Gicumbi: Ibitaro bya Byumba byibutse Abaganga bishwe bazira kwitwa Abatutsi
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi bwifatanije n’ibitaro bya Byumba mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amateka avugwa mu cyahoze ari ku biro by’ Akarere k’ubuzima bya Byumba, yerekana uburyo abahoze ari abaganga mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba bavutsaga ubuzima babo, kandi bari bashinzwe kuvura ariko ubwicanyi bugakorerwa abo bitaga Abatutsi gusa.
Ubuhamya bw’ abahoze bakorera kuri ibi bitaro bwerekana uburyo bamwe mu bahakoreraga bacunaguzwaga bitwa ibyitso by’Inkotanyi, abandi bakababwira ko igihe n’ikigera ak’ Abatutsi kazashoboka.
Babigarutseho kuri uyu wa 05 / Kamena 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi bishwe bakoreraga mu bitaro bya Byumba.
Mupenzi Joseph wahoze ari umushoferi ku bitaro bya Byumba, avuga ko hari abaganga bagambaniraga bagenzi babo kandi barakoranaga nta bibazo bafitanye, ndetse uwitwaga ko akorera kuri ibi bitaro wese yarahigwaga, yaba abatwaraga imodoka, abashinzwe isuku, abakurikirana uburyo bwo kugabura indyo yuzuye, bose bahigwaga bazira kwitwa Abatutsi.
Mu buhamya bwa Mupenzi Joseph Agira Ati:” Twarahigwaga kandi tugambanirwa na bagenzi bacu, njye natwaraga imbangukiragutabara ariko bakanshinja gutwara Inkotanyi nzivana ku mupaka wa Gatuna, kandi baratubeshyeraga kuko ibi bitaro byari bifite imbangukiragutabara ebyiri gusa, kandi zarakurikiranwaga uko zikoreshwa mu kazi”.
Yongera Ati:” Abaduhigaga bamwe barahari, Abatutsi bazaga kwa Muganga batwite twababona ubwoba bukatwica kuko hari abaganga batifuzaga ko havuka undi mututsi, hari ibyobo byari byaracukuwe ku kigo cya Gisirikari abandi bakajya kubicira aho tutazi, ariko bamwe muribo bafite kuri ubu bafite akazi kandi ntibatanga amakuru yaho bajugunyaga Abatutsi ngo tubashyingure mu cyubahiro, gusa Turashima Inkotanyi zaturokoye”.
Umuyobozi w’ agateganyo w’ibitaro bya Byumba Dr Hakizimana Eric avuga ko bibabaje kubona hari abaganga batakaje ubunyamwuga, aho gukiza amagara y’abantu bagahitamo kuvutsa ubuzima bwabo.
Ibitaro bya Byumba hagaragara umubare w’Abakozi babyo icumi bishwe bazira kwitwa Abatutsi, ariko abandi bakaba bariciwe ku bigo nderabuzima”.
Dr Hakizimana Eric Ati: ” Kuri ubu Turashima ingabo z’ Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tuzakomeza gusigasira ibyagezweho no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzakomeza kuremera abarokotse no kubabwira ko ikizere cyo gukomeza ubuzima gihari “.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite , avuga ko kwibuka ari inshingano za buri wese, by’ umwihariko avuga ko kuba Ibitaro bya Byumba byibuka buri mwaka ari imyumvire ikenewe mu gihugu, bitandukanye n’abahoze ari abaganga ariko bakijandika mu bwicanyi.
Ati:” Kwibuka ni inshingano zacu nk’ abanya Rwanda by’ umwihariko natwe twibutse abatutsi bahoze bakora ku bitaro no ku bigo nderabuzima, gusa bidusigire umukoro wo kwamagana ko bizongera kubaho ukundi , dukumire abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri, dufatanye kubaka igihugu kirangwamo amoko”.
Akarere ka Gicumbi kari mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, benshi mu bishwe bazira ubwoko babanje kubita ibyitso by’ Inkotanyi, nyuma baza gukora urutonde bakajya babakura aho bihishe, bakajya kubica bazira uko bavutse.





