Gicumbi: Urubyiruko runyotewe no kugera ku iterambere ryo muri 2050, bibanda ku bikorwa birimo no kubungabunga ibidukikije
Urubyiruko rw’ Akarere ka Gicumbi ruvuga ko igihugu cy’ u Rwanda cyageze ku ntego z’ iterambere mu buryo butandukanye, by’ umwihariko harimo no kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Bavuga ko kuri ubu bari gutekereza ku cyerekezo cy’ibikorwa byabageza muri 2050, ariko hakabaho kwita ku bikorwa byiganjemo kwihangira imirimo, kwigira, kubaka ubumwe bw’ abanya Rwanda, no kurwanya ibikorwa bihumanya ikirere kuko umuturage mwiza ari uhumeka neza .
Babigarutseho kuri uyu wa 29 Kamena 2026, mu gikorwa cyo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka itanu ishize , ubwo bateraniraga mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko rw’ Akarere ka Gicumbi.
Muri aka Karere habarurwa urubyiruko rungana n’ibihumbi 124. 259, rubarizwa mu Tugari 109 no mu Mirenge 21, rwibanda cyane ku bikorwa by’ ubuhinzi bw’ icyayi, ubuvumvu, ubuhinzi bw’ inanasi, n’indi mishinga ibafasha gukura amaboko mu mifuka ngo biteze imbere.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Telesphole avuga ko urubyiruko ayoboye rufite ishyaka ryo gukorera hamwe, kandi bikabafasha kwesa imihigo itandukanye ndetse ko babikomora ku buyobozi bw’igihugu bwabasonanuriye ko ubumwe bwabo arizo mbaraga zabo.
Bavuga ko muri aka Karere hatewe amashyamba menshi ndetse n’amaterasi y’indinganire bafatanije n’umushinga Green Gicumbi wabahaye akazi, bikazagira uruhare rukomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kubungabunga ibidukikije.
Basesayose Telesphole Agira Ati:” Mu mihigo y’ibikorwa byaturanze twahoze ku Mwanya wa 25 mu gihugu, nyuma tuza ku Mwanya wa Gatanu ndetse tugera ku mwanya wa mbere, biterwa n’ubumwe bwacu twigishwa n’umutoza w’ikirenga, gusa hari byinshi tukifuza kugeraho kandi twizeye neza ko ahari ubushake byose bishoboka, ahari urukundo no gukorera hamwe ibyo mwifuza byose mubigeraho”.
Yongera Ati:” Urubyiruko rwacu dukomeza kurusaba kugira indangagaciro no gukunda igihugu, kuko iyo wakunze igihugu ntacyo utakora, basabwa gukunda umurimo no kwirinda ibiyobyabwenge, kandi ku bufatanye n’ubuyobozi budushyigikira umunsi ku munsi n’ibisigaye bizagerwaho”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima ibikorwa byaranze urubyiruko muri iyi myaka itanu ishize, dore ko hari ubwo bazaga ku isonga ku rwego rw’ igihugu, ariko abasaba kurushaho kwitabira amashuri agezweho amaze kubakwa muri aka Karere, kuko bizabafasha kongera ubumenyi bwo kwihangira imirimo ngo biteze imbere.
Yagize Ati:” Munsabye kubaha impanuro ariko icya mbere nababwira n’uko kugira ngo ube uwo ushaka kuba bisaba ubwitange, kwitanga bigufasha kugera kuwo wifuza kuba, kubaka ubumwe nabyo biri mu bizabafasha kuko amacakubiri ntacyo yabagezaho, dore ko n’ibyaranze bamwe mu babyeyi bacu nta musaruro wajemo, twubake ubumwe bwacu dukore nk’ abanya Rwanda bizadufasha kugera ku iterambere, ntidukeneye kubona umuturage ubayeho nabi adafite ubwiherero cyangwa akarima k’igikoni, kandi ari ibintu bisaba umuganda gusa”.
Yongera Ati:” Kugera ku iterambere bisaba kwitanga bitandukanye n’abubu usanga bavuga ngo bari gutwika, kandi izo mvugo usanga nta busobanuro bufatika zerekana, ntitwifuza urubyiruko rushaka gukira vuba kuko ari ibituma bamwe bishora mu bikorwa by’ ubujura ( Kwiba) , mwirinde ibiyobyabwenge, mwirinde kujya mu kigare kuko ariho usanga mushobora gukura ingeso mbi, natwe nk’ Akarere aho muzajya mwerekana imbogamizi twiteguye kubafasha”.
Muri iyi nteko Rusange y’ inama y’igihugu y’urubyiruko hanabayemo ibikorwa by’ urubyiruko rwaremeye abatishoboye amabati yo gusakara inzu, ndetse no gutanga ibyo kurya mu rwego rwo guhindura imibereho yabo, dore ko ibikorwa byo kubakira amazu abatishoboye nabyo biri mu byaranze urubyiruko muri iyi Manda y’imyaka itanu ishize, hanashimwe urubyiruko rwahagariye abandi neza bigatuma bafatanya kwesa imihigo.









