiyongera nkuko bikwiye.

Ni inama yitabiriwe n’abarenga 400 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi
Ni inama yitabiriwe n’abarenga 400 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi
Ati “Nk’uku kwezi kwa Cyenda gushize, mu mwaka ushize twabashaga kubona nka toni zigera 250, kuko ubundi mu gihe cy’izuba ritangira mu kwezi kwa karindwi usanga ariho umusaruro watangiye kugabanuka kugera mu kwezi kwa Cyenda, ariko ubu twaragabanutse tugera muri toni 70, urumva ko byatugizeho ingaruka.”

Yungamo ati “Icyo twakagombye gukora ni nko kuhira, wenda byaba igisubizo mu gihe twagize ibihe by’izuba birebire, ariko imbogamizi iba ihari n’imiterere yaho imirima iba iherereye, kuko imirima myinshi ntabwo iba iri mu bice by’igishanga ku buryo twabona amazi mu buryo bworoshye.”

Abitabiriye banyuzwe n’ibikorwa birimo kumurikwa

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ikorera mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, Marthe Mukanzira Utinya, avuga ko imihindagurikire y’ibihe yatumye bahomba toni z’icyayi zirenga 300.

Ati “Nkubu twahombye toni 360 ku ntego twari twihaye, kubera iyi mpeshyi ishize, Leta yadufasha kuko nka Nasho batweretse uburyo bwo kuvomera, dusanga ni uburyo buhenze cyane, habayeho kudufasha bukagezwa ku baturage, yaba kuguriza umuhinzi akazajya yishyura ku musaruro ibyo nabyo byakorwa.”

Muri iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itatu y’imurikabikorwa ry’icyayi muri Afurika, irimo kubera mu Rwanda guhera tariki 9 Ukwakira kugera 11, mu nganda icumi zahembewe kugira icyayi cyiza cyahize ikindi muri Afurika, esheshatu (6) muri zo n’izo mu Rwanda.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare, Jean Damascene Gasarabwe, avuga ko nubwo bakora ibishoboka byose kugira ngo icyayi kiva mu Rwanda kibe ari cyiza ku buryo gishobora guhangana ku ruhando mpuzamahanga kandi bakanahiga abandi bahatanye, ariko hari n’igikorwa mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Tubungabunga ibidukikije, tukabungabunga isuri yatuma ubutaka bwacu bwangirika, aho icyayi kiri harimo n’ibiti, uko uteye icyayi niko utera n’ibiti, tukabungabunga amashyamba dukoresha, ariko kandi tukanatera n’ibiti bishobora gutuma n’imvura iboneka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Eric Rwigamba, avuga ko nubwo imihindagurikire y’ikirere n’ibihe ari ikibazo cyugarije Isi yose ariko hari ibirimo gukorwa yaba n’u Rwanda nk’Igihigu cyangwa Isi muri rusange.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko umusaruro w’icyayi mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024, winjirije u Rwanda miliyoni 115 z’amadorali ya Amerika.

Imibare y’icyo kigo igaragaza ko ubuso buhingwaho icyayi mu Rwanda bwavuye kuri hegitari 11.399 mu 2005, bukagera kuri hegitari 33.430 muri Kamena 2024, bigaragaza ubwiyongere bw’ubuso ku rugero rwa 193% mu myaka hafi 20.

Abitabiriye bamuritse ibikorwa byabo
Abitabiriye bamuritse ibikorwa byabo
Mu gihe umusaruro wiyongereye ukagera kuri toni ibihumbi 40 muri Kamena uyu mwaka uvuye kuri toni 4.858 wariho mu 1978.

Pakistan ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kugura icyayi cy’u Rwanda. Ibindi bihugu birimo Misiri, u Bwongereza, Kazakhstan, u Burusiya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu Rwanda habarirwa inganda 19 ziri mu ruhererekane rw’ubuhinzi bw’icyayi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 218.822 z’icyayi zivuye muri toni 984.700 z’amababi.

Dr. Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ni umwe mu bitabiriye iyi nama ku munsi wa mbere wayo

Inkuru ya Kigali Today 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *