AmakuruPolitiki

Amajyaruguru: Guverineri yakebuye urubyiruko rutarazibukira ibirwangiza

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangije ku mugaragaro Imurikagurisha ry’Intara rya 2026, riri kubera muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yafunguye ku mugaragaro iri murikagurisha, asaba abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ahazaza habo mu kaga, ahubwo bagashyira imbaraga mu kazi.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda imikino y’amahirwe nka betting n’urusimbi, kuko ishobora gutuma bamwe bareka gukora, bagategereza ko ubutunzi buzabageraho nta mbaraga bashyizemo.

Yagize ati: “Turasaba urubyiruko rwacu kuzibukira ibyo byose byangiza amahirwe yabo. Hari ibi by’ibyuma n’ibindi biyoga bitujuje ubuziranenge dukomeje kurwana nabyo, ariko hari n’imikino y’amahirwe birirwamo aho gukura amaboko mu mifuka ngo bakore biteze imbere. Nibakore, bazatezwa imbere n’imirimo y’amaboko.”

Guverineri kandi yagarutse ku kibazo cy’ubusinzi mu rubyiruko, asaba ko habaho imbaraga mu kuburinda no kwirinda ibinyobwa bishobora kwangiza ubuzima.

Yashimiye abitabiriye imurikagurisha, abasaba gukomeza guteza imbere ubufatanye, ishoramari, ikoranabuhanga no guhanga udushya, agaragaza ko gukora ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Théonase, yavuze ko bishimira amahirwe abikorera bahabwa yo kumurika ibikorwa byabo no gushaka amasoko.

Tugengwenayo yavuze ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite umwihariko, kuko kugeza ubu ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa 145, barimo abanyamahanga batandatu.

Yavuze ko abikorera bakwiye gukoresha neza aya mahirwe, bagakorana kandi bakarushaho kunoza ibyo bakora kugira ngo bongere ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’umusaruro babona.

Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru rihuza abikorera, abahinzi n’aborozi baturuka mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, ari two Musanze, Burera, Gakenke, Gicumbi na Rulindo.

Rifasha abamurika ibikorwa kumenyekanisha ibyo bakora, kubona amasoko mashya no guhura n’abaguzi, mu gihe abaturage babona amahirwe yo kumenya no kugura ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.