AmakuruPolitiki

Gicumbi: Urubyiruko rugera ku Murindi w’intwari ahari indaki y’umukuru w’igihugu, rushimangira ko ruzasobanura amateka mu gihe kizaza

Iyo wumvishe ku Murindi w’intwari utekereza ko ryaba ari izina ryahitiriwe gusa!, ariko siko biri kuko iyo usobanuriwe amateka y’urugamba rwahabereye hagamijwe kubohora abanyarwanda, uhakura isomo ryo kugira ubutwari no gusigasira ibyagezweho.

Aha ku Murindi w’intwari ni Mu Murenge wa Kaniga ho mu mudugudu wa Nyakabugo, hari amateka akomeye dore ko usibye kuhabona indaki y’umukuru w’igihugu, hari n’izindi ndaki zabagamo ingabo zikomeye za RPA zari zigomwe kubana n’imiryango yabo, ahubwo bakaza kurwanira mu misozi ya Kiyombe, Mukarange ndetse no mu bice bya Gishambashayo mu Murenge wa Rubaya bagamije kurokora ubuzima bw’abanyarwanda.

Hari kandi amazu y’abanya politiki bakoranaga n’ingabo za RPA ndetse n’ ikibuga abasirikari bakoreragaho imyitozo ari naho hakomotse ikipe y’ingabo z’ urwanda izwi nka APR FC .

Aya mateka yagarutseho kuri uyu wa 1 Mutarama 2026 ku munsi wahariwe kuzirikana intwari z’igihugu, abo mu Karere ka Gicumbi uyu munsi bawizihirije mu midugudu yose, gusa ku rwego rw’Akarere bawizihiriza ku Murindi w’intwari.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti:”Ubutwari n’ubumwe bw’abanya Rwanda inkingi z’iterambere “.

Amwe mu mateka akomeye bagusangiza hano ku Murindi w’intwari ,N’uko kugira ubutwari bisaba kugira urukundo, ubumwe, ubwitange, kwigomwa no kumenya icyo urwanirira bitagusabye kugira ubushobozi bungana n’uwo muba muhanganye.

Niyitanga Patrick umwe mu rubyiruko rwasobanuriwe amateka y’ubutwari bwaranze ingabo zarwaniye ku Murindi no mu bindi bice, ashimangira ko n’ubwo akiri mu mashuri yisumbuye ariko azajya asobanura aya mateka mu bihe bizaza dore ko bamwe mu bagize uruhare rukomeye rwo kubohora abanyarwanda bari kujya mu zabukuru.

Ati:” Twahakuye isomo ryo gukunda igihugu, kurwana ufite icyo ugambiriye, kwigomwa kuba aheza ukajya kuba mu ishyamba ugamije kurokora ubuzima bwa bagenzi bawe, ndetse no kuzasangiza abandi aya mateka mu gihe natwe tuzaba tumaze gukura”.

Uwera Denise we Ati:” Twumvishe ko hari abakobwa n’ababyeyi basize abana babo bakaza gufatanya na basaza babo ku rugamba rw’amasasu bagamije kubohora igihugu natwe tuzatera ikirenge mu cyabo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi busaba abashoramari n’abahatuye kuhakorera isuku, bagahesha agaciro intwari z’igihugu bagashyigikira ibyo zaharaniye, dore ko Inkotanyi zahuye n’ imvune zikomeye ariko zageze kubyo zarwaniriraga, kubaka byinshi byiza no guhindura amateka buri wese akagira imihigo kandi agaharanira kuyesa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yagize Ati:” Ubutwari tubushingireho tureba imbere,twongere umusaruro w’ibyo dukora ku bwiza no ku byinshi, twirinde kurangwa n’ubunebwe, twirinde amacakubiri n’izindi ngeso mbi, kandi tugamburuze abavuga u Rwanda nabi”.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti:” Ubutwari n’ubumwe bw’abanya Rwanda inkingi z’iterambere”.

Abaturiye ku Murindi w’intwari bashimangira ko batazatatira igihango bafitanye n’inkotanyi dore bahabwaga ubuvuzi ku buntu, bagashakirwa ibyo kurya ndetse bamwe babimuriraga gutura mu bice bitarwaniragwamo bagira ngo hatagira abaturage bakomeretswa n’ibisasu.

Umunsi w’intwari mu Rwanda hazirikanwa intwari ziri mu kiciro cy’Imena, Imanzi, Ingenzi n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ndetse bamwe bakahaburira ubuzima hagamijwe kurokora bagenzi babo.

Ibikorwa byo gutunganya ahazasobanura amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bigeze ku musozo, dore inyubako zatangiye kuzura, hari bimwe mu bimenyetso bisobanura amateka ndetse bamwe batangiye kuhasura ngo bamenye ko iterambere Urwanda rugezeho rifite abariharaniye.

Urubyiruko rwasuye ahari amateka yo ku Murindi w’intwari murindi
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite
Abajyanama b’Akarere ka Gicumbi
Ku Murindi w’intwari hari uruganda rw’icyayi rweguriwe abaturage 100%
Indaki umukuru w’igihugu yabagamo ubwo yavuye Muri Amareka akaza mu rugamba rw’amasasu
Ibikorwa byo kubaka ingoro ndangamateka bigeze ku musozo, inyubako zamaze kuzura

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *