Ibiciro by’udukingirizo bigiye kuzamukaho hejuru ya 30% kubera intambara ya Iran
Umukuru w’uruganda runini ku isi rukora udukingirizo, Karex, yatangaje ko ibiciro by’ibyo rukora bishobora kuzamurwa kugera kuri 30% cyangwa hejuru yaho, bitewe n’ingaruka zikomeje guterwa n’intambara ya Iran ku isoko mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ibanze.
Goh Miah Kiat, uyobora Karex, yabwiye ibitangazamakuru ko igiciro cyo gukora udukingirizo cyazamutse cyane kuva iyi ntambara yatangira, bitewe n’ihungabana rikomeye mu itangwa ry’ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu nganda.
Karex, ifite icyicaro muri Malaysia, ni imwe mu nganda zikomeye ku isi, ikora udukingirizo turenga miliyari eshanu ku mwaka. Iyi sosiyete itanga ibicuruzwa ku bigo bikomeye birimo Durex na Trojan, ndetse no ku miryango n’ibigo byita ku buzima ku rwego mpuzamahanga.
Ibibazo byatangiye gukomera cyane nyuma y’uko Iran ifunze cyangwa igashyira igitutu ku muhanda w’amazi wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku isi inyuramo ibicuruzwa byinshi, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli. Ibi byabaye mu rwego rwo kwihimura ku bitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.
Umuhora wa Hormuz unyurwamo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli byose bigurishwa ku isi, hamwe na gaze (LNG) n’ibindi bikomoka kuri peteroli.
Iyo mihanda ihungabanye, bigira ingaruka ku biciro by’ingufu no ku nganda nyinshi zizikoresha.
Karex ishingira cyane ku bikomoka kuri peteroli mu gukora udukingirizo. Muri byo harimo ammonia ikoreshwa mu kubungabunga latex, ndetse n’amavuta ashingiye kuri silicone akoreshwa mu koroshya udukingirizo no gutuma dukoreshwa neza.
Goh Miah Kiat yavuze ko uretse ibiciro by’ibikoresho by’ibanze byazamutse, n’ibijyanye n’ubwikorezi byahenze cyane, bitewe no gutinda kw’amato no kudahungabana kw’ingendo zo mu nyanja. Ibi byatumye habaho igabanuka ry’ibicuruzwa ku masoko atandukanye ku isi.
Yongeyeho ko mu mwaka wa 2026, ubusabe bw’udukingirizo bwiyongereyeho hafi 30%, ibintu asobanura ko bishobora guterwa n’uko mu bihe by’ihungabana n’ukutamenya ejo hazaza, abantu barushaho gushaka uburyo bwo kwirinda.
Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg, yagize ati: “Mu bihe bibi, gukoresha udukingirizo birushaho kuba ngombwa kuko uba utazi neza ejo hazaza hawe, niba uzaba ugifite akazi umwaka utaha.”
Ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku buzima rusange, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho kubona udukingirizo ku giciro gito ari ingenzi mu kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kugabanya inda zitateganyijwe.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibibazo byo mu muhanda wa Hormuz bikomeje, bishobora gukomeza kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa byinshi bishingiye kuri peteroli, bikagira ingaruka ku buzima, ubukungu n’imibereho y’abaturage ku isi yose.
