AmakuruIbidukikije

Umushinga wa Mbere wa Green Amayaga wasojwe wasize impinduka zigaragara mu Mayaga

Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA),abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa barimo Global Environment Facility (GEF) na gahunda y’Umuryango w’Abibumbye Itsura Amajyambere (UNDP), ndetse n’abaturage n’izindi nzego zitandukanye, bifatanyije n’abatuye Akarere ka Gisagara mu gutangiza ku mugaragaro Icyumweru cy’Ibidukikije no gusoza icyiciro cya mbere cy’Umushinga Green Amayaga.

Uyu muhango wabereye mu Kagari ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, ku wa 30 Gicurasi 2026, ubera mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi.

Abaturage n’abashyitsi bitabiriye ibikorwa byo guca imirwanyasuri no gutera ibiti bigamije kurengera ubutaka, gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Iki cyumweru cy’Ibidukikije cyatangiranye n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hagamijwe iterambere rirambye. Cyahujwe kandi n’irushanwa rya Volleyball ryiswe Climate Action Volleyball Tournament, ryateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).mu rwego rwo gukangurira urubyiruko n’abaturage muri rusange kurushaho kwitabira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Mu myaka itandatu ishize, Umushinga Green Amayaga washyizwe mu bikorwa mu turere twa Gisagara, Kamonyi, Nyanza na Ruhango, ugamije gusubiranya ubutaka bwangiritse, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Wageze ku baturage basaga 416,000, muri bo abagore bakaba bangana na 60.85%. Umushinga wanahaye amahirwe urubyiruko n’indi miryango kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kwihutisha iterambere.

Muri icyo gihe kandi, haremwe imirimo irenga 100,000 yafashije abaturage kubona amafaranga no kuzamura imibereho yabo binyuze mu bikorwa byo gutera amashyamba, gusubiranya ubutaka bwangiritse no kurwanya isuri. Ingo zirenga 14,000 zo mu turere tw’umushinga zahawe amatungo arimo inka, ihene n’ingurube, byabafashije kubona ifumbire yongera umusaruro, kongera ibiribwa bikomoka ku bworozi no kuzamura ubushobozi bwabo mu bukungu.

Umushinga wanagize uruhare rukomeye mu gusubiranya ubuso bwa hegitari 37,900 bwari bwarangiritse, mu gihe Ishyamba Kamere rya Kibirizi-Muyira rifite ubuso bwa hegitari 466.9 ryahawe uburinzi bwihariye hagamijwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere birurimo. Ibi bikorwa byafashije kugabanya isuri, kubungabunga amazi no kongera ubusugire bw’ibidukikije.

Green Amayaga yanagize uruhare mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, aho ibikorwa byayo byafashije kwirinda isohoka ry’imyuka irenga toni 625,000 za dioxyde de carbone zingana n’ingaruka zayo. Byongeye kandi, ingo zirenga 224,000 zagejejweho amashyiga ya kijyambere akoresha inkwi nke, afasha kugabanya iyangirika ry’amashyamba no kuzigamira abaturage amafaranga bakoreshaga mu kubona inkwi.

Giranata Yvette, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Save, yavuze ko ibikorwa byo guca imirwanyasuri byabereye mu muganda rusange,byafashije abaturage gusobanukirwa neza akamaro ko kurinda ubutaka no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Imirwanyasuri ifasha gufata amazi y’imvura ntatware ubutaka. Ifasha kandi ibiti byatewe gukura neza kuko amazi atabirandura. Ni igisubizo gikomeye mu kurengera ubutaka no kongera umusaruro w’abaturage.”

Mikarutabana Violette wo mu Murenge wa Gikonko yavuze ko imirwanyasuri igira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amazi amanuka ku misozi, bityo ikarinda ubutaka gutwarwa n’isuri.

Ati: “Iyo imvura iguye ahantu hadateye ibiti cyangwa hadakozwe imirwanyasuri, amazi amanukana ibitaka byinshi akangiza ubutaka bwo hepfo. Ariko iyo bihari, amazi agabanuka umuvuduko kandi ubutaka bugakomeza gusigara ahabugenewe.”

Nzabamwita Venuste wo mu Kagari ka Gikonko na we yavuze ko ibikorwa byo kurwanya isuri byafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurinda imirima yangizwa n’imvura nyinshi, ashimangira ko ibiti n’imirwanyasuri ari imwe mu nkingi zifasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cya Green Amayaga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara kabereyemo ibi bikorwa, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko umushinga wagize uruhare rukomeye mu gufasha akarere kugera ku mihigo kari kihaye.

Yagize ati: “Twabonye inyungu nyinshi dukesha uyu mushinga. Wadufashije cyane mu kugera ku mihigo yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage. Ibyagezweho ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza hagati y’abaturage n’abafatanyabikorwa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko ibikorwa bya Green Amayaga byatanze ibisubizo bifatika ku bibazo byari byugarije abaturage bo mu turere wakoreyemo.

Yagize ati: “Green Amayaga yakemuye ibibazo byinshi byari ingutu muri Gisagara, Kamonyi, Nyanza na Ruhango. Yagize uruhare mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage. Turifuza ko ibikorwa by’umushinga wa kabiri byagera no mu bindi bice kugira ngo abaturage benshi barusheho kubyungukiramo.”

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Fatimata Essay, yashimye uruhare rw’abaturage n’inzego zitandukanye mu gutuma umushinga ugera ku ntego zawo.

Yagize ati: “Mu gihe twizihiza ibyagezweho uyu munsi, tugomba kwibuka ko gusubiranya ibidukikije atari igikorwa gikorerwa rimwe. Ni urugendo rurerure rusaba ubwitange. Ibiti byatewe bigomba gukomeza kwitabwaho, ahasubiranyijwe hagakomeza kubungwabungwa, kandi ubufatanye twubatse bugakomeza gukomera.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ibyagezweho n’icyiciro cya mbere cya Green Amayaga bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana no kuzamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ubu urugendo rushya ruratangiye. Umushinga mushya dutangije uyu munsi ugomba kutubera igisubizo ku bibazo bikomeje kutwugariza birimo iyangirika ry’ubutaka, imihindagurikire y’ibihe n’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi. Turifuza gukomeza gutera ibiti, guca imirwanyasuri no kubaka ubudahangarwa bw’abaturage.”

Yongeyeho ko umushinga wa Kabiri wa Green Amayaga uzakomeza gushimangira ibikorwa byo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga ubutaka no guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri uwo muhango kandi, uturere twa Gisagara, Kamonyi, Nyanza na Ruhango twashimiwe ubufatanye bwatanzwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga. Abagenerwabikorwa bagaragaje indashyikirwa mu kubungabunga ibikorwa bagejejweho na Green Amayaga na bo bashimiwe, biyemeza gukomeza kubyitaho no kubisigasira.

Gusoza umushinga wa Mbere wa Green Amayaga no gutangiza icyiciro cya kabiri byabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu buryo burambye.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, abayobozi b’uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Kamonyi, abahagarariye abafatanyabikorwa barimo Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Ibidukikije (GEF) na Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye Itsura Amajyambere (UNDP), inzego z’umutekano, imiryango itari iya Leta, abagenerwabikorwa b’Umushinga Green Amayaga ndetse n’abaturage benshi bo mu Karere ka Gisagara no mu tundi turere twawungukiyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara kabereyemo ibi bikorwa, Jérôme Rutaburingoga, yavuze ko umushinga wagize uruhare rukomeye mu gufasha akarere kugera ku mihigo kari kihaye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko ibikorwa bya Green Amayaga byatanze ibisubizo bifatika ku bibazo byari byugarije abaturage bo mu turere wakoreyemo
Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Fatimata Essay, yashimye uruhare rw’abaturage n’inzego zitandukanye mu gutuma umushinga ugera ku ntego zawo.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ibyagezweho n’icyiciro cya mbere cya Green Amayaga bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana no kuzamura imibereho y’abaturage.
Ubuyobozi bw’uture twa Gisagara, Ruhango, Kamonyi na Nyaza natwo twashimiwe ubufatanye twagaragaje mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.
abagenerwabikorwa babaye indashyikirwa mu gufata neza ibikorwa bagejejweho n’umushinga bashimiwe mu ruhame baniyemeza gukomeza kubungabunga ibyo bikorwa

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *