AmakuruPolitiki

Gicumbi: Bibutse imiryango yazimye ku gasozi ka Nyarurama, ahakorewe ubwicanyi ndengakamere!

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi bwifatanije n’abaturage mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’ umwihariko bibuka imiryango yazimye igikorwa cyabereye ku gasozi ka Nyarurama mu Murenge wa Ruvune ahabere ubwicanyi ndengakamere.

Igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye cyabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026, cyaranzwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyarurama rushyinguwemo imibiri 206, mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bakicwa bazira uko bavutse ndetse hanacanwa urumuri rw’ ikizere kuko igihugu kitazasubira mu icuraburindi.

Amateka ashariye yabereye aha Nyarurama, avuga ko abenshi mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyarurama baturukaga mu muryango umwe w’abahoze ari Abajuju, Abatutsi bicwaga batwikiwe mu nzu, ndetse hari n’abatemeshwaga imihoro bakajya kujugunywa mu mugezi wa Warufu bagatembanwa n’amazi.

Aha Nyarurama mu Murenge wa Ruvune hari urwibutso rushyinguwemo imibiri 206 y’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, abaharokokeye bavuga ko nubwo abicaga batekerezaga ko bazamaraho ubwoko bw’ Abatutsi, ariko kuri ubu batangiye kwiyubaka ndetse bavuga ko biyemeje kubabarira abakoze ubwicanyi, ahubwo bakubaka ubumwe buzira amacakubiri.

Muri Ruvune hari abicwaga bahungiye ahitwaga Cyandaro no mu bindi bice byegeranye, abenshi muribo bajugunywe mu mugezi wa Warufu batembanwa n’amazi imiryango yabo yarazimye.

Umutangabuhamya warokokeye mu Murenge wa Ruvune  Gatsinzi wari ufite imyaka 13 muri 1994, avuga ko bahungiye ku gasozi ka Cyandaro ariko bagera ahitwa Bushwagara bakagarurwa ngo babice, babanje kwamburwa ibiribwa bari bahunganye, basakwa amafaranga, bamwe babicisha amasasu, abandi babatwikira mu mazu, gusa ashima Inkotanyi zabarokoye batari bapfira gushira.

Ati: Abasirikari baradushoreye abandi bagumana ababyeyi bacu bavuga ko abana bo bagomba kujugunywa mu mazi, banteye amabuye ndirukanka ndabasiga, ariko narokowe n’uwo data yari yarahaye inka ampisha mu bishangara ku buryo imbwa zanyuragaho zikagira ngo napfuye”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase yihanganishije imiryango yarokotse, ababwira ko ibyabayeho bitazongera kubaho ukundi, asaba abafite amakuru yaho abishwe bajugunywe ko baherekana nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko hagomba kubaho ubufatanye mu kwamagana ingengabitekerezo aho yaba iri hose, bagafatanya kubaka ubumwe buzira amacakubiri.

Yagize Ati:” Turibuka by’ umwihariko imiryango yazimye, ariko dushimangire ubumwe ku buryo Jenoside itazongera kubaho ukundi, twabashije kumenya Imiryango yazimye mu Mirenge ya Mutete, Muko, Ruvune n’ahandi, ariko turashima Inkotanyi zatekereje kubohora igihugu no kwimakaza ubumwe, Turashima abacitse ku icumu ku mbabazi batanze kuko ni ibintu bitandukanye cyane n’abataye igihe bigisha amacakubiri”.

Akarere ka Gicumbi gafite imiryango 19 yazimye, igizwe n’abantu 83, by’ umwihariko mu Murenge wa Ruvune akaba ariho hari umubare munini  w’imiryango yazimye kurusha ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yunamira a ashyinguwe mu rwibutso rwa Nyarurama
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase ashyira indabo ku rwibutso rwa Nyarurama

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *