AmakuruKwamamaza

Rev. Canon Emmanuel Ndimukaga yamuritse I Too Have a Story to Tell, igitabo gishobora gutuma wibaza inkuru utarabwirwa

Rev. Canon Emmanuel Ndimukaga yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise I Too Have a Story to Tell, mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze ku wa 16 Kanama 2026, aho yasangije abitabiriye uyu muhango igitekerezo cyamujyanye ku rugendo rwo kwandika amateka y’ubuzima bwe.

Ni igitabo cyavutse nyuma y’imyaka myinshi y’ubuzima n’umurimo, ariko umwanditsi avuga ko atagishyize hanze agamije kwerekana ko inkuru ye iruta iz’abandi. Ahubwo, umutwe wacyo I Too Have a Story to Tell ushingiye ku gitekerezo cy’uko buri muntu, yaba yaranyuze mu byishimo cyangwa mu bihe bikomeye, afite inkuru ishobora kugira icyo yigisha abandi.

Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyatangiye mu 2001, ubwo Rev. Canon Ndimukaga yari amaze igihe akora umurimo w’ivugabutumwa muri Diyosezi ya Shyira. Yatangiye kwibaza icyo azasigira abazakurikiraho nyuma y’imyaka yari amaze mu murimo, n’uko ibyo yanyuzemo byabasha kubikwa nk’umurage w’ubunararibonye.

Nyuma, icyo gitekerezo cyakomeje gukura ubwo yari mu rugendo rw’iterambere muri Diyoseze ya Shyira, aho yakoranye na Professor Allan Hobson wari ufite uruhare mu bikorwa byo gukusanya no kubika amateka n’ubunararibonye bw’abaturage.

Ni bwo ikibazo kimwe cyaje kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwandika: niba abandi bashobora kwandika amateka y’abantu, kuki ababayemo batayavuga ubwabo?

Kuva ubwo, igitekerezo cyo kwandika igitabo cye bwite cyagiye gikura, kugeza ubwo I Too Have a Story to Tell ibaye igitabo gishyizwe ku mugaragaro.

Mu muhango wo kukimurika, Rt. Rev. John Rucyahana, Retired Bishop Emeritus of Shyira Diocese, yashimye iki gitabo avuga ko ubutumwa bwacyo bushobora kugera ku bantu benshi, atari abanyamadini gusa.

Bishop Rucyahana yavuze ko umuntu wese ufite intego yo kugera ku kintu gifite agaciro mu buzima aba agomba kwitegura guhura n’imbogamizi, ariko ko gutsinda izo mbogamizi bisaba kwihangana no gukomeza urugendo.

Yagarutse kandi ku ruhare rw’ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane ubwenge buhangano (AI), asaba abanditsi gukoresha ikoranabuhanga mu kubafasha, ariko ntiribasimbure mu gukora ubushakashatsi, gutekereza no gusobanukirwa ibyo bandika.

Umuhango wo kumurika I Too Have a Story to Tell wahuje inshuti n’abavandimwe ba Rev. Canon Ndimukaga, abayobozi b’Itorero, abikorera ndetse n’abandi bashyigikiye uyu mushinga. Kopi zirenga 100 zari zateguwe kugira ngo zigurishwe kuri uwo munsi zarashize, bigaragaza amatsiko iki gitabo cyateje.

Nubwo igitabo cyanditswe mu Cyongereza, Rev. Canon Ndimukaga yatangaje ko afite gahunda yo kwandika ikindi gitabo mu Kinyarwanda, kugira ngo n’Abanyarwanda benshi babashe kugera ku bitekerezo n’ubunararibonye yifuza gusangiza abasomyi.

Ariko ku bashaka kumenya neza ibyo umwanditsi yanyuzemo, abantu bagize uruhare mu rugendo rwe, ibihe byamugerageje n’amasomo yakuye mu buzima bwe, igisubizo kiri mu mpapuro za I Too Have a Story to Tell.

Iki gitabo ntikivuga gusa ngo “mfite inkuru yo kuvuga”; ahubwo gitumira umusomyi kwibaza ati: “Nanjye se, ni iyihe nkuru mfite yo kuvuga?”

Kugeza ubu, I Too Have a Story to Tell iraboneka kuri Mothers’ Union of the Diocese of Shyira no kuri St. Paul’s Bookshop, mu gihe hategerejwe ko izaboneka no ku yandi masoko. Umwanditsi kandi yatangaje ko vuba giteganyijwe gushyirwa kuri Amazon, aho kizashakishwa hakoreshejwe umutwe wacyo n’izina rya Rev. Canon Emmanuel Ndimukaga.

Rev Canon Ndimukaga Emmanuel umwanditsi w’igitabo I Too Have a Story To tell”
Mu muhango wo kukimurika, Rt. Rev. John Rucyahana, Retired Bishop Emeritus of Shyira Diocese, yashimye iki gitabo