Gakenke: Uko ibyatsi bya “Mukuna” ari igisubizo ku bahinzi ba kawa
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi burambye bwa kawa no kugabanya ikiguzi abahinzi baterwaga no gushaka isaso n’ifumbire, abahinzi bo mu Karere ka Gakenke barimo gukoresha igihingwa kizwi nka Mukuna, bavuga ko cyabafashije kongera uburumbuke bw’ubutaka, kurwanya ibyatsi bibi no guteza imbere umusaruro wa kawa.
Mukuna ni igihingwa cyo mu muryango w’ibinyamisogwe gifite ubushobozi bwo kongera Azote mu butaka, kikaba gikoreshwa mu gusasira no gufumbira imyaka, cyane cyane kawa. Uretse gutanga isaso, gifasha ubutaka kugumana ubuhehere, bityo ibihingwa bikabasha kwihanganira ibihe by’izuba kandi bikagira imikurire myiza.
Agronome w’Umurenge wa Gakenke, BIGANZA Jean Nepo, yavuze ko Mukuna ifite akamaro gakomeye mu buhinzi bwa kawa kuko igabanya ibyatsi bibi bikunda kumera mu murima, bityo igatuma n’udukoko twakabyihishagamo tugabanuka.
Yagize ati: “Mukuna ni igihingwa cyo mu muryango w’ibinyamisogwe gikoreshwa mu gusasira no gufumbira. Ntabwo ari igihingwa kirukana udukoko nk’uko bimeze ku bindi bimera bifite uwo mwihariko, ahubwo aho itewe ibuza ibyatsi bibi kumera, bityo udukoko twakabyihishagamo ntitubone aho twikinga.”
Yakomeje asobanura ko Mukuna yororoka binyuze mu mbuto ziva mu misogwe yayo imaze kwera nyuma y’amezi hafi atatu, maze umuhinzi akazitera nk’uko batera ibishyimbo. Yongeyeho ko imbuto zayo zitangwa na RAB nyuma yo gukorerwa ubushakashatsi, ndetse ko amababi yayo akoreshwa no mu bworozi kuko ari ubwatsi bwiza bufasha kongera umukamo.
Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, Kanyetariki Evariste, yavuze ko gukoresha Mukuna byatumye ikibazo cy’isaso cyari kibangamiye abahinzi ba kawa kigabanuka cyane.
Ati: “Mukuna ni igihingwa gifasha gusasira no kongera ifumbire mu murima wa kawa. Kubera ko ari ikinyamisogwe, gifite ubushobozi bwo gukurura Azote ikinjiza mu butaka, bityo igihingwa cya kawa kikayikoresha mu buryo bworoshye. Ni imwe mu mpamvu zituma ikawa ikura neza kandi igatanga umusaruro ushimishije.”
Yasobanuye ko kubona isaso byari bihenze kandi bikagora abahinzi, ari na yo mpamvu hatekerejwe ku gukoresha Mukuna kugira ngo ibafashe gusasira imirima yabo badahenzwe. Yavuze ko iyo isasiro ifasha ubutaka kugumana amazi n’ubuhehere, bikagabanya ingaruka z’izuba ndetse bikongera uburumbuke bw’ubutaka.
Kanyetariki yavuze kandi ko nubwo ubushakashatsi bwibanze ku ikoreshwa rya Mukuna muri kawa, ishobora no gukoreshwa ku bindi bihingwa bizamuka birebire kuko irandaranda igatwikira ubutaka neza.
Yagize ati: “Ikawa itanga umusaruro mwiza iyo yasasiwe. Iyo idasasiwe irera, ariko umusaruro uba uri hasi. Mu gukemura ikibazo cy’isaso twahisemo gukoresha Mukuna, ariko n’ahandi itabonetse dushishikariza abahinzi guhinga ibihaza hagati ya kawa kuko na byo birandaranda bigatwikira ubutaka, amababi yabyo akabora akavamo ifumbire, kandi umuhinzi akanasarura ibihaza byo kurya mu gihe ategereje umusaruro wa kawa.”
Yakomeje avuga ko kuvanga kawa n’ibindi biti bifite akamaro kanini haba mu kurwanya isuri, kugabanya umuvuduko w’umuyaga no kongera ubwiza bw’ikawa.
Ati: “Ibiti bivangwa na kawa bituma irushaho kugira ubwiza n’uburyohe. Bifasha kurwanya isuri, kugabanya umuyaga wangiza imyaka, amababi yabyo akavamo ifumbire, ndetse umuhinzi akaboneraho ibiti byo gukoresha nk’imishingirizo y’ibindi bihingwa. Iyo kawa ivanzemo ibindi biti iba itandukanye cyane n’itavanzemo haba mu bwiza no mu musaruro.”
Yongeyeho ko guhinga ibitoki n’ibihaza muri gahunda imwe na kawa bifasha umuhinzi kubona umusaruro utandukanye, akabasha kwinjiza amafaranga no kubona ibiribwa mu gihe ategereje ko kawa ye yezwa.
Ati: “Umuhinzi aba asaruye ibihaza n’ibitoki, akabona ubwatsi bw’amatungo, akazigama amafaranga yagombaga kugura isaso, kandi akabona n’umusaruro mwiza wa kawa. Ni uburyo butuma ubutaka bukoreshwa neza kandi bugatanga umusaruro utandukanye mu murima umwe.”
Nyirandimubanzi Jacqueline, uhagarariye Association Hinga Kawa igizwe n’abanyamuryango 916 bakorera muri Koperative Abakunda Kawa Rushashi, yavuze ko gukoresha Mukuna no kuvanga kawa n’ibindi bihingwa byabafashije kugabanya amafaranga bakoreshaga mu buhinzi, kongera ifumbire karemano no kwiteza imbere mu mibereho.
Yagize ati: “Twabonye inyungu nyinshi dukoresha Mukuna. Twagabanyije amafaranga twakoreshaga dushaka isaso n’ifumbire, ubutaka burushaho kuba bwiza, umusaruro wa kawa uriyongera kandi no kuvanga kawa n’ibindi bihingwa bidufasha kubona ibyo kurya n’andi mafaranga mu gihe dutegereje isarura rya kawa.”
Aba bahinzi bavuga ko bateganya gukomeza kongera umusaruro wa Kawa,mu rwego rwo gukomeza no kongera umusaruro w’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.




