AmakuruPolitiki

Gakenke: Urubyiruko rwagaragaje uko rwakiriye ingamba zo kumena no kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu Karere ka Gakenke, urubyiruko n’abaturage bavuga ko bashyigikiye ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bigira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Urubyiruko rwo muri aka karere ruvuga ko iki gikorwa ari ingenzi, kuko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byagiye bigira ingaruka zitandukanye ku babinywa, bityo ko gukomeza kubikumira bisaba uruhare rwa buri wese.

Umuhoza Aline witabiriye umunsi w’urubyiruko wabaye kuwa 12 Kanama 2026,mu karere ka Gakenke yagize ati: “Twakiriye neza ingamba zo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko twabonaga ingaruka zabyo mu rubyiruko. Ni ngombwa ko dukomeza gutanga amakuru no gufatanya n’inzego kugira ngo bidakomeza kugera ku baturage.”

Undi witwa Manishimwe Samson yagize ati: “Urubyiruko dufite uruhare runini mu kurwanya ibinyobwa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ubuzima n’imibereho yacu. Iyo tubonye ahantu bigaragara, tugomba kubimenyesha inzego zibishinzwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko, ku bufatanye n’inzego z’umutekano, hashyizweho sites eshanu zo kwangirizaho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byafashwe.

Akarere kavuga ko muri ibyo bikorwa hamaze kwangizwa ibinyobwa bigera ku macupa arenga 3,500.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ibikorwa byo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigomba gukomeza, cyane cyane binyuze mu bufatanye n’abaturage.

Yagize ati: “Dushyize imbere ubufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano kugira ngo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitagera ku isoko. Kuba hari ibyangizwa ni intambwe nziza, ariko tugomba gukomeza gukumira ikindi cyose cyagaragara.”

Ibi bikorwa biri mu murongo w’ingamba z’igihugu zo kurinda ubuzima bw’abaturage. Muri Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima ndetse bikaba byanateza urupfu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba byo muri aka karere, Dr.Mbinyintwari Donatien avuga ko ingaruka z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zishobora gutangira kugaragara umuntu akimara kubinywa, ndetse uko agenda abimenyera ni ko ubwonko bushobora kugenda bubishingiraho, bikagera aho umuntu atangira kutabasha kubigenzura. Asobanura ko ku muntu ubinyoye bwa mbere ashobora kumva bisharira cyangwa atabimenyereye, ariko iyo akomeje kubinywa kenshi, umubiri n’ubwonko bikagenda bihuza na byo, bikaba byamuviramo kubigira akamenyero.

Yagize ati: “Ku munsi wa mbere umuntu anyweye izi nzoga ashobora kumva zisharira, ariko uko agenda azinywa kenshi ubwonko buragenda buzimenyerera, umuntu akagera aho atangira kugenzurwa na zo.”

Dr.Mbonyintwari avuga kandi ko gukomeza kunywa ibi binyobwa bishobora gutera indwara zitandukanye, zirimo izifata umwijima, ndetse bikagira n’ingaruka ku mitekerereze no ku myitwarire y’umuntu. Avuga ko hari abashobora kugera aho inzoga zibagiraho ingaruka ku buryo batangira kugira imyitwarire ishobora kubagiraho ingaruka bo ubwabo, ku miryango yabo no ku bandi.

Ati: “Inzoga zishobora kwangiza umwijima kandi zigahungabanya n’imitekerereze y’umuntu. Iyo umuntu atangiye kugenzurwa na zo, bishobora kumuviramo imyitwarire mibi irimo urugomo, ubujura, ubusambanyi n’andi makosa ariko kandi ntitwakwirengahuza ko ibyo byose bishobora no kuvamo urupfu.”

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko ibikorwa byo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitarangiriye ku bimaze gufatwa no kwangizwa, kuko hakiri ibindi bishobora kuba bigera ku isoko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku binyobwa nk’ibyo kugira ngo inzego zibishinzwe zibikumire.

Yagize ati: “Kuba hamaze kwangizwa litiro zirenga 700,000 ntibivuze ko ikibazo cyarangiye. Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku binyobwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo bifatwe kandi bikumirwe bitaragera ku bandi.”

Mu Karere ka Gakenke, abaturage bavuga ko bagomba gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, cyane cyane batanga amakuru ku nzego zibishinzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ibikorwa byo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigomba gukomeza, cyane cyane binyuze mu bufatanye n’abaturage.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba byo muri aka karere, Dr.Mbinyintwari Donatien avuga ko ingaruka z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zica ubuzima bw’umuntu
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku binyobwa nk’ibyo kugira ngo inzego zibishinzwe zibikumire.