AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR bahagurukiye kurwanya ikibazo cy’ imirire mibi n’igwingira

Abanyamuryango ba FPR mu Ntara y’Amajyaruguru bifatanije n’Akarere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gutunganya uturima tw’ igikoni no gutera imboga, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ni ubukangurambaga bwiswe”  Tozwa kurya neza ubigizemo uruhare” bwatangijwe kuri uyu wa 2/ Gicurasi 2026 mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Cyumba  Akagari ka Nyambare .

Uyu Murenge wa Cyumba uhana imbibi n’umupaka wa Gatuna, bavuga ko hinjirizwayo ibiyobyabwenge nka Kanyanga yagaragajwe nk’ intandaro y’ubusinzi, bigatuma ababyeyi batita ku mirire y’abana babo.

Muri uyu Murenge kandi niho habarurwa abana benshi bafite igwingira muri Gicumbi, dore ko abagera kuri 269 bafite igwingira ,ndetse n’ abandi 30 bagaragaweho imirire mibi.

Abatuye muri Cyumba basobanuriwe ibitera iki kibazo, aho basabwe konsa abana babo neza , ndetse ababyeyi batwite bakirinda kunywa inzoga, kugira isuku, no kugabura imboga n’imbuto hagamijwe gutanga indyo yuzuye.

Basobanuriwe ko indyo yuzuye igirwa no kugabura ubwoko butandatu buvanze , hibandwa ku binyampeke, ibinyamisogwe, ibyubaka umubiri nk’amata cyangwa amagi, kugabura imboga n’imbuto, amavuta cyangwa ifu y’ubunyobwa, ndetse  n’ isukari ariko itari nyinshi cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage b’uyu Murenge kugaburira abana amata kuko abenshi mu bahatuye boroye inka ariko ugasanga bajya kuyagurisha ntibasigire abana babo, kuringaniza urubyaro, ndetse no kwirinda ubusinzi kuko bukomeje guhangayikisha inzego zitandukanye, ndetse bigateza ipfunwe mu muryango nya Rwanda.

Ushinzwe gutegura indyo yuzuye mu bitaro bya Byumba Munyaneza Nehemie yasobanuriye abaturage ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ubushobozi buhambaye, gusa ko bisaba kubizirikana ndetse hakabaho kugira isuku mu gihe hategurwa amafunguro.

Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Niyibizi Ildephonse yagize Ati: Iyi ni gahunda yashyizwemo uruhare n’urugaga rw’ abagore ndetse n’ urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu ntara y’Amajyaruguru”.

Ati: Twaje mu Murenge wa Cyumba kuko ariho hari abana benshi bafite igwingira, ariko ni ikintu gihangayikishije kuko nta mwana wagwingira ngo abashe kwiga no kujya mu iterambere, niyo mpamvu twiyemeje kurihashya dutera umusanzu abafite iki kibazo kandi tuzabigeraho dufatanije”.

Yongera Ati:” Kuri ubu twatangiye igice cya Kabiri, turifuza ko n’abagabo babigiramo uruhare ndetse bajye bajyana n’abagore babo kwipimisha mu gihe batwite no gukurikirana umwana mu gihe cy’ iminsi igihumbi, kandi hakabaho no gukumira ubusinzi n’amakimbirane mu miryango”.

Imiryango itatu muri uyu Murenge yorojwe inka, abandi bahabwa ibyo kurya no kuryama hagamijwe kuzamura imibereho yabo, ndetse banafasha undi mugore wabyaye abana b’impanga binyujijwe muri gahunda ya “One hundredi wome”‘ igamije guteza imbere abagore ngo bihangire imirimo.

Abana bo muri uyu Murenge wa Cyumba bagaburiwe Amata ndetse n’ indyo yuzuye basaba ababyeyi babo kubikora igihe cyose.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *