AmakuruPolitiki

Gicumbi: Menya ingamba nshya zafashwe n’abagore mu kubaka Umuryango ushoboye kandi uzira ibiyobyabwenge

Mutimawurugo ni rimwe mu mazina y’itirirwa abagore kuko bafite inshingano zikomeye mu kubaka imiryango bashatsemo, gusa iyo barangaye gato usanga urugo rurangwamo amakimbirane, ubusinzi, abana bagata amashuri, n’ibindi bibazo bidindiza iterambere ry’ urugo.

Ni ingamba zaganiriweho kuri uyu wa 13 Kanama 2026 mu nama rusange y’inama y’igihugu y’abagore hagamijwe kureba aho batsikiye ngo bafatanye gukosora aho bakibona imbogamizi, hagamijwe kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.

Zimwe mu ngamba zaganiriweho, ni ukurushaho kugarura abana bataye amashuri, kwirinda ubusinzi, kugira isuku mu rugo, kwirinda amakimbirane n’ibindi bituma badateshuka ku nshingano, hagamijwe kurushaho kubaka indangagaciro zo kurera abana bafite intumbero n’icyerecyezo cy’ ejo hazaza.

Insanganyamatsiko y’ iyi nama yagiraga iti:” Uruhare rw’ umugore mu kubaka Umuryango uzira ibiyobyabwenge”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ubufatanye bwa buri wese bukenewe, haba amadini n’amatorero, abikorera ndetse n’ abafatanyabikorwa ngo barebe uko bakongera ubukangurambaga bwo kugabanya umubare w’abishora mu biyobyabwenge, kuko nabyo biri mu biteza ingaruka zo kurwaza imirire mibi n’igwingira.

Bavuga ko batabuze ibyo kurya cyangwa ngo batekereze uko bagomba guha abana babo amata, kurusha uko batekereza kuyajya kuyagurisha ntibasigaze ayo guha abana babo.

Uhagarariye inama  y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gicumbi Hakuzwimana Euphugenie avuga ko ba Mutimawurugo bagomba kudateshuka ku nshingano, bakarangwa n’indangagaciro zizira imiryango irimo ubusinzi, kurera abana bazira imirire mibi n’igwingira, hagamijwe guteza imbere imiryango yabo hifashishijwe gahunda ya Muturanyi Ngirankugire ndetse n’agashya kiswe “Duhurire mu isibo n’ingoga”.

Ibindi baganiriyeho ni ukugira ubufatanye no gutekereza abagifite imbogamizi bakegerwa bakaganirizwa, ndetse byaba ngombwa bagafashwa gukosora aho bisaba ubushobozi buhambaye.

Akarere ka Gicumbi kari mu Turere tune dufite ubukungu kurusha ahandi mu gihugu, kaza imbere mu kugira umukamo w’amata kurusha ahandi mu gihugu, ariko haracyari ikibazo cy’ abana bafite imirire mibi biturutse ku bumenyi bucye bwo gutegura indyo yuzuye , kudatera uturima tw’igikoni, bitewe no guteshuka ku nshingano ziba hagati y’umugabo n’umugore batagirana ibiganiro hagati yabo, hagamijwe kubaka imiryango irangwa n’indangagaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba buri wese kugira uruhare mu kubaka imiryango itekanye
Abagore biyemeje gukosora aho bitagenze neza
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gicumbi asaba ko barushaho kuba ba Mutimawurugo