AmakuruUbuhinzi

Musanze: APPE/ESAFF Rwanda mu rugamba rwo gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Mu Karere ka Musanze habereye amahugurwa ku ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, ahuje abahinzi bahagarariye abandi baturutse mu makoperative n’imishinga itandukanye ikorera muri aka karere ndetse no mu tundi turere tw’igihugu.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango Appui au Paysant Vulnérable pour la Protection de l’Environnement (APPE) ku bufatanye na ESAFF Rwanda, agamije kongerera abahinzi ubumenyi ku buryo bwo gufata ingamba zirambye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane mu gice cya Zone y’Ibirunga gikunze guhura n’ibibazo by’amazi amanuka ava ku misozi agateza isuri n’ibindi bibazo byangiza ubutaka n’imyaka.

Mpiranya Oscar, umuhuzabikorwa wa APPE akaba anahagarariye ibikorwa bya ESAFF Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe abahinzi kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Turashaka ko umuhinzi amenya ko kurengera ibidukikije atari inshingano za Leta gusa, ahubwo ko nawe afite uruhare rukomeye mu gufata neza ubutaka, gutera ibiti no gukoresha uburyo bwiza bw’ubuhinzi. Iyo Leta itanze ubwunganizi, biba byiza gusanga umuhinzi nawe afite icyo yakoze.”

Soma niyi

Yakomeje avuga ko APPE yifuza ko abahuguwe bazageza ubu bumenyi ku bandi bahinzi bahagarariye, cyane cyane abanyamuryango ba koperative zitandukanye zirimo Rwanda Pyrethrum Cooperatives Union, ROAM, SACOLA, Sabyinyo Community Livelihood Association, IMBARAGA, HingAmafaranga, Help for Hopeness, amashyirahamwe y’abahinzi b’ibigori, ibirayi n’aborozi, kugira ngo ubu bumenyi buzagere ku bahinzi barenga ibihumbi 10.

Mpiranya yanagarutse ku cyerekezo cya MALABO, cyafashwe n’ibihugu bya Afurika kuva mu 2014, kigamije gushyira nibura 10% by’ingengo y’imari mu rwego rw’ubuhinzi. Yashimye Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guteza imbere ubuhinzi, nubwo yavuze ko hakiri urugendo rwo gukomeza kongera ubushobozi bw’abahinzi bato.

Mu ngamba zagarutsweho harimo gukoresha imbuto ziboneye, gufata neza ubutaka, kwirinda gutema amashyamba, gutera ibiti byinshi no gukoresha uburyo bugezweho bwo kubungabunga ibidukikije. Abahuguwe basabwe kandi gushyira imbere ubuhinzi bwa kinyamwuga bufasha kurinda ubutaka no kongera umusaruro.

Aya mahugurwa ateganyijwe gukomeza, aho azajya akorwa mu byiciro binandukanye ndetse hakazabaho no gusura abahinzi mu mirima yabo hagamijwe kureba uko bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no gukomeza kubongerera ubumenyi,ni mu gihe kandi aya basoje bayahuguwemo iminsi itatu y’ibanze.

Nayiguziki Jonathan akaba umunyamuryango wa APPE mu rubyiruko akaba anahagarariye umushinga Pure Education Program ukorera mu karere ka Gakenke yavuze ko yungutse byinshi ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Twamenye ko ibikorwa byacu by’ubuhinzi bishobora kugira uruhare mu kwangiza cyangwa kurengera ibidukikije. Ubu twasobanukiwe akamaro ko kubungabunga ubutaka, gutandukanya imyanda ibora n’itabora no gukoresha ibisigazwa bibora nk’ifumbire ifasha ubutaka.”

Yakomeje avuga ko banigishijwe uburyo bwo gutera ibiti birwanya isuri ndetse n’ibiti by’imbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi no kongera ubukungu bw’imiryango.

Nduwimana Jean D’Amascene wo mu Murenge wa Nyange, ukora ibikorwa byo gukora amakara atangiza ibidukikije, yavuze ko aya mahugurwa yabafashije gusobanukirwa uburyo bwo gukora ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Twize uburyo bwo kongera umusaruro duhereye ku gutegura neza ubutaka, gukoresha imbuto ziboneye no kurinda ifumbire tuba twashyize mu murima. No mu bworozi twabonye ko no ku buso buto umuntu ashobora kororeraho amatungo magufi akabona ifumbire n’inyungu.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze, Ndahayo Jean ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yashimye APPE ku mahugurwa yateguye, avuga ko azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije kandi butanga umusaruro.

Yasabye abahinzi gushyira mu bikorwa ibyo bize no kubisangiza abandi bahinzi bakorana, agaragaza ko kubungabunga ibidukikije no gufata neza ubutaka ari inshingano za buri wese.

Mu Rwanda, ubuhinzi n’ubworozi bikomeje gushyirwamo imbaraga hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ni muri urwo rwego Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore aherutse kugirana inama n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze baganira ku buryo bwo kongera umutekano w’ibiribwa no guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije.

Iyi nama yagarutse ku bibazo birimo iyangirika ry’ubutaka, ihindagurika ry’ibihe n’umusaruro ukiri muke ku bahinzi bato. Minisitiri Ndabamenye yashimangiye ko kwihaza mu biribwa bisaba gushyira imbere ubuhinzi burambye, gukoresha imbuto z’indobanure, kuhira imyaka no gukoresha amakuru y’iteganyagihe kugira ngo abahinzi babashe guhangana n’ingaruka z’ikirere.

Yanagaragaje ko ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bufasha kurinda ubutaka gutakaza intungamubiri no kongera umusaruro mu buryo burambye, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kwegera abahinzi no kubafasha gushyira mu bikorwa izi ngamba.

Abitabiriye aya mahugurwa ya APPE, bemeje ko ubumenyi bahawe buzabafasha kunoza imihingire yabo, kubungabunga ibidukikije no kongera umusaruro, bityo bakagira uruhare mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi burambye mu Rwanda.

Muri aya mahugurwa ari mu bikorwa biteganyijwe kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2026, abitabiriye banasuye imishinga itandukanye irimo imihanda yorohereza kugeza umusaruro ku masoko, ibigega by’amazi bifasha mu kuhira imyaka, gahunda yo guhinduranya imyaka ndetse n’ibikorwa byo kuhira imyaka.

Abateguye aya mahugurwa bagaragaje ko bifuza ko iyi mishinga yarushaho gusigasirwa no kubungabungwa neza, kuko igira uruhare rukomeye mu korohereza abahinzi, kongera umusaruro no kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *