Gicumbi: Abafite ubumuga babangamiwe no kutagira ibibuga by’ imikino ngo bidagadure nk’ abandi
Mu mukino w’Abafite ubumuga wahuje Umurenge wa Kageyo n’Umurenge wa Byumba, abafite ubumuga bavuze ko gukora Siporo biri mu byabafasha kwirinda indwara zitandukanye, by’ umwihariko bikabafasha kudahezwa mu muryango nya Rwanda.
Mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Gicumbi niho hari abafite ubumuga benshi, Kandi bari mu Mirenge 21, ariko Umurenge wa Byumba niwo ufite ikibuga cy’ abafite ubumuga kigezweho gikinirwaho imikino itandukanye.
Ikibazo cyo kutagira ibibuga bibafasha kwidagadura, bakigarutseho kuri uyu wa 21 Kamena/2026, mu bukangurambaga bwagarukaga ku kwirinda indwara zitandura no kumenya uko bakwirinda agakoko gatera Sida.
Usibye Akarere ka Gicumbi gusa, bigaragara no mu Ntara y’Amajyaruguru yose igizwe n’ Uturere dutanu harimo ibibuga by’ imikino y’abafite ubumuga bine gusa, ku buryo abo mu Karere ka Gakenke nabo badafite aho gukorera imyitozo ngororamubiri.
Intara y’Amajyaruguru ifite abafite ubumuga bagera ku bihumbi 105. 619 gusa Akarere ka Gicumbi niko kabarizwamo abafite ubumuga benshi.
Niyitegeka Francois ufite ubumuga avuga ko gukora urugendo ujya ahari ikibuga kibafasha kwitabira imikino bimusaba gutegesha amafaranga ibihumbi bitatu bitewe n’uko yavukanye ubumuga bw’ amaguru, ndetse akaba akoresha imbago, gusa ko baramutse begerejwe ibibuga byabafasha kubaho mu buzima budaheza ndetse bagasabana n’abandi bose.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi Twagirumukiza Emmanuel
Ashima abafatanyabikorwa batandukanye batekereza ku mibereho y’abantu bafite ubumuga , kuko bituma bisanga mu mu buzima busanzwe ndetse bakumva ko kugira ubumuga bitabuza kuba wakora imirimo isanzwe nk’ abandi bose.
Ati:” Turashima abatekereza ku mibereho y’abafite ubumuga, by’ umwihariko iyi mikino ngororamubiri ituma abafite ubumuga babasha gukora siport kuko hari abamara igihe kinini bicaye, bikaba byabatera n’umubyibuho ukabije ndetse bikabarinda n’izindi ndwara zitandukanye”.
Iyi sport rusange yateguwe n’urugaga rw’ imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kwita ku buzima, bigizwemo uruhare na (UPHRS) ku bufatanye n’ikigo cy’ igihugu kita ku buzima (RBC).
Karemangingo Jean Pierre avuga ko afite imyaka 31ndetse ko yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri muri 2018, gutinda kwe bikaba byaratewe no kutamenya ahari ikibuga, bikaba byaramugizeho ingaruka zo kukiteza imbere, kuko hari amarushanwa bagenzi be bitabira kandi bikabafasha kwinjiza ku mafaranga.
Uhagarariye abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru Karanganwa Jean Bosco, avuga ko ikibazo cyo kutagira ibibuga kizakomeza gukorerwa ubuvugizi, ndetse ko n’abo mu Karere ka Gakenke bazatekerezwaho bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.





