AmakuruPolitiki

2026: Inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kwivugana abantu 50 naho abarenga 100 ntibskibona

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko Guverinoma ikomeje kongera ingamba zo kurwanya inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga, nyuma y’uko imibare iheruka igaragaza ko abantu 50 bamaze kubitakarizamo ubuzima kuva umwaka wa 2026 watangira, mu gihe abarenga 100 bagize ibibazo bikomeye by’ubuzima, barimo n’abahumye.

Ibi Minisitiri Habimana yabivugiye mu nama yahuje abayobozi b’uturere twose, ba Guverineri b’Intara n’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano n’izindi nzego za Leta, yabaye ku wa 29 Nyakanga 2026 i Kigali. Iyi nama yibanze ku gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikomeje kwibasira umuryango nyarwanda, cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Imibare yatangarijwe muri iyo nama igaragaza ko mu mezi hafi arindwi ya mbere ya 2026, abantu 50 bamaze kwicwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe inzego zibishinzwe zimaze gufata no kumena litiro zisaga 900,000 z’ibyo binyobwa byari bigenewe gucuruzwa.

Uretse impfu, hari n’abarwayi benshi bakomeje kuvurwa nyuma yo kunywa ibyo binyobwa, aho abarenga 100 bagizweho ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubushobozi bwo kubona, by’umwihariko bamwe bo mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri Habimana yavuze ko ikibazo kidakwiye kureberwa gusa mu rwego rw’ubuzima, ahubwo gifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’umuryango nyarwanda no ku iterambere ry’igihugu. Yasobanuye ko impamvu abayobozi batandukanye bahuriye muri iyi nama ari ukunoza uburyo bwo kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro kandi ushoboye kugira uruhare mu iterambere.

Yagaragaje ko ubusinzi bukomeje gufata indi ntera cyane cyane mu rubyiruko, ashimangira ko kunywa inzoga kugeza umuntu asinze atari umuco nyarwanda, ahubwo ari imyitwarire ishobora gukurura ibibazo byinshi birimo amakimbirane mu miryango, abana bata amashuri, igwingira ry’abana ndetse no gutuma abantu batakaza akazi cyangwa ubushake bwo gukora.

Yongeyeho ko abantu bakora ibinyobwa bigamije gushaka inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje ibinyobwa byangiza ubuzima bagomba guhagarikwa, ashimangira ko inzego zose zizakomeza gukorana mu kubafata no kubageza imbere y’ubutabera kugira ngo bahanwe bikomeye.

Hari kandi amakuru agaragaza ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashobora kuba baragize uruhare mu gutuma ibyo binyobwa bikwirakwira, na bo bikaba biteganyijwe ko bazakurikiranwa nibigaragara ko hari aho batubahirije inshingano zabo.

Mu rwego rwo gukaza ubwirinzi, Guverinoma iherutse gushyiraho amabwiriza mashya agenga itunganywa ry’ibinyobwa gakondo birimo urwagwa, ubushera, umutobe n’ikigage. Ayo mabwiriza ateganya ko umuntu ushaka kubitunganya agamije kubicuruza cyangwa kubitanga mu birori byitabirwa n’abantu benshi agomba kubanza kubona uruhushya rubimwemerera.

Icyakora, ayo mabwiriza ntiyareba ibinyobwa bitegurirwa gukoreshwa mu rugo hagati y’abagize umuryango. Leta ivuga ko aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’uko hagaragaye ko ibinyobwa bitunganyirizwa gucuruzwa cyangwa gutangwa mu birori ari byo byakunze guteza impfu n’uburozi kurusha ibitegurirwa gukoreshwa mu ngo.

Abayobozi basabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho gukora cyangwa gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, banasaba urubyiruko kwirinda ubusinzi no guhitamo imibereho ibafasha kubaka ejo hazaza habo n’iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko Guverinoma ikomeje kongera ingamba zo kurwanya inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge