NESA: 94,33% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batsinze
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko umubare w’abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 wageze kuri 94,33%.
Ibi byatangajwe ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo NESA yashyiraga ahagaragara ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe muri uwo mwaka w’amashuri.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko abanyeshuri 108.732 bari biyandikishije gukora ibizamini, muri bo abakobwa bangana na 55,05%, mu gihe abahungu bari 44,95%.
Muri rusange, abanyeshuri 108.406 ni bo bakoze ibizamini, naho 102.261 muri bo bakaba barabashije gutsinda. Mu bahungu batsinze 95,94%, mu gihe mu bakobwa batsinze 93,02%.
Iyi ntsinzi yiyongereye ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ubwo abagera kuri 89,1% mu banyeshuri bakoze ibizamini ari bo batsinze.
Ku bijyanye n’amanota, NESA yavuze ko 5,63% by’abanyeshuri batsinzwe, bivuze ko bagize amanota ari munsi ya 50%. Abagera kuri 48,98% bo babonye amanota ari hagati ya 70% no hejuru yayo.
Mu mashuri asanzwe ya General Education, umusaruro w’abanyeshuri watandukanye bitewe n’amatsinda y’amasomo. Mu masomo ya siyansi, hatsinze 93,87% by’abanyeshuri 36.938 bakoze ibizamini. Mu bumenyamuntu hatsinze 95,86%, naho mu ndimi hatsinda 93,61%.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri 42.793 ni bo bakoze ibizamini, aho 94,55% batsinze, mu gihe 5,36% batabashije kugera ku ntsinzi.
Abanyeshuri bahize abandi
Manzi Nshuti Kabanda Brave, wigaga Imibare, Ubutabire n’Ubumenyabuzima (MCB) muri Petit Seminaire Saint Aloys mu Karere ka Rusizi, ni we waje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu, afite amanota 98,40%.
Umwali Deborah, wize Ubugeni n’Ubumenyamuntu (HLP) muri Cornerstone Leadership Academy mu Karere ka Rwamagana, yabaye uwa kabiri n’amanota 97,52%.
Umwanya wa gatatu wafashwe na Irakoze Pacome, wigaga Social Studies muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, wagize 95,93%.
Umukundwa Herniette, wize Ibaruramari ry’Umwuga muri ACEJ Karama mu Karere ka Muhanga, yabaye uwa kane n’amanota 95,23%.
Ku mwanya wa gatanu haje Umunyurwa Karangwa Naomie, wigaga Ubugeni n’Ubukorikori muri Ecole d’Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu, wagize amanota 94,74%.
Ibyavuye muri ibi bizamini byerekana ko umusaruro rusange w’abanyeshuri wiyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje, aho umubare w’abatsinze wazamutse uva kuri 89,1% ugera kuri 94,33%.
