AmakuruPolitiki

PAC yatunguwe n’impamvu ibitaro bya Nyabikenke Byatanze yo Kutagira Firigo mu gikoni

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bagaragaje kutanyurwa n’ibisobanuro bahawe n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke byo mu Karere ka Muhanga, bwavuze ko kutagira firigo n’ibindi bikoresho bigezweho mu gikoni biterwa n’uko ibyo bitaro biherereye mu cyaro.

Ibi byagaragaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke bwitabaga PAC kugira ngo busobanure ibibazo byagaragajwe mu micungire n’imitangire ya serivisi.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwavuze ko butaguze firigo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho kuko “Ibitaro bya Nyabikenke ari mu cyaro kandi ibyo bikoresho bikaba bihenze.”

Perezida wa PAC, Hon. Muhakwa Valens, yavuze ko iyo myumvire idakwiye gukomeza kubaho.

Yagize ati: “Iyi myumvire ikwiriye guhinduka.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr. Ineza Etienne, yemeye ko habayeho icyo kibazo, asaba imbabazi anizeza ko ubuyobozi bugiye kugishakira igisubizo.

PAC yanagarutse ku kibazo cy’igihe kirekire abarwayi bategereza mbere yo guhabwa serivisi. Ibi bitaro byasubije ko “Nta hantu OMS ivuga igihe runaka cyo gutegereza.”

Abadepite bavuze ko iki kibazo bagiye bagisanga no mu bindi bitaro, bashimangira ko bidakwiye kwitwaza ibikubiye mu nyandiko ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbere gutanga serivisi zihuse no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke bwagaragarije PAC kandi ko buhanganye n’ibibazo birimo kubura abakozi bahagije, ibintu buvuga ko bigira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabyo no ku ireme rya serivisi zihabwa abarwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *