AmakuruPolitiki

Gicumbi: Menya imihanda itanu mishya ya Kaburimbo iri gukorwa,  bigatuma bifuza kuba mu mijyi yunganira Kigali

Akarere ka Gicumbi uko bwije n’uko bucyeye kari kugaragaza ikizere cy’ iterambere ryihuse, bitewe n’ibikorwaremezo biri kuhashyirwa, bikabatera inzozi zo kuzaza mu mijyi yunganira umurwa mukuru w’igihugu Kigali.

Ibi babigarukaho nyuma y’uko hari umuhanda munini wabanjirije izi Kaburimbo ziri gushyirwa mu mujyi  Rwagati, ariyo Kaburimbo yiswe Base -Gicumbi – Nyagatare, uyu wo wamaze kuzura ndetse wongereye urujya n’uruza cyane, kuri ubu umaze iminsi utangiye gukoreshwa n’ibinyabiziga bitandukanye.

Abaturage barishimira Kaburimbo eshanu ziri gushyirwa muri uyu Mujyi,  harimo Kaburimbo izwi nka Gicumbi –Rebero– Kibari- Ngondore. uzabahuza n’indi Kaburimbo yerekeza ku mupaka wa Gatuna, ibintu bashimira umukuru w’igihugu wari warayibasezeranije none bari kuvuga ko imvugo ye ariyo ngiro,  ndetse imirimo yo kuwukora irarimbanije.

Umuhanda wa Kabiri, ni umuhanda uva kuri Gare ya Gicumbi werekeza kuri Hotel nshya yamaze kuhubakwa bigizwemo uruhare n’itorero ry’ abapantekoti, ikaba igamije kongera Serivisi z’ abatemberera mu mujyi wa Gicumbi, haba mu kubaha ibyumba byo gukoreramo inama zitandukanye, gutanga amafunguro, ndetse no gucumbikira abashaka kurara muri aka Karere.

Umuhanda wa Gatatu uri gukorwa,  ni Kaburimbo ihuza uyu mujyi werekeza kuri Kiriziya Gaturika, uyu nawo wari waramaze kwangirika kuko wakozwe mu myaka yo ha mbere, gusa ukoreshwa n’abantu benshi kuko hari abajya mu misa, ndetse hakabayo n’ibigo by’ amashuri yisumbuye byinshi bishamikiye ku idini Gatorika.

Umuhanda wa Kane utegerejwe, ni Umuhanda ushobora kuzerekana ubudasa mu iterambere ry’ Akarere ka Gicumbi,  kuko biteganijwe ko uzazenguruka Kaburimbo ya Ront Point iri mu mujyi rwagati.

ubusanzwe kuri isi Ront Point hari hazengurukijwe uw’amabuye ariko abaturage bakavuga ko mu mujyi hagati byaba byiza hakuwemo amabuye,  kandi imirimo yo gutangira kuhakora iri hafi kuko abashinzwe kuwukora bamaze kuhasura bareba ibisabwa ngo akazi gatangire.

Umuhanda wa Gatanu,  ni uwerekeza kuri Stade ya Gicumbi uva ahitwa ku mukeri, uyu wo wamaze kuzura kandi bakishimira ko waziye igihe, kuko nyuma yo gukorerwa stade nshya irimo Tapis igezweho aka Karere katangiye gusurwa n’amakipe yo mu kiciro cya mbere atandukanye ,bamwe bahakinira imikino ya Gicuti abandi bajya kuhakorera imyitozo bari mu mwiherero.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi burangajwe imbere na Meya Nzabonimpa Emmanuel, wungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ ubukungu muri aka Karere,  ndetse na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bavuga ko Gicumbi ishobora kuzaba iya mbere bituruzse ku bufatanye, bw’ abaturage bashyize hamwe,  ndetse ko iyo hari ahasabwa ubushobozi buhambaye begera ubuyobozi bw’ igihugu bagashyirirwaho ibikorwa remezo.

Muri aka Karere haherutse kuba inama yiswe “Gicumbi Investment forum” igamije gushishikariza abashoramari kureba aharambagizwa hakubakwa ibikorwa biteza imbere Akarere, ariko kandi binazamura ubukungu bwabo.

Ibindi byaganiriweho harimo kubaka isoko rigezweho mu santire ya Rukomo, kubaka isoko rigendanye n’icyerecyezo mu mujyi wa Gicumbi, ndetse no kureba ahantu nyaburanga hakurura ba Mukerarugendo nko ku kiyaga cya Muhazi, ku misezero y’abami bari I Rutare hasurwa bakamenya amateka akomeye, ndetse no gutunganya ku rugezi hagashyirwa Pariki yerekana urusobe rw’ ibinyabuzima byiganjemo amoko y’inyoni zitandukanye hakurura ba Mukerarugendo bakahasiga amafaranga akomeza guteza imbere Akarere n’abagatuyemo.