Abanyeshuri 226 basoje amasomo muri MIPC basabwe kuba imbaraga z’igihugu binyuze mu bumenyi n’indangagaciro
Abanyeshuri 226 basoje amasomo yabo muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) iherereye mu Karere ka Musanze, basabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu, bakarangwa n’indangagaciro nziza zibafasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kugira uruhare mu iterambere rirambye.
Ni ubutumwa bahawe ku wa 31 Nyakanga 2026, ubwo iri shuri ryizihizaga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo mu byiciro n’amashami atandukanye.
Uyu muhango wahuje ubuyobozi bwa MIPC, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye inzego z’uburezi, ababyeyi ndetse n’imiryango y’abarangije.
Mu butumwa bwahawe abarangije, bibukijwe ko kurangiza amasomo atari iherezo ry’urugendo rw’uburezi, ahubwo ari intangiriro y’icyiciro gishya gisaba gukomeza kwiga, kwagura ubumenyi no gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Abayobozi basabye abarangije gusohoka mu ishuri bafite imyitwarire myiza, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo guhanga ibisubizo bishobora gufasha igihugu gutera imbere.
Banibukijwe ko kwishimira intambwe bagezeho bidakwiye kujyana no kwishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’izindi myitwarire ishobora kubangiriza ubuzima n’ejo hazaza habo.
Babasabye kandi kwirinda gusesagura, ahubwo bakagira umuco wo gukoresha neza amahirwe bafite no gushora imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.
Umuyobozi wa Muhabura Integrated Polytechnic College, Manzi Innocent, yasabye abarangije gukomeza gushaka ubumenyi bushya no gukoresha ibyo bize mu kubaka ejo hazaza habo no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati:«“Musoje amasomo yanyu, ndabashishikariza gukomeza guharanira kugera ku bindi bikorwa by’indashyikirwa. Umusanzu wanyu mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu ni ingenzi cyane.”»
Manzi Innocent yongeyeho ko ubumenyi bwonyine budahagije iyo budaherekejwe n’indangagaciro nziza, asaba abarangije kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’imyitwarire myiza.
Ati:«“Muri urubyiruko rwitezweho guhindura sosiyete nyarwanda rushingiye ku ndangagaciro zirimo ubunyangamugayo, imyitwarire myiza n’icyubahiro. Izo ndangagaciro nizifatanya n’ubumenyi mwakuye hano zizabafasha kubaka igihugu. U Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi ariko banafite imyitwarire myiza.”»
Umushumba wa Diyosezi ya Shyira mu Itorero rya EAR, Musenyeri Augustin Ahimana, yavuze ko imyaka abanyeshuri bamaze biga ikwiye gufatwa nk’ishoramari rikomeye, bityo bakaba bakwiye kuyibyaza umusaruro.
Yagaragaje ko uretse amasomo bahawe, abanyeshuri bahawe n’uburere ndetse n’indangagaciro zizabafasha guhangana n’ubuzima bwo hanze y’ishuri.
Yagize ati:«“Muhe agaciro igihe mwamaze hano. Bibiliya ivuga ko kwicisha bugufi kuzana ingororano, ubutunzi, icyubahiro n’ubugingo. Igihe mwamaze hano ni ishoramari nk’uko umuntu ashora amafaranga yiteze umusaruro. Ntimukapfushe ubusa igihe mwashoye, ubumenyi mwahawe, inama mwagiriwe n’ubuhamya mwumvise.”»
Yakomeje abasaba kwibuka uruhare rw’abagize uruhare mu rugendo rwabo rw’amashuri, barimo imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Ati:«“Mujye mwibuka ko igihugu kibitezeho byinshi kuko hari byinshi imiryango yanyu, ababyeyi, abavandimwe n’abo mwashakanye bitanze kugira ngo mugere kuri uru rwego.”»
Musenyeri Ahimana yabasabye kandi kwizihiza intambwe bagezeho mu buryo buboneye, birinda ibikorwa bishobora kubangiriza ejo hazaza.
Ati:«“Uyu munsi ni umunsi wo kwishimira ibyo mwagezeho, ariko mujye mwizihiza mubitekerejeho. Mwibuke ko igihugu kibitezeho umusanzu. Mwirinde ubusinzi n’indi myitwarire ishobora kwangiza ubuzima bwanyu n’ejo hazaza hanyu.”»
Ku ruhande rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Bukeye Mukashema Mireille, yashimiye MIPC ku ruhare rwayo mu gutanga amasomo ashingiye ku bumenyi ngiro n’ikoranabuhanga.
Yasabye abarangije gukoresha neza ubumenyi bahawe kugira ngo bagire uruhare mu guhanga udushya no gukemura ibibazo bitandukanye igihugu gifite.
Yagize ati:«“Uyu ni umunsi w’ibyishimo ku babyeyi n’imiryango yatanze byinshi kugira ngo aba banyeshuri barangize. Turabasaba kudatesha agaciro ubumenyi mwahawe muri MIPC, ahubwo mukabukoresha mu guhanga udushya no guteza imbere u Rwanda.”»
Bamwe mu barangije amasomo bagaragaje ko biteguye gukoresha ubumenyi bahawe mu kubaka umwuga wabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Habarurema Vianney, warangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye na Construction and Building Technology, yavuze ko yahisemo gukomeza amashuri kugira ngo arusheho kugira ubumenyi bwimbitse mu bwubatsi.
Yagize ati:«“Mu rwego rw’ubwubatsi hari abantu benshi bakora badafite ubumenyi buhagije, bigatuma hari inyubako zidakorwa uko bikwiye cyangwa zikaba zanagwa. Nahisemo gukomeza kwiga kugira ngo ngire ubumenyi bwimbitse buzamfasha kubaka inyubako zifite ubuziranenge kandi zitekanye.”»
Yavuze ko ubu agiye gukoresha ubumenyi yakuye muri MIPC mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu guteza imbere umwuga w’ubwubatsi.
Abahawe impamyabumenyi bigaga mu mashami arimo Construction and Building Technology, Electrical Technology, Information and Communication Technology (ICT), Hospitality Management na Tourism and Travel Management.
Ubuyobozi bwa MIPC bwagaragaje ko iri shuri rikomeje gushyira imbaraga mu gutanga uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro n’ikoranabuhanga, hagamijwe gutegura abanyeshuri bashoboye guhanga imirimo no gutanga ibisubizo ku isoko ry’umurimo.
Kugeza ubu, abasaga 5,000 bamaze guhabwa ubumenyi muri iri shuri, aho benshi bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, amahoteli, ikoranabuhanga n’izindi serivisi, haba mu Mujyi wa Musanze no mu bindi bice by’igihugu.
Abayobozi ba MIPC bavuga ko intego ikomeje ari ugukomeza gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’igihe, ubushobozi bwo guhanga imirimo ndetse n’indangagaciro zibagira abakozi n’abashoramari b’ahazaza.




