Musanze yigaranzuye andi makipe muri Sitball yegukana ibikombe bya Champiyona na GMT mu bagabo n’abagore
Ikipe ya Musanze ikina umukino wa Sitball ikomeje kwandika amateka mashya mu mikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, nyuma yo kwegukana ibikombe bitandukanye muri shampiyona ya 2025-2026 ndetse no mu irushanwa rya Jenoside Memorial Tournament (GMT), haba mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’icy’abagore.
Aya mateka aje nyuma y’igihe gito iyi kipe ihawe umutoza mushya, NDAHIRO Jean Claude, aho yahise ayobora amakipe yombi akegukana amarushanwa yose yakinnye kuva yatangira kuyatoza.
Mu mikino ya shampiyona ya Sitball ya 2025-2026 yabaye mu mpera z’icyumweru cya tariki 25 na 26 Mata 2026, ikipe ya Musanze y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Kamonyi amanota 26 kuri 23, mu mukino wari ukomeye kandi urimo guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi.
Mu cyiciro cy’abagabo ho, Musanze yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Karongi amanota 39 kuri 38, mu mukino waranzwe n’ishyaka n’imbaraga zidasanzwe kugeza ku munota wa nyuma.
Iki gikombe cyabaye amateka akomeye ku ikipe y’abagabo ya Musanze, kuko ari bwo bwa mbere yegukanye igikombe cya shampiyona kuva iyi kipe yashingwa mu mwaka wa 2005.
Nyuma y’ayo marushanwa kandi, amakipe ya Musanze ntiyagarukiye aho, kuko yongeye kwitwara neza mu irushanwa rya Jenoside Memorial Tournament (GMT) ryabaye ku wa 23 Gicurasi 2026, aho yongeye kwegukana ibikombe mu bagabo no mu bagore.
Kwiharira ibi bikomeje gushimangira ko Akarere ka Musanze kari mu turere twihagazeho cyane mu guteza imbere imikino y’abafite ubumuga, aho gafite amakipe menshi akina imikino itandukanye.
Kuri ubu, habarurwa amakipe agera kuri 12 yitabira imikino y’abafite ubumuga mu karere.
Musanze kandi yari isanzwe ifite ibigwi muri Sitting Volleyball, aho muri uyu mwaka wa 2025-2026 yanegukanye Igikombe cy’Intwari ndetse n’igikombe cya shampiyona muri uwo mukino.
Abari hafi y’aya makipe bavuga ko intsinzi ikomeje kuranga Musanze ishingiye ku myitozo ihagije, ubufatanye hagati y’abakinnyi n’abatoza, ndetse n’inkunga ihoraho itangwa n’Akarere ka Musanze.
Umutoza NDAHIRO Jean Claude yavuze ko ibyo bagezeho babikesha umurava w’abakinnyi, imyitozo ikomeye ndetse n’ubufasha buturuka mu buyobozi bw’Akarere ka Musanze n’umuryango wa VDOS ukomeje guteza imbere imikino y’abafite ubumuga.
Yagize ati: “Twakoze imyitozo ihagije kandi abakinnyi bagaragaje ubushake budasanzwe. Turashimira cyane Akarere ka Musanze kadahwema kudutera inkunga, ndetse n’umuryango wa VDOS utegura kandi ugafasha amakipe y’abafite ubumuga muri Musanze.”
Abakurikiranira hafi imikino bavuga ko uru rwego rwa Sitball muri Musanze rukomeje gutera imbere ku muvuduko uri hejuru, ndetse ko izi ntsinzi zishobora kuzafungura andi mahirwe ku bakinnyi bafite impano muri uyu mukino.
Mu gihe amakipe ya Musanze akomeje kwitwara neza, benshi bakomeje kuyafata nk’urugero rwiza rw’ukuntu imikino y’abafite ubumuga ishobora gutezwa imbere no gutanga ibyishimo ku bakinnyi ndetse no ku bafana.










