Burera: Yafatanywe ibiro 100 by’urumogi kuri moto, ashaka gutanga ruswa y’ amafaranga ibihumbi ijana
Ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu masaha y’igicuku cya tariki ya 24 Kamena 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Bungwe, yafatanye ibiro 100 by’urumogi, umusore wari urutwaye kuri moto amaze kurwambutsa umupaka agiye kurukwirakwiza mu gihugu cy’ u Rwanda.
Uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Tumba, Umurenge wa Bungwe aho yari atwaye moto ahetseho ibiro 100 by’urumogi, afashwe ashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000 Rfw).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi iburizamo ibikorwa biba bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage birimo no gukwirakwiza/gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati” K’ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’igihugu muri rusange.”
“Uruhare rw’umuturage ni ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo akumire ingaruka zishobora kumugeraho igihe yagiranye isano nabyo, yaba iyo kubikoresha cyangwa kubicuruza.”
Turakangurira abaturarwanda kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’imibereho myiza y’umuturage.
Uwafashwe afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.


