AmakuruPolitiki

Gicumbi: Basabwe kwerekana abayobozi badatanga serivisi nziza ku baturage

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abaturage b’Umurenge wa Mutete kudahishira abayobozi batuzuza inshingano bahawe ku baturage.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 29 Werurwe 2025 mu muganda rusange, asaba urubyiruko n’abakora mu nzego z’ibanze gukora cyane, kwirinda ingeso z’ ubusinzi nko kwirirwa mu tubari, n’ ibindi bibangamira iterambere ry’abaturage.

Meya Nzabonimpa agira Ati:” Turabasaba kujya mugaragaza aho bitagenda neza, umuyobozi udatanga serivisi neza mudutungire agatoki kuko natwe duhembwa kubera mwebwe:”

Ati:” Nanjye ubu umushahara wangezeho, Ntabwo twifuza kumva hari abayobozi badacyemura amakimbirane y’ abaturage ugasanga bari kubohereza ku bahesha b’ inkiko b’ umwuga, kandi abaturage bibasaba kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 500 namwe mudafite”.

Meya Nzabonimpa Emmanuel aganiriza abaturage

Ati’:” Kandi uwo muyobozi aba ahembwa ku kwezi anashinzwe kubacyemurira ibibazo, mujye mudutungira agatoki tubikosore kuko nimwe dukorera duhembwa kubera mwebwe”.

Muri uyu muganda hanaranzwe ibikorwa byo gusukura ahari urwibutso rwa Mutete rushyinguwemo imibiri 1096 hagamijwe kubungabunga amateka yaho.

Bamwe mu baturage baganirije GREEN AFRICA bavuga ko nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ ubuyobozi biteguye kujya bagaragaza aho bitagenda neza mu rwego rwo kuzamura imitangire ya Serivisi mu murenge wa Mutete.

Bati:”. Ni ngombwa ko duhabwa umwanya wo gutunga agatoki aho bitagenda neza, kandi tukabikora hatajemo amarangamutima, twiteguye gutanga umusanzu wacu kandi tukabifatanya no kubaka ubumwe bw’ Abanyarwanda tukirinda amacakubiri “.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete Mwanafunzi Deogratias avuga ko muri uyu murenge hari hakiri imibare y’imanza zitarangijwe kandi arizo gucibwa mu rwego rwa Gacaca, gusa ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru zose zirakurikiranwa kandi ntabarenganijwe, igisigaye n’ukubaka ubumwe no kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Abatuye mu murenge wa Mutete basabwe kandi kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe Abatutsi, dore ko hari igihe uyisanga mu rubyiruko kandi rwaravutse nyuma ya 1994 bigaragara ko bashobora kuba bayicengezwamo n’ ababyeyi babo.

Meya Nzabonimpa yifatanje n’abaturage gukora umuganda
Baloreye umuganda ahari urwibutso rwa Mutete
Abaturage b’ Umurenge wa Mutete biyemeje gutunga agatoki aho badahabwa serivisi nziza
Senateri Nsengiyumva Fulgence yashimye uko abaturage ba Mutete bagira uruhare mu gucyemura imanza za Gacaca
Abayobozi bazengurutse ibice bigize urwibutso rwa Mutete basaba ko habungabungwa kuko hari amateka y’ imibiri y’ Abatutsi bagera ku 1096

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *