APPE na ESAFF basuye ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi burambye mu Karere ka Musanze
Umuryango APPE ufatanyije n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abahinzi borozi bato bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (ESAFF), basuye ibikorwa byo guteza imbere ubuhinzi burambye no kurengera ubutaka mu Karere ka Musanze, hagamijwe kureba uruhare bigira mu gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kwiteza imbere.
Kuva ku wa 2 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2026, intumwa za ESAFF zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zisura ibikorwa bya APPE, zungurana ibitekerezo ku byagezweho, imbogamizi n’amahirwe yo kwagura ibikorwa byatanze umusaruro.
Muri uru ruzinduko hasuwe ibikorwa bitandukanye biri mu Karere ka Musanze, birimo ahatewe ibiti n’ahakorerwa ibikorwa byo kubungabunga ubutaka. Intumwa za ESAFF kandi zagiranye ibiganiro n’abayobozi batatu bo mu nzego z’Akarere ka Musanze n’abahinzi, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (Public Expenditure Tracking Surveys – PETS).
Ibi bikorwa biri mu buryo APPE ikoresha mu bukangurambaga bwo gusaba ko amafaranga agenerwa ibikorwa by’iterambere n’imihindagurikire y’ikirere akoreshwa mu mucyo kandi akagera ku bagenerwabikorwa.
Umwe mu bahawe akazi ko guca amaterasi witwa Nyiranugwra Petronile, yavuze ko amaterasi y’indinganire akorerwa abaturage abafasha kwiteza imbere binyuze mu kubona akazi, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwagura ubworozi.
Yagize ati: “Turimo gukora amaterasi kugira ngo twiteze imbere mu buhinzi, tubone umusaruro uhagije, ndetse tunabukomoraho ubworozi bw’ihene n’intama. Uyu munsi dutangiye icyiciro cya gatanu. Mu by’ukuri, twe turi kungukira muri aya materasi badukorera kuko aduha uburyo bwo kubaho. Baraduhemba, amafaranga baduha akadufasha mu buzima rusange, kurwanya inzara no kwikura mu bukene.”
Ndimubanzi Jean d’Amascene na we yavuze ko amafaranga akura muri ibi bikorwa amufasha kubona ibitunga urugo no kwizigamira, ku buryo afite intego yo kwagura ubworozi bw’amatungo magufi.
Yagize ati: “Aya materasi antungiye urugo kuko nkuramo amafaranga nkabona ibyo kurya bitangoye, andi nkayizigama mu itsinda. Ndateganya ko ubwizigame bwanjye buzangeza ku ntego yo korora byibuze amatungo magufi nk’inkoko, ihene n’izindi zitanga umusaruro mu gihe gito. Mu buhinzi na bwo tuyitezeho kuzamura umusaruro kuko amaterasi agira uruhare mu kurinda ubutaka n’ifumbire irimo, bityo ibihingwa bigakura neza.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Ngendahayo Jean, yavuze ko uru ruzinduko rwari umwanya mwiza wo gusangiza abafatanyabikorwa ibikorwa akarere gakora mu kubungabunga ubutaka no kurengera ibidukikije, ndetse no kugaragaza uruhare rw’abaturage muri iyo gahunda.
Yagize ati: “Uyu munsi twakiriye abafatanyabikorwa batandukanye, barimo n’abaturutse ku mugabane w’u Burayi. Icyo bagamije ni ukureba no kwigira ku bikorwa dukora bijyanye no kurengera ibidukikije no gufata neza ubutaka, ndetse n’uruhare umuturage abigiramo kugira ngo butangirika.”
Yasobanuye ko mu Karere ka Musanze hakorwa amaterasi y’indinganire n’amaterasi y’ikora, hakiyongeraho imirwanyasuri ishyirwa mu mashyamba, byose bigamije kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bifasha abaturage kubona amafaranga abafasha kwikenura, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza no kugaburira abana indyo yuzuye.
Ati: “Abaturage ibi bikorwa bibafasha kubona amafaranga yo kwitunga, kugaburira abana indyo yuzuye, kwishyura Mituweli no kwizigamira muri Ejo Heza. Banabasha kubona ibindi bikenerwa mu rugo birimo isabune n’ibindi.”
Ngendahayo kandi yagaragaje ko amaterasi n’imirwanyasuri bigira uruhare mu kugabanya ingaruka z’ibiza, kuko bifasha gufata amazi y’imvura no kugabanya umuvuduko wayo, bityo ntatembane ubutaka cyangwa ngo yangize imirima n’ibindi bikorwa by’abaturage.
Uru ruzinduko rwasorejwe muri aka karere, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gukoresha neza umutungo ugenerwa ibikorwa by’iterambere no guteza imbere imibereho y’abahinzi bato.
APPE (Appui aux Paysans Vulnérables pour la Protection de l’Environnement) ni umuryango nyarwanda uhagarariye ESAFF mu Rwanda. Ikorera mu bihugu 16 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, rigamije guteza imbere imibereho y’abahinzi bato binyuze mu kubongerera ubumenyi, kubafasha kungurana ibitekerezo no kubavuganira.
Mu Rwanda, APPE ikorana n’amakoperative y’abahinzi bato mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku bidukikije (Agroecology), hagamijwe kongera uburumbuke bw’ubutaka, kugabanya ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda no gufasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zirimo amapfa, imvura nyinshi n’isuri.
Kugeza ubu, uyu muryango uri gushyira mu bikorwa imishinga ibiri irimo ubukangurambaga bugamije guteza imbere politiki zifasha abahinzi bato guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gukoresha neza inkunga igenerwa ibikorwa byo guhangana na yo.
Undi mushinga ni uwo guteza imbere ubuhinzi bw’ibidukikije bushingiye ku baturage mu gice cy’ibirunga mu Rwanda, ugamije gufasha abahinzi bato 400.
Ibikorwa by’uyu mushinga birimo amahugurwa no gukwirakwiza ibiti bivangwa n’imyaka, aho abahinzi bagera ku 1,000 bo mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Nyabihu na Rubavu bamaze kugerwaho n’ibikorwa byo kubongerera ubumenyi no kubafasha kunoza ubuhinzi.
Abahuguwe bakomeza gusangiza bagenzi babo ubumenyi babonye binyuze mu mahugurwa atangirwa ku mirima y’icyitegererezo.
APPE na ESAFF basanga guhuza ubuhinzi burambye, kubungabunga ubutaka no kongerera abahinzi ubushobozi ari ingenzi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurinda ibidukikije.





