AmakuruPolitiki

Gicumbi: Police yatanze Gasopo ku bagore bijandika mu bikorwa byo kwinjiza Kanyanga mu gihugu

Police y’u Rwanda by’ umwihariko abakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ivuga ko hari abagore bari gutanga amakuru yaho inzego z’ umutekano zitegera Abarembetsi, aba (Abarembetsi) abenshi ni abagabo abandi bakaba insoresore, bazwiho kwinjiza ibiyobyabwenge ariko iyo bahawe amakuru bituma bashakisha andi mayeri harimo guhindura inzira banyuramo, cyangwa bagacungana n’amasaha yo kwinjira mu Mirenge ikora ku mupaka hagamijwe kwinjiza ibiyobyabwenge bitandukanye.

Babigarutseho kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, ubwo hamenwaga Litiro zisaga 900 zafashwe mu Karere ka Gicumbi, Hafashwe kandi imisemburo ikarishye cyane izwi nka Merace igira uruhare mu gukora inzoga z’ inkorano zizwi nka Tunura, Kanyanga, Yewe muntu, Dunda ubwonko,n’andi moko y’inzoga z’ inkorano agira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’ abaturage.

Bavuga ko bibabaje kuba hadatangwa amakuru yaho Abarembetsi banyura ngo bakumirwe burundu, Ahubwo abaturage bagatanga amakuru yaho inzego z’ umutekano zanyuze ngo bahe icyuho abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Usibye Akarere ka Gicumbi gusa, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze gufatwa Litiro ibihumbi 40 za Kanyanga mu gihe cy’ amezi atatu gusa, abatawe muri yombi bazira kwinjiza ibiyobyabwenge bagera kuri 500, basaba abagihirahira mu kwishora muri ibi byaha kubicikaho kuko inzego z’ umutekano zidateze gucika intege, mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’ abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ngirabakunzi Ignace asaba abaturage kureka kwishora muri ibi byaha, bagashakisha indi mirimo ibafasha kwiteza imbere, ndetse yihanangiriza abagore batanga amakuru bagafatanya n’abagabo, kuko uzafatwa wese ari umufafanyabikorwa wabinjiza ibiyobyabwenge nawe azabazwa impamvu yishora muri ibi byaha.

Yagize Ati:” Tumaze kumenya ko hari n’abagore batanga amakuru yaho Abarembetsi bagomba kunyura, kandi aba nabo bagomba kubicikaho kuko abagore bagenda mu nzira baba baneka aho inzego z’ umutekano ziri, mu mezi atatu gusa tumaze kumena Litiro zigera ku bihumbi 40, hafashwe abagera kuri 500, turasaba abaturage kubicikaho bagashaka indi mirimo aho gukomeza kwishora mu biyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ abaturage”.

Usibye Kanyanga, hanagaragajwe ibiyobyabwenge birimo ibizwi nka Mayirungi bidakunzwe kuvugwa cyane mu gihugu, gusa hari amakuru avuga ko nabyo bigira uruhare rukomeye mu kwangiza ubwonko bw’ ababikoresha, kuko bamwe usanga babijunditse cyangwa babihekenya mu kanwa ntumenye ibyo bari kurya.

Nyiraneza Claudette waganirije Green Africa, avuga ko biteye isoni kuba hari abagore bijandika mu bikorwa nk’ ibi, ko bakagombye kwita ku bana babo, ndetse ko iyo abagore bishoye mu biyobyabwenge usanga aribwo imiryango idatera imbere bigateza n’ikibazo cy’ igwingira, kuko batabona umwanya wo kwita ku bana babo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba ubufatanye ku nzego zose, hakabaho gutanga amakuru yaho Abarembetsi banyuza ibiyobyabwenge ngo barusheho kubikumira, kuko bikomeje kwangiza ubuzima bw’ abaturage.