Gicumbi: Urujijo ku baturage n’ibyifuzo byabo, nyuma y’ubuyobozi bukoze Manda y’imyaka itanu
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bari kwibaza abazayobora aka Karere, nyuma y’imyaka itanu ishize batangiye kwishimira iterambere bari bagezeho, no gukaza ingamba zigamije kwesa imihigo iharanira gushyira umuturage kw’isonga.
Babigarutseho muri iyi week End ishize ku wa 12 Nzeri 2026, ubwo herekanagwa ibyagezweho muri Manda y’imyaka itanuishize, bavuga ko hari impinduka z’ iterambere bari batangiye kugezwaho n’ubwo ariko kandi hatabuze izindi mbogamizi zatumye hateswa imihigo ku 100%.
Bimwe mu byagatsweho, harimo kuba iyi komite yarakoreraga hamwe bitandukanye n’inzego zahozeho mu bihe byashize, zakunze kuvugwaho imikoranire idahwitse kubera imyumvire yagenderaga ku irondakarere, bigatuma batesa imihigo uko bikwiye .
Ibindi bavuga ko bishimiye kuri iyi Manda, n’uko abaturage bagera ku bihumbi 32,787 borojwe inka hagamijwe kuzamura iterambere ryabo ndetse no kurwanya imirire mibi, izi nka borojwe zatanzwe muri Gahunda ya Girinka ndetse izindi zatanzwe abafatanyabikorwa batandukanye.
Abafite ubumuga bahawe insimburangingo zifite agaciro ka Miliyoni 91, 238, 655 hagamijwe kwegera abaturage no gutanga uburezi budaheza no gushyira umuturage wese ku isonga.
.
Akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’ igihugu mu kugira urubyiruko rukoresha neza imbugankoranyambaga, ndetse kaza mu Turere tune dufite iterambere ry’ ubukungu nyuma ya dutatu tubarizwa mu mujyi wa Kigali.
Hari abishimira uburyo ikipe ya Gicumbi FC yagaruwe mu kiciro cya mbere bikagarura ibyishimo, kuvugura stade ya Gicumbi igezweho, ndetse kuri ubu ikipe ya Gicumbi Fcniyo iyoboye Shampiyona ya Rwanda Premier league nyuma y’uko itsinze Police ndetse n’ ikipe y’ Amagaju.
N’ubwo nta byera ngo de, ubu buyobozi bwatsikiye ku muhigo wo kurwanya imirire mibi n’igwingira, gusa bikaba byaratewe n’imyumvire ikiri hasi mu baturage kuko Gicumbi ifite inka zitanga umukamo mwinshi kurusha ahandi hose mu gihugu, ariko ugasanga aborozi barajyanaga amata kuyagurisha ntibasige ayo guha abana babo.
Kuri ubu hari hatangiye ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye no kugaburira abana ibikomoka ku matungo.
Ubundi bworozi bagejeje ku baturage harimo kuba haratanzwe amatungo magufi arimo ihene zigera ku bihumbi 2.219, inkoko ibihumbi 8.350, Ingurube 1.145 hagamijwe koroza abaturage baturuka mu Tugari 109 n’ imirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi.
Bamwe mu baganirije Green Africa bishimira ko bahabwa Serivisi z’ ubuyobozi ku kigero cya 87.3% nk’uko byagaragajwe na CRC 2025.
Bamwe mu baturiye Gicumbi, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bahuriyeyo n’inzego z’ ubuyobozi bw’Intara y’ amajyaruguru, basabye Guverineri Mugabowagahunde Maurice uyobora iyi Ntara, kubafasha kumenya inzira banyuramo ngo bandikire ababishinzwe hagamijwe kongerera Manda ubuyobozi buriho, kuko bwamaze kubagezaho ibikorwa remezo byiganjemo imihanda imaze guhindura isura yahoze muri Gicumbi.
Umuyobozi w’Umudugudu w’Akagari ka Gacurabwenge Sunday Emmanuel akaba anahagarariye abakuru b’imirugudu yose ya Gicumbi, yasabye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula kubakorera ubuvugizi ariko bakaguma kuyoborwa na komite iriho, kuko ibafasha cyane mu kwegera abaturage no gucyemura ibibazo byari byarananiranye .
Shirimpumu Claude uri mu borozi babigize umwuga ku rwego rw’ igihugu, avuga ko muri aka Karere bageze kure borohereza aborozi bato ndetse n’ ababigize umwuga, dore ko kohereza intanga z’ ingurube bageze ku rwego rw’ ikoranabuhanga, aho bifashisha Drones zigasanga umworozi aho ari mu Kagari, ndetse ko nandi matungo akurikiranwa neza hifashishijwe abaganga bayo begerejwe abaturage.
Uwitwa Nkundamahoro avuga ko sport muri aka Karere igeze ku rwego rushimishije babikesheje ubuyobozi bukunda imyitozo ngororamubiri.
Minisitiri Ingabire Paula akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi yavuze ko iterambere ry’ abaturage risaba ubufatanye bw’ inzego zitandukanye .
Yagize Ati:” Iterambere ry’ Akarere ntirishobora kugerwaho n’ubuyobozi bwonyine , bisaba gukorana neza n’abaturage, inzego z’ umutekano, abikorera n’abafatanyabikorwa”.
Yongera Ati:” Ibyagezweho ntibigarukira no mu mibare ya Raporo gusa, iyo mibare igenda igaragarira mu iterambere n’imibereho myiza abaturage ba Gicumbi bagenda bageraho umunsi ku wundi”.
Uhagarariye komite nyobozi ya Njyanama y’Akarere ka Gicumbi Ntagungira Alex, yavuze ko igishimishije ari imikoranire myiza yaranze abayobozi ba Gicumbi uburyo buzuzanya kandi bakaba barakoranye neza.
Ibyo yise gukorera hamwe kwaranze abayobozi b’Akarer, bityo ko igisigaye ari ugutegereza ibyemezo bizatangazwa ubutaha, ariko ko ntacyo banenga ku bijyanye n’imikorere yaranzwe no kwegera abaturage no gucisha bugufi imbere yabo.








