AmakuruPolitiki

Gakenke: ADEPR yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi abakirisitu bahabwa umukoro wo kwigisha abandi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, Itorero rya ADEPR ururembo rw’Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke,ryifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga, aho hatangiwe ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside no gushishikariza abakiri bato gukomeza kwigishwa amateka nyayo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Abitabiriye uyu muhango bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi ziciwe muri Jenoside, bashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo.

Hanatanzwe ubutumwa bwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda.

Mu gikorwa cyaranze uyu munsi, ADEPR Paruwasi ya Gakenke yashyikirije inzu nshya umuryango wa Mukadayisenga Justine, umubyeyi urera abana bane ndetse n’abandi bana babiri afasha kurera. Uyu muryango wari usanzwe uba mu nzu ishaje y’ibyumba bibiri itajyanye n’igihe kandi itari ikibereye imibereho y’abayituyemo.

Imiterere y’inzu ADEPR paruwasi ya Gakenke yubakiye Mukandayisenga Justine

Inzu yahawe uyu muryango ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo ibiribwa byatanzwe nk’inkunga.

Yashyikirijwe inzu ifite ibikoresho bitandukanye birimo ibitanda, matela, ibikoresho byo mu rugo n’ibikoresho by’isuku byitezweho gufasha uyu muryango gutangira ubuzima bushya.

Mukadayisenga Justine yavuze ko yishimiye cyane uru rukundo yeretswe n’Itorero rya ADEPR n’abafatanyabikorwa baryo, agaragaza ko iyo nkunga imusubije icyizere cyo gukomeza kubaho no kurera abana mu buzima bwiza.

Yashimiye by’umwihariko itorero rya ADEPR n’ubuyobozi bukomeje kubaba hafi nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyo bikorwa bibafasha gukira ibikomere no kongera kwizera ejo hazaza.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Twagirimana Hamduni, yashimye igikorwa cyakozwe na ADEPR, avuga ko gifasha gusubiza agaciro abarokotse Jenoside no kubongerera icyizere cy’ubuzima.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ko Kwibuka kutarangirira ku magambo gusa, ahubwo kujyana n’ibikorwa bifatika byo gufasha abarokotse Jenoside gukomeza kwiyubaka no kubaho neza.

Yasabye abakirisitu ba ADEPR n’ababyeyi muri rusange kwigisha abana babo amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko Jenoside itari igikorwa cyatunguranye ahubwo yateguwe igihe kirekire.

Yashimangiye ko urubyiruko rugomba gukura rumenya ukuri kugira ngo ruzabe umusingi wo kurinda ko amateka mabi yongeye kwisubiramo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Rev. Eugène Rutagarama, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo no gukura amasomo mu bihe bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda.

Yagaragaje ko nubwo hari bamwe mu bakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakifatanya n’abicanyi, hari abandi bagumye ku ndangagaciro z’ubumuntu bakarinda ndetse bakanahisha Abatutsi bahigwaga.

Intumwa ya Guverineri w’intara y’Amajyaruguru ishinzwe imiyoborere myuza muri iyi ntara yasabye Mukandayisenga Justine kwita ku nzu yagenewe

Yagize ati: “Kwibuka bidufasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo kugira ngo kigere aho kigeze uyu munsi. Nubwo hari bamwe mu bakozi b’Imana bataye inshingano zabo bakifatanya n’abicanyi, tunishimira ko hari abandi bagumye ku ndangagaciro z’ubumuntu bakarinda bakanahisha Abatutsi bahigwaga. Ibyo bitwigisha ko umuntu wese afite inshingano zo guhitamo icyiza no kurwanya ikibi.”

Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ishinzwe Imiyoborere Myiza, Ntirenganya Jérôme, yashimye ADEPR ku gikorwa cyo kubakira uwarokotse Jenoside, avuga ko gihura neza n’insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 32 igira iti “Twibuke Twiyubaka”.

Yagize ati: “Turacyari mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuba Itorero rya ADEPR ryarahisemo guhuza Kwibuka n’igikorwa gifatika cyo kubakira uwarokotse Jenoside ni urugero rwiza rw’ubumuntu n’ubufatanye. Turabashimira ku ruhare rwanyu mu kubaka imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.”

Yakomeje agaragaza ko ubuzima Mukadayisenga Justine yari abayemo buzwi n’abaturage ndetse n’abayobozi, ashimangira ko intambwe agezeho uyu munsi ishingiye ku bufatanye bw’abaturage, itorero n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bukomeje gushyira imbere imibereho myiza y’abarokotse Jenoside n’abandi baturage muri rusange.

Yanamusabye kubungabunga neza iyo nzu no gukomeza gukora cyane kugira ngo arusheho kwiteza imbere.

Muri uyu muhango hanatanzwe inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, hibutswa abitabiriye inshingano zo kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge. Hatanzwe kandi ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside wakomoje ku rugendo rwo kongera kubaho no kwiyubaka nyuma yo kurokorwa n’Ingabo zari iza RPA, ashimangira ko kwihangana, ubuyobozi bwiza n’ubufatanye bw’Abanyarwanda byabaye inkingi y’ubuzima bwe bushya.

Ubutumwa bwagarutsweho cyane muri iki gikorwa bwibanze ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya, gukomeza kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushimira ADEPR ku bikorwa by’urukundo no gufasha abarokotse Jenoside, ndetse no gushimangira ko Kwibuka bigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bifasha abarokotse Jenoside gukomeza kwiyubaka no kubaho mu cyubahiro.

Ibi byose byasize ubutumwa bwo gukomeza kubungabunga amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, mu Rwanda rwunze ubumwe kandi rwiyubaka.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *