Gicumbi : Kaminuza ya UTAB yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB ( University of Technology and Arts of Byumba) buvuga ko bibabaje cyane kuba hari abitwaga Abarimu, Injijuke, Abarezi cyangwa impuguke bijanditse mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Bavuga ko ibikorwa by’ ubwicanyi byabaranze bitandukanye n’uko bagombaga gutanga uburezi bufite ireme, no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ibiba urwango mu banya Rwanda.
Ni ubutumwa bagarutseho kuri uyu wa 13/ Kamena 2026, ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyo kwibuka muri UTAB, cyaranzwe n’urugendo rw’ amaguru rwerekeza ku rwibutso rwa Mukeri, aho bagiye gushyira indabo no kunamira abahashyinguwe mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bazira uko bavutse.
Umuyobozi w’ iyi Kaminuza Padiri Dr Munana Gilbert avuga ko biteye ipfunwe ku buyobozi bwahozeho bwaranzwe no kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kuri ubu hakaba hagomba gutangwa uburezi bufite impinduka, hagamijwe kwigisha ubumwe no kurwanya abahakana n’abapfobya amateka mabi yaranze u Rwanda.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bagarutseho, harimo uruhare rw’ urubyiruko mu kurangwa n’urukundo, ubutwari, no kurwanya abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri hagamijwe gusigasira ibyagezweho.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka hacanywe urumuri rw’ ikizere, hagamijwe gutanga ubutumwa bugaruka ku ngamba zo gukumira ko ibyabayeho bitazasubira ukundi.
Umuyobozi wungirije wa Ibuka ku rwego rw’ igihugu avuga ko kuri iyi nshuro ya 32 hibukwa Abatutsi bishwe, bigomba kuba impamvu yo gutekereza uko ibyabaye bitazasubira ukundi, asaba urubyiruko kudatekereza ko kwibuka ari umuhango ahubwo ari ugusigasira amateka y’ ibikorwa bibi byabayeho kandi urubyiruko ruriho kuri ubu, rutari rwaravutse.
Ati:” Ni umukoro dufite wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside kuko ababikora bameze nk’ abashinyagura, icyasenye abanya Rwanda ni ivangura. tumenye ko ingengabitekerezo ikwirakwira mu buryo bworoshye, hari ababyeyi bayicengezamo abana babo mungo, ariko abo mwumva bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mubabwire ngo bacire birarura”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko kwibuka biri mu nshingano za buri wese, hakabaho kwamagana abashaka kugarura amacakubiri aho bamwe babikora bifashishije imbugankoranyambaga.
Ati:” Tube aba mbere mu kunyomoza abahakana n’abashaka kugoreka amateka, turasaba abafunguwe bari kurangiza ibihano bagafata iya mbere mu kwerekana aho bajugunye abicwaga kuherekana kugira nabo bashyinguwe mu cyubahiro, twubake ubumwe bw’ ahazaza kandi twibuke twiyubaka”.
Yongera Ati:” Inkotanyi ni ubuzima, kuko zitandukanye n’ingabo z’ igihugu zari zishinzwe kurinda umutekano ariko akaba arizo zihohotera Abatutsi “.
Yasabye urubyiruko kumva ko gusigasira amateka bigomba kuba inshingano, bakubaka ubumwe hagamijwe kwitandukanya n’amateka mabi yaranzwe n’urubyiruko rwahozeho, rugashukwa kugeza ubwo rwishoye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi no kumenya ko iyi Jenoside yahagaritswe, n’ urubyiruko rwari mu Nkotanyi.
Kaminuza ya UTAB ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi ariko ikagira irindi shami mu Karere ka Gatsibo ahazwi nka Kiramuruzi.






