AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abatuye mu Murenge wa Rutare basuye urwibutso rwa Ntarama, biyemeza guhangana n’ingengabitekerezo

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare ho mu Karere ka Gicumbi baturutse mu midugudu itandukanye bajya gusura urwibutso rwa Ntarama, hagamijwe kwiga amateka no gusobanurirwa impamvu hari abatutsi benshi bajyanwaga mu Karere ka Bugesera hagamijwe kubatsemba burundu.

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, nibwo itsinda ry’ abaturage biganjemo urubyiruko bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,  by’ umwihariko babanje gusobanurirwa amateka,bashyira indabo ku rwibutso no kunamira inzirakarengane zihashyinguwe, mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko bavutse.

Basobanuriwe amateka y’abiciwe mu ntara y’iburasirazuba n’ubwo abenshi atariho bakomokaga.

Amateka asobanura uko Abatutsi benshi boherezwaga mu burasirazuba kubera ko hari ibishanga ndetse n’ amasazi menshi yo mu bwoko bwa Tsetse, yicaga abatuye muri ibyo bice byo mu Bugesera ariyo mpamvu Abitwaga Abatutsi bakurwaga mu ntara zose bakajyanwayo.

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo abasaga ibihumbi bitanu, kuko hakunze koherezwayo abandi mu rwego rwo guhuza inzibutso, muri uru rwibutso kandi uhasanga amateka ashariye y’ubwicanyi bwakorerwaga abana b’impinja bicwaga bakubiswe ku bikuta.

Samvura Theophile usanzwe wigisha urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, avuga ko kwereka urubyiruko amateka bituma batekereza ku kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare Bayingana Theogene avuga ko kwigisha amateka bifasha urubyiruko gutekereza byagutse, bakitandukanya n’abashobora kubayobya ngo bakomeze kwishora mu ngengabitekerezo y’amacakubiri akenshi ikorwa hifashishijwe imbugankoranyambaga.

Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Ntarama cyateguwe ku bufatanye na Ibuka, ubuyobozi bw’ Umurenge wa Rutare ndetse n’abaturage bishatsemo ubushobozi ngo bajye kwirebera amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *