Gicumbi: Ishyaka Green Party ryijeje abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bagejejweho ubutumwa butandukanye by’ umwihariko abaturutse mu mirenge ya Nyankenke na Byumba, bahabwa ibiganiro bigamije guhugura abarwanashyaka no kureba uko hatorwa abahagarariye abandi mu Mirenge itandukanye.
Bari kumwe na President w’iri shyaka Hon Senateri Dr Habineza Frank, bagarutse ku iterambere ry’ abarwanashyaka ndetse n’ abaturage bose b’igihugu, bibanda ku kubungabunga ibidukikije, ibindi bikorwa bibandaho harimo kwita ku bworozi bw’ amatungo aho bamwe bahabwa amatungo, yamara kubyara bakaziturira bagenzi babo.
Kuri uyu wa 06 Nzeri 2026, umuyobozi w’ iri shyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije, yavuze ko nubwo hari andi mahame iri shyaka rigenderaho nko kwita ku mibereho myiza y’ikiremwamuntu, kurinda umutekano w’igihugu no gukorera hamwe biri mu bizakomeza gushimangirwa, hagamijwe kuzamura ibikorwa by’ iterambere iki gihugu kigezeho .
Umuyobozi w’iri shyaka Hon Dr Habineza Yagize Ati:” Twaganiriye ndetse tunahugura ibijyanye no kurushaho kubungabunga ibidukikije, kwita ku mashyamba aho duturiye, kubungabunga imigezi kandi tukagira n’isuku, ariko kandi twari tunagamije gutora Komite zihagarariye abaturage bacu mu Mirenge.
Ati :” Hatowe abahagarariye inzego z’ abagore ndetse n’ urubyiruko hagamijwe kwegera abaturage ngo twumve ibyifuzo byabo, nubwo twigisha akamaro ko kubungabunga ubutaka, dufite n’ibiti by’ imbuto nk’avoka , amatunda bidufitiye akamaro, Turifuza kubaka inzego zegereye abaturage kugera no ku rwego rw’ utugari nk’ uko hagunda y’igihugu harimo kwegera abaturage”.
Yongeyeho ko kubungabunga ibidukikije bikorwa mu nzego zaho duturiye, ariko Kandi ku rwego rw’ igihugu hagashimangirwa iterambere rugamije kubungabunga Pariki zo mu gihugu.
Uwimana Claudine ni umurwanashyaka wa Green Party wagiranye ibiganiro na Green Africa, ashimangira ko nubwo mu Mirenge y’icyaro hari abataramenya neza agaciro ko kubungabunga ibidukikije, ariko bo bamaze guhugurwa byimbitse, ku buryo ntawakwibasira amashyamba uko yiboneye cyangwa ngo akoreshe nabi imigezi itanga amazi mu bice bitandukanye.
.Agira Ati:” Twahuguriwe kubungabunga ibidukikije ku buryo ntawapfa gutema igiti uko yiboneye, ndetse nta n’umurwashyaka wajugunya imyanda mu migezi, usibye kubungabunga ibidukikije kandi tunareba ku iterambere riturutse ku bworozi dore ko nkanjye bamaze kumpa Ingurube, kandi nizimara kubyara nanjye nzoroza abandi”.
Uhagarariye ishyaka Green Party mu Karere ka Gicumbi Dusabyimana Theoneste Agira Ati:” Dufite abaturage mu Mirenge umunani ariko turateganya gukorana n’indi Mirenge ibiri mu minsi igiye kuza, turakomeza kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubucyene ku baturage ,kandi tukabikora kuri bose tutagamije kuzamura abo mu ishyaka ryacu gusa “.
Uyu Muyobozi avuga ko usibye kwita ku bidukijije gusa, banari mu bikorwa byo kworozanya amatungo, bamwe bamaze kwiteza imbere biyubakira amazu biturutse ku bworozi, ibi bikorwa bakaba banatekereza kubigeza mu Mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi.




