AmakuruPolitiki

Gicumbi -Rwamagana: Bifatanije mu kwibuka, banashyingura imibiri 20 yari itarashyingurwa mu cyubahiro

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 cyabereye mu Murenge wa Musha ho mu Karere ka Rwamagana, .basabye abaturage kurushaho gutanga amakuru ngo ahari imibiri idashyinguwe nayo izabashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye kuri uyu wa 13 Mata 2026 ubwo hicwaga imbaga y’Abatutsi bari bahungiye mu rusengero bazi ko ariho bararokocyera.

Kuri uyu wa 13 Mata 2026 hanashyinguwe imibiri igera kuri 20 harimo 11 yabonetse mu murenge wa Fumbwe, no mu bindi bice byegeranye, gusa amateka y’uyu Murenge agaragaza ko abenshi barohwaga mu kiyaga cya Muhazi, gihuriyeho Akarere ka Gicumbi na Rwamagana.

Urwibutso rwa Musha  rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 23.340,  ndetse n’ indi mibiri 20 yashyinguwe nyuma y’uko hatanzwe amakuru.

Umutangabuhamya uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Musha Kayiranga Roger, avuga ko nyuma y’uko afite umuryango w’ abantu batanu bashyinguwe muri uru rwibutso, ariko hagikenewe ko abantu batanga amakuru n’ indi mibiri ikagaragazwa igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati:” Abicwaga nubwo barokowe n’Inkotanyi, ariko zarokoye n’ abicaga kuko nabo barwaniraga ibyo bamaze gusahura bakicana hagati yabo!. kuri ubu tugiye gushyingura imibiri 20 nyuma y’imyaka 32 bari baranze gutanga amakuru”.

Nyirarusimbi esperance wavukiye mu Murenge wa Fumbwe avuga ko yanyuze mu nzira y’umusaraba akicirwa abavandimwe, ndetse ko yamaze igihe kinini yihisha mu rufunzo kugeza ubwo arokowe n’inkotanyi ashima ko zamurokoye kandi yari arari guhigwa bukware.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Rubingisa Prudence yasabye abafite amakuru yaho bazi ahiciwe abantu kuyatanga, ndetse bakarushaho kwitandukanya n’ingengabitekerezo ibiba urwango no kubangamira ubumwe bw’abanya Rwanda.

Yagize Ati:” Dukomeje guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’ abinangira gutanga amakuru yaho bashyize abo bishe, ariko icyi cyaha ntigisaza, twahisemo kuba umwe ndetse no kugumana umuco w’urukundo”.

Yongeyeho ko abatuye mu ntara y’iburasirazuba bagomba gucika ku ngengabitekerezo dore ko mu gikorwa cyo kwibuka umwaka washize wa 2025 hagaragaye ibibazo bifitanye isano n’ingengabitekerezo bigera ku 150 asaba abafite iyo myumvire kubicikaho bakubaka ubumwe ndetse ko uwo bizagaragaraho agomba guhanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yagarutse ku mateka aka Karere gafitanye n’aka Rwamagana, avuga ko Abatutsi bahigwaga i Rwamagana bagahungira muri Gicumbi ariko nubwo hari ababonaga uko bacumbijirwayo naho basangaga hari amatsinda yahigaga Abatutsi ariko bakarokorwa n’inkotanyi.

Ati:” Buri gihe ku itariki ya 10 na 13 twifatanya n”Akarere ka Rwamagana kwibuka Abatutsi bishwe muri utu Turere harimo abazize kwitwa ibyitso ndetse n”abishwe muri 1994, tubicyesha igihango
Gikomeye gitururuka ku itotezwa ndetse no gusiragizwa kw’abatutsi birukanswaga ku misozi no ku kiyaga cya Muhazi, niho hari abahungiye Gicumbi ariko turashima Inkotanyi zabarokoye hakiri kare”.

Amateka yabiciwe mu Murenge wa Musha agaraza uko benshi biciwe muri Kiliziya gatorika yaho, ndetse imirambo ikajya ijya kujugunywa mu buvumo bwarimo ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro, abandi bakajya kurohwa mu kiyaga cya Muhazi.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Rubingisa Prudence ari kumwe n’abayobozi b’Uturere twa Rwamagana na Gicumbi hamwe n’umuyobozi wa Ibuka muri Rwamagana
Guverineri Rubingisa Prudence, Mayor Mbonyumuvunyi Radjab na Mayor Nzabonimpa Emmanuel bari mu gikorwa cyo kwibukaAbanyamanga Nshingwabikorwa b’imirenge y’Akarere ka Gicumbi baje kwifatanya kwibuka abiciwe mu Murenge wa Musha
Basesayose Thelesphole uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko muri Gicumbi, Mayor wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel hamwe n’umujyanama w’Akarere bashyira indabo ku rwibutso rwa Musha
Guverineri Rubingisa Prudence, Mayor Mbonyumuvunyi Radjab na Mayor Nzabonimpa Emmanuel bari mu gikorwa cyo kwibuka
Ku rwibutso rwa Musha hashyinguwe indi mibiri igera kuri 20
Inzego z’umutekano zashimiwe uruhare zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi b’intara y’iburasirazuba nabo mu Karere ka Gicumbi bifatanije kwibuka abishwe muri 1994
Imiryango ifite ababo mu rwibutso rwa Musha yaje kubunamira no gushyira indabo ku rwibutso,harimo n’ abaje gushyingura imibiri 20 y’abishwe bazira kwitwa Abatutsi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *