Urukiko rw’Ubujurire i Paris rwongeye gufungura iperereza ku byaha Agathe Habyarimana akurikiranyweho
Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwafashe icyemezo gikomeye cyo gutesha agaciro umwanzuro wari wafashwe mu 2025 wo kudakomeza gukurikirana Agathe Habyarimana, rutegeka ko iperereza ku byaha akekwaho risubukurwa.
Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 6 Gicurasi 2026, kikaba gifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugamba rwo guharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agathe Habyarimana, wahoze ari umugore w’uwari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside, akurikiranwe n’ubutabera bw’u Bufaransa kuva mu 2008, ashinjwa uruhare mu bufatanyacyaha bwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nubwo mu 2025 hari hafashwe icyemezo cyo guhagarika dosiye ye hashingiwe ku kuba nta bimenyetso bihagije byari bihari, urukiko rw’Ubujurire rwasanze hakenewe ko iperereza rikomeza kugira ngo hasuzumwe neza ibyashinjwaga.
Iri perereza rimaze imyaka irenga 18 rikurikiranywe, rikaba ryaratangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu. Icyemezo giherutse gufatwa cyagaragaje ko ubutabera bw’u Bufaransa bukomeje gufata mu buryo bukomeye ibirego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko budashobora kwirengagiza uburemere bwabyo.
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wakiriye iki cyemezo uvuga ko ari intambwe ikomeye mu gukomeza guharanira ubutabera.
Perezida wawo, Christophe Renzaho, yashimangiye ko iki cyemezo cyibutsa ko nta mupaka ushobora gukingira abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza ko ari intsinzi ku barokotse n’imiryango yabo yakomeje gusaba ubutabera imyaka myinshi.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana gusa, ikaba ari imwe mu mahano akomeye yabayeho mu mateka ya vuba.
Uko imyaka ishira, hakomeje kugaragara umuhate wo gukurikirana abakekwaho uruhare muri ibyo byaha aho baba bari hose ku Isi, hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, irimo iyatanze ibirego mu 2008, ikaba ikomeje gushyigikirwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire i Paris gitanga icyizere ko iperereza rizakomeza mu mucyo, rikazatanga ibisubizo byitezweho n’abarokotse Jenoside n’abashaka ko amateka agaragazwa uko yakabaye.

