AmakuruPolitiki

Gicumbi: Umunsi w’umwana w’umunyafurika, abaturage bibukijwe kudateshuka ku nshingano za Kibyeyi

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi bwihanangirije ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo, bakarangwa n’ingeso zo guhohotera abana, babasaba kubarinda ibiyobyabwenge, ndetse akenshi ugasanga biterwa n’amakimbirane baba bafite mu miryango ikomokamo abana babo.

Babigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika ,
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti:” Ndera neza nkure Nemye”

Ibi birori byabereye mu Murenge wa Mutete Akagari ka Gaseke  mu mudugudu w’Irasaniro, byitabiriwe n’ibigo bitandukanye by’ amashuri aho basangizwaga ubutumwa bugendanye no kubahiriza uburenganzira bw’ abana.

Ababyeyi basabwe kumenya kurera neza ariko kandi bakazirikana ko guhana umwana bikorwa nk’ Umubyeyi, ariko ntibakabahane bihanukiriye, basabwa kujyana abana mu mashuri, kubagaburira neza ntibarangwe n’imirire mibi, ndetse no kwita ku mwana wese nk’ uwawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete Irankijije Nduwayo avuga ko abana biga mu Murenge ayoboye bagera ku kigero cya 99%, gusa ko ababyeyi basabwa kurushaho kumenya uburenganzira bw’ abana bose ndetse n’ abasigaye bakagarurwa mu mashur bakiga..

Ibi birori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’aumwana waranzwe n’udukino dutandukanye, harimo n’imivugo irimo ubutumwa bw’ abana bugaruka ku butumwa bwerekana inshingano z’ ababyeyi mu kurera abana neza, ku buryo bagomba gukura bemye.

Ubutumwa bwagarutse ku ihohoterwa mbamutima usanga ryiganjemo amagambo akomeretsa abana, kwita ku burenganzira bw’ abana bafite ubumuga, kubigisha isuku no gukora ibyiza kugira ngo abana babone urugero rwiza kandi bigatuma bakura neza

Muri uyu mwaka wa 2026 hari gutangwa ubutumwa bwo kwigisha ababyeyi kugira indangagaciro z’abanya Rwanda, hagamijwe kuragwa n’igihugu gifite abayobozi beza no gutanga amakuru yaho bigaragaye ko umwana yakorewe ihohoterwa.

Uhagarariye abafatanyabikorwa mu Karere ka Gicumbi yagarutse ku butumwa bushimangira ku kwiziyiza uyu munsi ku nshuro ya 35, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’ umwana wese, ndetse ko ubw’ingenzi ari kwemererwa kubaho no gukura neza, kwiga, no kurirwa ihohoterwa nk’uko bishimangirwa n’umuryango wabibumbye ku rwego rwisi, hatibagiwe n’abana bafite ubumuga kuko bose bafite uburenganzira bungana.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite, yasabye Ababyeyi kwigisha abana umuco w’isuku , kwigisha uburere bufite ireme, kubarinda ibiyobyabwenge ndetse naho babonye umwana uvutswa uburenganzira bwe bagatanga amakuru.

Kuri uyu munsi abitabiriye ibirori by’ abana basabwe kumenya ko umwana wese ari nk’ undi, by’ umwihariko bakazirikana ko abana bafite ubumuga ari nk’abandi bose.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite atanga amata ku bana, nk’ ikimenyetso cyo kurwanya imirire mibi n’igwingira
Vice Mayor Uwera Parfaite atanga ubutumwa
Abana batsinze neza mu ishuri bahawe ibihembo

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *