AmakuruPolitiki

Abarwanashyaka ba DGPR-Green Party biyemeje kurushaho gushimangira ubumwe, demokarasi n’iterambere rirambye

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) bavuga ko bakomeje gushimangira uruhare rwabo mu kubaka igihugu, baharanira demokarasi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, mu Karere ka Musanze, ahabereye Inteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Iyi nteko yahuje abarwanashyaka n’abayobozi baturutse mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, ari two Musanze, Burera, Gakenke, Gicumbi na Rulindo.

Inteko yari igamije gukomeza ubumwe n’imikoranire y’abarwanashyaka, kumenyanisha komite nshya zatowe ndetse no kuzisobanurira inshingano zazo kugira ngo zibashe kuzuza neza ibyo zatorewe no kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ishyaka mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ingabire Julienne, Perezida wa DGPR-Green Party mu Karere ka Burera akaba n’Umuyobozi Wungirije w’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko iyi nteko yasize urwego rw’Intara rwuzuye kandi rwiteguye inshingano.

Yagize ati: “Kubaka inzego z’ishyaka ni gahunda dusanzwe dukora, ariko uyu munsi twarangije kuzuza inzego z’Intara. Iyo inzego zuzuye, ubuyobozi bugera neza ku barwanashyaka. Komite nshya zigiye gukorana n’izari zisanzweho kugira ngo turusheho kumenyekanisha ishyaka no gushyira mu bikorwa amahame n’intego byaryo.”

Ntihinyuka Rukundo, watorewe kuyobora urubyiruko rwa DGPR-Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko azibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu n’iby’ishyaka.

Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo rukoresha cyane ikoranabuhanga. Tuzarushishikariza kurubyaza umusaruro, rugaragaza ibyiza by’igihugu n’iby’ishyaka aho kurukoresha mu bikorwa bidafitiye abaturage akamaro. Tuzarwigisha ko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka yifuza no kurikoreramo mu bwisanzure no mu mutekano. Tuzafatanya kubungabunga ibidukikije, guteza imbere demokarasi no guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.”

Perezida wa DGPR-Green Party, Senateri Dr. Frank Habineza, yavuze ko iyi kongere yari igamije guhugura abayobozi bashya no kubategura neza mbere yo gukomeza kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’imirenge.

Yagize ati: “Twahuje abayobozi batowe baturutse mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kugira ngo tubahugure, turebere hamwe uko bazuzuza inshingano zabo kandi tubategure gukomeza kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’imirenge. Twabakanguriye gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere amahoro n’umutekano ndetse no kwimakaza isuku aho batuye. Twongeye kubibutsa gahunda yacu yo gutema igiti kimwe ugatera icumi, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubaka inzego z’ishyaka mu turere, ari ingenzi guhura n’abayobozi batowe, cyane cyane abashya, kugira ngo bahabwe ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha gusohoza neza inshingano zabo.

Yasoje asaba abayobozi batowe gukoresha neza icyizere bagiriwe, bakarushaho kubaka ubudahangarwa bw’ishyaka, gusigasira ibyo igihugu cyagezeho, guharanira amahoro n’umutekano no kuba umusingi w’iterambere rirambye ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Iyi Nteko Rusange yanaranzwe no gutora zimwe muri komite z’Intara no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho kunoza imikorere y’ishyaka, hagamijwe kongera ubwitabire bw’abaturage no gukomeza kwimakaza amahame ya demokarasi, ubuyobozi bwiza n’iterambere rirambye.

Umuyobozi w’ishyaka DGPR- Green party Dr Frank Habineza asaba abatowe kugira uruhare mu kubaka igihugu no gushyiraho komite mu mirenge
Abitabiriye basabwe gusigasira amahame y’ishyaka by’umwihariko guharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije
Abarwanashyaka b”Ishyaka DGRP- Green Party basabwa gusigasira iterambere igihugu cyagezeho
Bagamije kubaka ubudahangarwa bw’ishyaka no kongera urwego rw’ikoranabuhanga

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *